Ibintu 5 uzirinda gushyira mu cyumba cy’uburiri

Yanditswe: 05-06-2015

Hari ibintu biba bigomba gushyirwa mu cyumba cy’uburiri n’ibitagomba kuhashyirwamo kuko rimwe na rimwe usanga byangiza umutekano waho bikabangamira n’abaharara. Dore ibintu uzirinda kuhashyira :

Gutera imibavu ihumura cyane mu cyumba : Ahantu umuntu arara nubwo haba hakeneye impumuro nziza, si byiza ko uhatera imibavu ihumura cyane kuko ituma umuntu uharyamye abura umwuka myiza wo guhumeka. Byaba byiza ugiye uhakorera isuku ihagije ku buryo habonekamo umwuka mwiza aho kuhatera imibavu.

Kubika imyenda mu kavuyo : Imyenda iri mu cyumba igomba kuba izinze neza ukayibika mu kabati kayo cyangwa se waba utagafite nabwo ukayishyira mu gikapu izinze neza ku buryo nta kavuyo k’imyenda kagaragara mu cyumba.

Gutinza amashuka ku buriri : Si byiza ko utinza amashuka ku buriri kuko iyo arimo umwanda utuma udasinzira neza ngo uruhuke kandi mu buriri hari hakwiye kuba ahantu hatuma umuntu aruhuka neza.

Amatara afite urumuri rwinshi : nubwo iyo umuntu agiye kuryama azimya amatara hari ubwo ushobora kuba ufite uwo murarana igihe bibaye ngombwa ko ukanguka mbere ye ugacana itara rikaba ryamubangamira kubera urumuri rwaryo rwinshi.

Kuraza amazi mu cyumba : uko byaba bimeze kose si byiza ko uraza amazi arangaye mu cyumba uraramo cyangwa se mu bwogero bwegereye mu cyumba uraramo kuko ayo mazi ashobora kugutera indwara z’ubuhumekero.

Ibyo ni bimwe mu byo uzirinda kujya ushyira mu cyumba uraramo mu rwego rwo kuhagirira isuku n’umutekano ku baharara.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe