Dore uko wakwitwara mu gihe umenye ko umugabo wawe aguca inyuma

Yanditswe: 30-07-2015

Bijya bibaho ko umwe mu bashakanye ashobora guca inyuma bikaba byanabatandukanya kuko n’amategeko yemera ko ari icyaha gikomeye ku bashakanye ,ariko hari uburyo bwo kwitwara mu gihe umenye ko uwo mwashakanye aguca inyuma kandi mugakomeza kubana neza.

Kwihanaganirana ; kwihangana ni kimwe mu bisubizo by’ibibazo bya muntu, niyo mpamvu iyo umenye ko umugabo wawe aguca inyuma uba ugomba kumwihanganira ukumva ko ibyabaye bishobora kuba byabaye impanuka akagwa mu cyaha cyo kuguca inyuma kuko hari ubwo biba atari ingeso asanganwe, kandi ukirinda guhita ufata umwanzuro uhubutse ngo wisenyere.

Kwirinda guhangana ;si byiza ko uhangana n’umugabo mu gihe umenye ko aguca inyuma ahubwo umugenza gake ukamwereka ko yakubabaje arikoo ukirinda kubimwereka mu nduru cyangwa se gushaka guhangana na we kuko sicyo cyatuma yihana,ahubwo bishobora gutuma yumva umwubahutse bikaba byateza impagarara mu rugo rwanyu.

Kumubabarira ; mu gihe umugabo wawe umufatiye mu cyaha cyo kuguca inyuma kandi ufite gihamya,nawe yumva akozwe n’isoni z’ibyo yakoze kandi agahita agusaba imbabazi.Ntukwiye rero nk’umugore we mubana nu rugo kwishyira hejuru ngo wange kumubabarira kuko abishatse yakwihorera ukisaza ukazarambirwa.Ibyiza wamubabarira mu gihe yemeye guca bugufi agaaba imbabazi z’icyaha yakoze.

Kwirinda kwihorera ; hari abagore bamwe na bamwe bamenya ko umugabo yabaciye inyuma ugasanga bashaka kwihorera mu buryo runaka haba kurwana n’umugabo cyangwa gukubita uwaryamanye n’umugabo we,ubundi ugasanga hari nuhita nawe yishora mu ngeso y’ubusambanyi ngo akunde ababaze umugabo,yibwira ko ari bwo umugabo azabona ko yahemutse ariko mu by’ukuri uwo siwo muti w’ikibazo si nacyo cyatuma umugabo yihana ngo ni ukumuhima ahubwo ikiza ni ugutuza ukubaka hari ubwo bituma umugabo yihana burundu kuko abona ko nta kiza cyabyo.

Niba rero uzi ko umugabo wawe aguca inyuma ntuzakore bene aya makosa kuko yagusenyera kandi bitari bikwiye.Cyeretse ubaye utabishoboye cyangwa ukabona ari ingeso utabasha kwihanganira maze ukaba watandukana nawe kuko n’amategeko abyemera aho kugira ngo muzicane kubera ingeso yokamye umugabo.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe