IBIHAZA

Yanditswe: 15-12-2014

Ibihaza ni ibiribwa byiza cyane ku buzima bw’umuntu wese kubera ibikigize byose usanga ari ingenzi. Nk’uko tubikesha igitabo kitwa les delices, tubona ko gifasha cyane kwihagarika neza kurusha ibindi byose , igihaza kandi gikungahaye kuri :
- Vitamine A
- amazi angana na 95%
- isukali ingana na 3.5%
- imisemburo itera kwituma neza ingana na 2%
- ibivumbikisho by’umubiri bingana na 15%
- inyubakamubiri zingana na 0.8% n’amavuta angina na 0.1%
igihaza kandi gifite imyunyu-ngugu itandukanye kandi yose ifitoye umumaro munini umubiri wacu, twavuga nka sodium…

Igihaza uretse no kukirya gitetse ushobora no kugikoramo potage, kugikoresha muri salade, kukibyaza umutobe ...
byose turabibabwira muri recette zikurikira.

Igihaza gitetse

Ibikoresho :
- Igihaza 1
- Ibishyimbo n’umunyu

Uko gitekwa :
- Kata igihaza ukuremo inzuzi zacyo
- Gikatemo udupande ushaka ariko tutari duto cyane ku buryo kamwe gakwira mu kiganza
- Bishyire ahantu hasukuye byumuke neza
- Teka ibishyimbo bishye ariko ntibishaye
- Shyiraho ibihaza bitogote umwanya munini nk’iminota 45’ ubikureho.
- Biryoha birishijwe ibishyimbo byatekanywe.

Violette M

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe