Icyo wakora firigo yawe igakoresha umuriro mukeya

Yanditswe: 11-11-2015

Ubusanzwe usanga abantu bazi ko gucomeka firigo bimara umuriro w’amashanyarazi,rimwe na rimwe ugasanga hari izikabya cyane, wayicomeka mu minota mikeya ikaba itwaye umuririro wacanwa iminsi ibiri,ariko hari uburyo wakoresha,maze ikajya itwara umuriro mukeya cyane kabone n’ubwo wayicomeka iminsi yose y’icyumweru

1. kugira ngo firigo itamara umuriro jya wirinda kuyicomeka ituzuyemo ibintu ushaka gukonjesha kuko iyo irimo ubusa cyangwa ibintu bikeya, hari umwanya munini wasigaye nibwo itwara umuriro mwinshi.

2. Jya wirinda gufungura urugi rwa firigo umwanya munini cyane cyane iyo icometse,ureba ibyo ushaka gukuramo cyangwa ngo uyisige irangaye,ahubwo ujyamo uzi neza ibyo ugiye gukuramo kuko kuyirangaza bituma umuriro wihuta cyane.

3. Si byiza gushyira ibintu bishyushye cyane muri firigo cyane cyane ibiryo ushaka ko bihita bihora vuba,ahubwo iyo ukeneye ko bihora udakoresheje umuriro mwinshi,ubiterekamo byamaze kumera nk’akazuyazi.

4. Iyo ugiye gukoramo isuku urabanza ukayicomokora kandi ibintu byose ukabivanamo kuko kuyikorera isuku irimo ibintu cyangwa icometse birayangiza bikaba byanayitera kumara umuriro

5. Firigo igomba kuba icometse ahantu iri yonyine kandi yisanzuye nta kindi kintu gikoreshwa n’umuriro byegeranye kuko iyo birikumwe bituma firigo ikoresha umuriro mwinshi urenze iyo ukoresha yisanzuye.
Ubu nibwo buryo bwo kurinda firigo ko ikoresha umuriro mwinshi kuko ibi byose twavuze nibyo bituma imara umuriro cyane.

Source ;Wikihow

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe