Ibintu 5 wakurikiza mu guha akazi umukozi wo mu rugo

Yanditswe: 04-06-2014

Nkuko bisanzwe mbere yo gutanga akazi mu nzego izo arizo zose hari umurongo ngenderwaho umukoresha aba afite mu gushaka uwo aha akazi ndetse n’ibyo agomba kuba yujuje kugira ngo akore ako kazi neza. Tugiye kubagezeho bimwe mu bintu byinshi umukoresha akwiye gushingiraho aha akazi umukozi wo mu rugo .

1. Kumumenya, ukamenya n’iwabo :

Ni byiza gukoresha umuntu uzi neza cyangwa uwamukurangiye azi neza, kureba ko afite ibyangombwa ndetse ukabaririza naho yabaye n’iwabo amateka bafite. Hari ingero nyinshi zibaho ugasanga umukozi aje gushaka akazi ko mu rugo ari uguhunga aho yavuye akoze amakosa, mu kumenya amateka rero bishobora kugufasha kwirinda gukoresha bamwe muri bene abo bakozi.

2. Isuku :

Umukozi yaba ari uwo kurera abana,uwo mu gikoni ,umuzamu n’abandi,uwo ariwe wese akwiye kugira isuku.Iyo muhuye bwa mbere rero hari ibimenyetso wagenderaho kugira ngo ubone ko afite isuku. Urugero : niba muhuye ukabona afite ibiryo ku matama n’imyenda iriho ibyondo, icyo gihe uhita ubona ko isuku ari nke. Gusa ugomba kuzirikana ko ashobora kuba yabaga mu bukene akaba atagaragara neza cyane ariko nabwo nk’iyo yambaye imyenda ishaje byibura ubona ko imeshe, itapfubye n’ibindi bityo ukamenya ko agira isuku.

3. Ubumenyi bw’ibanze

Byaba byiza umukozi abaye azi gusoma no kwandika kugira ngo abashe kumva ibyo umusobanurira ndetse no mu gihe umutumye nk’ibintu byinshi ube wamwandikira ku gapapuro abashe kubisoma, abashe gukora imibare y’ibanze n’agura ikintu amenye ngo baramugarurira umubare runaka, ndetse nawe bikamufasha kuba yagira imishinga akora mu mafaranga ahembwa. Ubumenyi ni inyungu ku mukozi no ku mukoresha we.

4. Kumenya ubunararibonye afite mu kazi :

Ukurikije umwanya uboneka mu rugo ugomba kumenya niba ushaka umukozi umenyereye akazi cyangwa se utakazi ukamwiyigishiriza. Ni byiza rero kubimubaza kugirango wumve niba muzakorana ukanamusobanurira neza impamvu yabyo kugirango akubwize ukuri.

5. Kumenya niba yishimiye akazi agiye gukora :

Iyo ugiye guha umukozi wo mu rugo akazi, uba ukwiye kumenya niba akunda akazi aje gusaba. Ubimenye ute rero ?umubaza impamvu arimo gushaka ako kazi cyangwa niba akishimira , bitewe nibyo agusubije wumva niba agakunze cyangwa atagakunze.
By’ umwihariko k’umukozi urera abana, ntashobora kubarera neza ngo abiteho uko bikwiye atabakunda kubera ko abana bagira kugorana bisanzwe nko gukubagana ,kwiriza n’ibindi .Iyo uzanye umukozi ugasanga adakunda abana ni byiza kutamufata cyangwa se wabibona waratangiye kumukoresha ugakomeza gushakisha undi ukaba wamurangira akandi nko guteka.

Byanditswe na Christelle Runigi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe