Uburyo bworoshye bwo koza isafuriya yashiririyemo

Yanditswe: 18-03-2015

Isafuriya yashiriye usanga akenshi igorana kuyoza ndetse ugasanga igihe umuntu ari kuyoza ayikuba cyane bikaba byayangiza. Ni muri urwo rwego rero tugiye kubagezaho uburyo wakoresha ukoza isafuriya yashiriye igacya kandi utayikubye n’ibikoresho biyangiza.

Ibikoresho bitandukanye wakoresha n’aho bigurwa :

  • Vinaigre : mu ma alimentation igurwa 1000 frwku icupa rya litiro ikunzwe gukoreshwa ku ma salade.
  • Bicarbonate igurirwa mu ma pharmacie agapaki kagura 500 frw
  • Jike ( eau de javel) igurwa 700 frw cyangwa 1000 frw bitewe n’uko ingana ( inini cyangwa into) ikunze gukoreshwa mu gukura amabara ku myenda y’umweru.

Uko bikorwa :

• Ufata vinaigre y’umweru ukavanga n’akayiko ka bicarbonate de soude ugasuka mu isafuriya yashiririye byamaramo iminota nka 20 ukogeshamo eponje itose bihita byeguka utarinze gukuba.

• Ushobora kandi gukoresha Jike ( eau de javel) ukayishyira mu isafuriya yashiririye ukayicanira ku ziko ho gato nyuma wogeshamo eponje isanzwe bigahita bishiramo. Hano bigusaba kunyuguza inshuro nyinshi kugira ngo impumuro ya Jike ishiremo

• Hari n’igihe wakoresha bicarbonate de soude n’amazi aho ufata bicarbonate de soude ugashyira mu isafuriya hasi ahashiririye nyuma ukongeramo amazi make ugashyira ku muriro iminota mike, ugakuraho isafuriya ukayoza nkuko bisanzwe.

• Iyo ubonye bidashizemo neza urongera ugakoresha uburyo wari wakoresheje mbere bigahita bivamo neza

Ubu rero ni bumwe mu buryo bworoshye wakoresha mu koza isafuriya yashiririye ntiyangirike kandi bukaba ari uburyo buhendutse

Gracieuse Uwadata