Uko wakumira amakimbirane hagati y’umukozi wirirwana na nyokobukwe

Yanditswe: 09-07-2015

Hari ubwo umukozi wo mu rugo usanga aba atabana neza na nyokobukwe igihe mwahisemo kumuzana mu rugo kubera impamvu zitandukanye ndetse ugasanga iyo mibanire mibi itaba ku mukozi umwe gusa ahubwo ugasanga umukozi wese uje atabana neza n’uwo mukecuru.

Mu rwego rwo gukumira iyo mibanire mibi hakiri kare dore ibintu wakora bikabigufashamo :
Kwigisha umukozi uko agomba kubaha umukecuru :
Hari abakozi usanga binubira ko mu rugo hirirwa umuntu mukuru uba uri bumenye ibyo birirwamo bigatuma bumva ko ameze nk’uwaje kwirirwa abacunga, ibyo bigatuma umukozi ashobora kurakarira umukecuru ndetse akajya anamusuzugura. Ni byiza rero ko waganiriza umukozi uko azajya yubaha umukecuru.

Kwigisha umukozi kudasiganya umukecuru : hari ubwo umukecuru aza mu rugo ugasanga umukozi atekereza ko yaje kumufasha akazi nyamara umukecuru we ahanini usanga nta mbaraga aba afite zo gufasha umukozi imirimo.

Si byiza rero ko umukozi asiganya umukecuru kuko aba yaraje mu rugo ngo mu mufashe gusaza neza, ntabwo aba yaraje gufasha umukozi imirimo.

Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana isuku y’umukecuru : Ahanini usanga isuku y’umukecuru nayo iteza ibibazo mu rugo umukecuru yasaba umukozi kumukorera isuku ntabyumve kuko muba mutarabanje guteguza umukozi uko azajya amukorera isuku.

Kumenya gusesengura amagambo ubwiwe n’umukozi cyangwa se n’umukecuru : Abantu birirwana mu rugo hari ubwo umwe aba abona undi nk’umutwaro kuri we ugasanga amuvugaho amagambo atari meza kuko nyine aba atamwishimiye.

Igihe rero ubwiwe amaugambo n’umwe muri bo ni byiza kubanza gutega amatwi neza ugasesengura ibyo wumvise mbere yo gufata umwanzuro dore ko usanga ahanini ukubwira amagambo aba agusaba ngo nudakora iki ndakora iki. Urugero wenda umukecuru akavuga ati nimutirukana uriya mukozi munshakire ahandi mba, ukabona ko harimo iterabwoba.

Jya uganiriza buri umwe wumve ikibazo yaba afite ku wundi : nkuko twari tumaze kubivuga haruguru, niyo usabye buri wese kuvuga ikibazo afite ku wundi ubikorana ubushishozi kuko iyo bafitanye ikibazo hari ubwo umwe abeshyera undi.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwagufasha kubanisha neza umukozi wo mu rugo uba mu rugo rubamo umukecuru birirwana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe