Amayeri abakozi bo mu rugo bakoresha bakagavura abakoresha babo

Yanditswe: 05-08-2015

Abakozi bo mu rugo bamwe na bamwe usanga bafite amayeri bakoresha bigatuma bajya biba abakoresha babo ntibabimenye. Abakozi bo mu rugo bagera kuri 3 bavuga ko bakoresha amayeri atandukanye mu kwiba abakoresha babo ku buryo abakoresha batamenya ko bajya babiba.

Kubeshya ibiciro byo kuri butike : Umwe mu bakozi twaganiriye yagize ati : “ Ba boss banjye rwose ndabagavura iyo bantumye kuri butike kuko ndabizi neza ntibaba bazi uko ibintu bigura. Niba bantumye ikintu muri boutike bwa mbere ndababeshya bakajya bahora bampa amafaranga angana nayo bampaye bwa mbere”

Kugurisha ibikoresho byo muri stock : undi mukozi nawe utarashatse ko tuvuga izina rye yavuze ko hari mugenzi we azi ukoresha uko ashoboye akagavura ku byo guteka bamusigiye ubundi akajya ajya kubigurisha mu baturanyi. Uwo mukozi yagize ati : “yambwiye ko adashobora guteka ibintu byose uko babimusigiye ko ahubwo afataho bike akabigurisha mu baturanyi no muri za butike”

Kugumana amafaranga babagaruriye : aba bakozi twaganiriye bavuga ko ubundi buryo bakoresha mu kugavura amafaranga y’akakoresha babo harimo kutagarura amafaranga babagaruriye igihe babatumye umukoresha yaba atagira icyo yitaho akazabyibagirwa.

Umwe muri bo yagize ati : “ Mfite mabuja wibagirwa cyane ku buryo nyine iyo antumye ku muhanda bari bungarurire mubeshya ko ndibusubire kuyazana ubwo akaba arabyibagiwe. Ubwose umuntu nk’uwo utamugavuye wazapfa ukize”

Gusaba amafaranga hagati mu kwezi : umukozi umwe yagize ati : “ njya nsaba amafaranga hagati mu kwezi, ukwezi kwazashira, nkahembesha nagira Imana ya yandi bampaye bakayibagirwa ubwo nkaba nayo ndayajyanye”

Ubwo ni bumwe mu buryo abakozi twaganiriye bavuga ko bakoresha mu kugavura abakoresha babo ku buryo hari abo usanga barabigize umwuga bakajya babikoresha mu ngo zose bagiyemo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe