Uburyo bwo koza isafuriya iteka icyayi cya mukaru ukoresheje umunyu

Yanditswe: 30-09-2015

Akenshi amasafuriya cyangwa ibindi bikoresho bikoreshwa mu guteka icyayi cya mukaru cyangwa ikawa,usanga byarahinduye ibara imbere hakaba umukara,ndetse kubyoza bikaba ikibazo kuko bidapfa gucya,ariko gukoresha umunyu nibwo buryo bwiza bukesha ibyo bikoresho kandi vuba cyane.

Uburyo bwo koza isafuriya ukoresheje umunyu

1.Gukoresha umunyu n’ikirayi kibisi,nibwo buryo bwambere bukesha isafuriya yahinduye ibara kubera kuyitekamo mukaru. .Ufata umunyu mukeya nk’ibiyiko 3 ukabinyanyagiza mu isafuriya yumutse,maze ugafata ikirayi kinini kibisi ukagikataho gato,maze hamwe wakase ukahakubisha isafuriya ukoresha wa munyu maze wabona yamaze gucya ukayunyuguza n’amazi meza.

2.Umunyu,indimu n’amazi byoza neza isafuriya itekwamo mukaru,ufasha indimu ukayikatamo ibice bitoya ukabikubisha mu isafuriya impande zose,maze ugafata ibiyiko 3 by’umunyu nawo ukawukubisha isafuriya wonyine ukoresheje icyogesho,maze ugakuba kugeza ubwo isafuriya ihindutse umweru imbere,hanyuma ukunyugurisha amazi meza n’isabuni.

3.Ushobora nanone gufata umunyu ibiyiko 5,ugasukamo igikombe cy’umutobe w’indimu,maze ugasukamo amazi ukuzuza isafuriya isanzwe itekwamo icyayi,ugatereka ku ziko ukareka bikabira umwanya munini ,maze ukayikuraho yamaze gucya neza.

4.Ufashe nanone umunyu na vinaigre nkeya ukajya ushyira ku cyogesho gikubishwa amasafuriya ukajya ukuba imbere hamwe haba harabaye umukara,nabwo ihita icya neza.

5.Ubundi buryo bwo koza ni gukoresha umunyu ,ukashyiramo vinaigre n’ifu nkeya iyo ariyo yose,maze ukabivanga bikaba nk’igikoma,ukabisiga mu isafuriya imbere hose ukabikwizamo,hanyuma ukabireka bikumiramo,maze nyuma y’isaha imwe ukaza kuyoza ukoresheje amazi ashyushye igasubirana ubushyashya

Si ngombwa ko ukoresha ubu buryo bwose icyarimwe ahubwo wahitamo ubworoshye ukaba ari bwo ukoresha mu gihe ubonye isafuriya yahinduye ibara.

Ubu nibwo buryo ushobora gukoresha umunyu woza isafuriya cyangwa ikindi gikoresho gitekwamo icyayi cya mukaru igacya,igasubirana ubushyashya.

Source ; doityourself.com
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe