Amakosa umukobwa ukundana n’umuhungu arusha imyaka azirinda gukora

Yanditswe: 09-07-2015

Hari ubwo abantu bakundana ariko ugasanga umukobwa ari mukuru cyane k’umusore,amurusha nk’imyaka iri hejuru y’itanu bigatuma ahorana ipfunwe bitewe n’imyatwirie uwo mukobwa amugiraho ndetse rimwe na rimwe umukobwa nawe akumva bimuteye isoni. Mu rwego rwo gusigasira umubano wanyu hari uburyo umukobwa yafata iya mbere mu gukuraho ako kantu ko guhora bumva bibateye isoni.

Ayo makosa twayanditse dushingiye ku bitekerezo twahawe n’umusore umwe wakundanye n’umukobwa umuruta nyuma bakaza gushanwa kubera uburyo yamwitwaragaho, n’abandi basore babiri bavuga ko batakundana n’umukobwa ubarusha imyaka iri hejuru y’itanu.

Guhora umwibutsa ko umuruta : Umusore utarashatse ko tuvuga izina rye wakunda n’umukobwa umurusha imyaka itandatu nyuma bakaza gutandukana yagize ati : “Uwo mukobwa twakundanaga yahoraga amwbira ko anduta ukabona ashaka ko aribyo tugenderaho ariko na none ukabona abimbwira kugirango yumve ikimvamo kuko yari afite ipfunwe ryo kuba anduta kandi jye rwose numvaga nta kibazo”

Kwirinda gusuzugurana ; kirazira gusuzugura uzaba umugabo wawe nubwo yaba ari muto rwose,ahubwo mwubahe kandi umwubahishe no mu bandi ,wirinde kumufata nk’umwana nawe bizatuma nta kibazo na kimwe agira ku myaka yawe.

Karim ufite imyaka 25 avuga ko atakundana n’umukobwa umurusha imyaka iri hejuru y’itanu kuko atinya ko yazajya amusuzugura. Yagize ati : “ Niyo byaba byagenze gute rwose sinakwemera gukundana n’ umukobwa unduta cyane andusha imyaka irenga itanu kuko mba ntinya ko yazajya ansuzugura”

Guha agaciro ibitekerezo bye ; hari ubwo umukobwa ashobora kumva ko ariwe uzi ubwenge kurenza umuhungu bakundana kuko aba yibwira ko umuhungu ubwo ari muto nta gitekerezo yatanga ,ariko siko biba bigomba kumera, ahubwo ni ukuzuzanya ukamwumva .

Kwirinda kumutegeka ; umukobwa nubwo aba ari mukuru ntakwiye gutegeka umusore bakundana ngo amwuvire cyangwa ngo agendere ku bias n’amategeko cyangwa amabwiriza y’umukobwa bakundana yitwaje ko ari mukuru,ahubwo bagomba kumvikana ku kintu runaka cyangwa ikibazo bashaka gukemura ntawe ubigize itegeko ku wundi.

Kwereka umusore ko umurusha ubwenge ; ni ngombwa ko umukobwa uba ukundana n’umusore aruta agomba kwicisha bugufi atitaye ku myaka ye myinshi ngo yumve yakwiyemera ku musore bakundana baba bazanabana kuko byazatuma no mu rugo ahora yishyira hejuru kandi umugore aba agomba gucira bugufi umugabo we.

Alexis ni undi musore nawe uvuga ko atakundna n’umukobwa umurusha imyaka kuko kuri we ngo abakobwa barusha abahungu imyaka bagira ingeso yo kwereka abahungu ko babarusha ubwenge. Alexis ati : “ Iyo umukobwa mungana n’ubundi usanga akwereka ko akurusha ubwenge. Ubwo se noneho akuruta wamukira ? Iryo kosa rwose sinarikora ngomba gukundana n’umukobwa ndusha imyaka byibura imike ikaba itatu.”

Uku niko umukobwa mukuru ukundana n’umusore aruta kandi bafitanye gahunda ndende yo kuzabana aba agomba kwitwara, kugira ngo akureho ipfunwe iryo ariryo ryose rishobora kuterwa n’uko umukobwa ari mukuru cyane kurenza umuhungu uba uzaba n’umugabo we mu gihe kizaza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe