Uko wabana neza n’umugabo mudahuje idini

Yanditswe: 02-08-2015

Birashoboka kuba ubana n’umugabo mudahuje idini umwe asengera mu idini runaka n’undi mu rye ndetse ugasanga umugabo ntiyishimiye ko umugore asengera aho ashaka bigateza imibanire mibi hagati yabo ariko hari uburyo umugore yabigenza ntibigire icyo bihungabanya ku mibanire ye n’umugabo.

Gukundisha umugabo idini yawe : iyo usenga mu idini cyangwa mu itorero runaka mudahuriyeho n’umugabo,uba ugomba kumwerera imbuto nziza mu mibanire yanyu ya buri munsi kandi umubwira ibyiza by’itorero usengeramo, kugira ngo abone ko aho usengera ari heza kuko ushobora no kumuhindura akaba yaza mugasengera hamwe.

kubahiriza inshingano z’urugo : akenshi umugabo ashobora kurakazwa nuko abona idini yawe ikubuza gukora inshingano ushinzwe kuko igutwara umwanya munini ntubashe kwita ku rugo rwawe.Iyo bimeze gutyo rero uba ugomba gukora ibishoboka byose ukabanza gukemura iby’urugo kugira ngo umugabo atazajya yinubira ko nta mwanya numwe uba mu rugo ngo urwiteho.

Gukunda idini y’umugabo : umugore ntagomba kwereka umugabo ko adakunda idini ye,nubwo rwose ataba ahasengera ariko akayubaha kandi akamwereka ko kuba badasengera hamwe ntacyo bimutwaye.

Kwirinda guhangana mupfa amadini : si byiza ko usanga mujya impaka za ngo turwane kubera ko mudahuje amadini cyangwa amatorero musengeramo .Ibi bishobora kuzamura umwuka mubi cyangwa amakimbirane .

Kumuha abana bakajyana gusenga : biba byiza iyo umugabo akeneye kwijyanira n’umwana we gusenga maze ukabyemera mutagoranye,kuko iyo utabishaka biba ari ukwikunda kuko nabyo bishobora kubabaza umugabo kandi na we aba afite ubwo burenganzira.

Kumusengera : iyo ubona kuba mudahuje aho musengera kandi bikaba bibangamiye imibanire yanyu.Umuti ukomeye ni ugusengera umugabo kugira ngo imana ihindure imyumvire ye,mubashe kumvikana nubwo ataza mu idini yawe cyangwa ngo wowe ujye mu ye ariko nibura mukaba mubanye neza.

Ibi nibyo umugore aba agomba kwitwararika kugira ngo umugabo atinubira idini y’umugore cyangwa ngo bibangamire imibanire yabo kuko hari ubwo idini isa naho yabase umugore ,ugasanga nta nshingano nimwe acyubahiriza mu rugo ari nabyo bishobora kuzana umwuka mubi mu rugo kubwo kutamenya uko yitwara kandi bitabangamiye imibanire.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe