Imiteja irimo sosiso
Ibikoresho
- Imiteja umufungo 1 munini
- Inyanya 4 zihiye neza ariko zitonereka
- Igitunguru 1
- Tungurusumu udusate 3
- Ibirayi ½ kg
- Sosiso 2
- Poivron 1
- Puwaro 2
- Amavuta ibiyiko 2
- Umunyu
Uko bikorwa
- Shyushya amavuta ushyiremo imiteja
- Komeza uvange nimara gutangira koroha ushyiremo igitunguru na tungurusumu
- Shyiramo puwaro na poivron
- Ongeramo sosiso wakasemo udusate duto
- Imiteja imaze gushya ariko igikocagurika ongeramo inyanya
- Shyiramo umunyu uvange wumve ko uhagije
- Bikure ku ziko ubigabure bigishyushye
Ibyo wakongeramo igihe ubishatse : ushobora kongeramo ibirayi cyangwa se karoti nabwo bikomeza kuba ifunguro riryoshe kandi risa neza.
Gracieuse Uwadata