Menya uko wakwitwara igihe umusore mukundana akwanze ku munsi w’ubukwe

Yanditswe: 06-07-2015

Hari ubwo umukobwa ashobora kubengwa n’umuhungu bakundanaga,akamubenga mu gihe bariho bategura ubukwe bukaba bwanapfa ku munsi nyirizina bwagombaga gutaha, ariko burya hari uburyo bwiza bwafasha uwahuye n’icyo kibazo nkuko madamu Jacky Mukabaramba yabigarutseho mu kiganiro twagiranye kuri iyi ngingo atubwira uko umukobwa yakwitwara mu gihe yabenzwe ubukwe bwegwereje.

Madamu Jacky mukabaramba,umujyanama w’ingo wabigize umwuga ndetse wanabyigiye agira inama umukobwa wahuye n’ikibazo cyo kubengwa ubukwe bwegereje cyangwa ku munsi wabwo ku mpamvu zitamuturutseho ngo nubwo bigoranye kuba umuntu yahita abyakira vuba.

Kwakira ibikubayeho ; umuti wa mbere ni ukwiyakira ukabanza ukumva ko ibykaubayeho bibaho kuko hari n’abandi benshi biba byarabayeho,ukumva ko ubuzima butarangiriye aho ahubwo imbere hari ubndi buzima nubwo biba byaguteshe gahunda.

kumwikuramo ;biragoye ko wamwikuramo vuba aho ariko kandi ni ngombwa kumva ko mutakiri kumwe kabone nubwo waba wamukundaga byo gupfa gerageza wirengagize amateka mufitanye kandi nubwo wayibua ukarira uzarire ariko uhore

Irinde guhita ushaka undi ; si byiza ko umukobwa utandukanye n’umusore bakundanaga ahita yihutira gushaka undi bahita bajyana mu rukundo kuko aba agifite ibikomere byo gutandukana n’uwa mbere.Ibyiza ni ukubanza gushira impumu,akabanza agafata umwanya wo kubitekerezaho kandi akumva ko yamaze gusa n’uwibagirwaho wa wundi wa mbere.

Kwirinda kwiheba ; si byiza ko umukobwa wabenzwe yiheba ngo aheranwe n’agahinda kukoaba yumva ijuru ryamugwiriye ,ariko agomba kwihagararaho yabona abaseka nawe agaseka akavugana n’abantu ntajyaho ngo yigunge wenyine kuko ntacyo byamumarira uretse kumurwaza umutwe gusa nta n’igisubizo cyizavamo.

Kubisengera ; gusengera ikibazo icyo aricyo cyose ni kimwe mu bisubizo by’ingenzi bifasha umuntu wese.Niyo mpamvu mu gihe wahuye n’ikibazo nk’iki uba ugomba kwegera Imana ukayiganyira amaganya yawe yose kuko ari yo ibasha kugufasha muri byose ikaguha n’umutima wo kwihanganira ikigeragezo nk’icyo.

Gushaka umuntu uganiriza ; byaba byiza iyo wahuye n’ikibazo nkicyo ushatse umuntu wawe wa hafi umwe w’incuti y’inkoramutima akakubera umujyanama ,ukajya wicara ukamuganiriza ukamubwira akababaro kawe kuko biraruhura cyane ni nabwo nawe ashobora kubona aho ahera akwihanganisha ndetse anakugira inama y’icyo wakora kuko aba yamaze kumenya umubabaro nawe akagufasha gushaka ikizagufasha gushira ako gahinda aho kuba wabyihererana wenyine.

Ibi tubabwiye muri iyi nkuru kandi byemezwa na bamwe mu bajyanama bashinzwe kugira inama abantu,dore ko ibi ari bimwe mubyo twaganiriye na madamu Jacky Mukabaramba,umujyanama w’ingo wabigize umwuga ufite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubujyanama.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe