Imiteja irimo sosiso

Ibikoresho

  • Imiteja umufungo 1 munini
  • Inyanya 4 zihiye neza ariko zitonereka
  • Igitunguru 1
  • Tungurusumu udusate 3
  • Ibirayi ½ kg
  • Sosiso 2
  • Poivron 1
  • Puwaro 2
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Shyushya amavuta ushyiremo imiteja
  2. Komeza uvange nimara gutangira koroha ushyiremo igitunguru na tungurusumu
  3. Shyiramo puwaro na poivron
  4. Ongeramo sosiso wakasemo udusate duto
  5. Imiteja imaze gushya ariko igikocagurika ongeramo inyanya
  6. Shyiramo umunyu uvange wumve ko uhagije
  7. Bikure ku ziko ubigabure bigishyushye

Ibyo wakongeramo igihe ubishatse : ushobora kongeramo ibirayi cyangwa se karoti nabwo bikomeza kuba ifunguro riryoshe kandi risa neza.

Gracieuse Uwadata