Uburyo bwo koza amasahani ya parasitike yahinduye ibara

Yanditswe: 21-10-2015

Hari uburyo bworoshye bwo koza amasahani ya parasitike’’ pastiques’’ yahinduye ibara kubera amavuta yo mu biryo,ukoresheje ibikoresho bikoreshwa mu koza ibyombo, kuko akenshi bijya bigorana ko bene ayo masahani ashobora kozwa agacya neza.

Uko wabigenza igihe uyoza ukoresheje isabuni n’amazi ntacye uko ubishaka kandi ubona ntako utagize.

  • 1. Uburyo bwa mbere ni ugufata amasahani ukayakuraho ibiryo byumiyeho ukoresheje amazi,hanyuma ugafata amazi ukavanga na vinaigre ,ugashyiramo ya masahani ukayarazamo,ukayoza ku munsi ukurikiye usanga wa mwanda wose wavuyeho noneho ukayakuramo ukoza bisanzwe n’amazi n’isabuni
  • 2. Ubundi buryo ni ugufata amazi ashyushye,maze ugafata n’iponje yoza ibyombo ubundi ukajya utosa iponje mu mazi ashyushye,ugakoza no mu munyu ubundi ugakubisha isahani kugeza ikeye neza.
  • Ushobora nanone gufata umutobe w’indimu ukawusiga ku isahani,usa n’uwogesha,maze ibyombo ukabireka bikumuka neza ndetse ukayashyira ku zuba,akirirwaho maze ukaza kuyogesha amazi ashyushye n’isabuni isanzwe yoza ibyombo.
  • 3. Hari kandi uburyo bwo koza amasahani ya parasitike ukoresheje baking soda ikoreshwa mu koza ibyombo iboneka ahacururizwa amasabuni yoza ibyombo,maze ukayisuka mu mazi ashyushye ugashyiramo amasahani akamaramo iminota iri hagati ya 20 na 30 ukayakuramo,nanone ukayogesha amazi akonje n’isabuni usanzwe wogesha cyangwa nanone ugakoresha baking soda.
  • 4 . Ubundi buryo bworoshye ni ukuvanga umutobe w’indimu,vinegre na baking soda,maze byose ukabishyira mu mazi ubundi ugashyiramo amasahani yose yanduye,ukayarekeramo iminota 15,ukabona kogesha isabuni isanzwe y’ibyombo ukubisha icyogesho cy’amasahani.

Ubu nibwo buryo bworoshye bwo koza amasahani ya parasitike yahinduye ibara kubera amavuta y’ibiryo,maze ugasanga isahani isa neza cyane.

Source ;wikihow
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe