Isosi ya courgettes na macaroni

Courgettes zimenyerwe gutekwa nk’izindi mboga zose zisanzwe cyangwa se zigakorwamo salade, ariko hari nubwo ushobora kuzikoramo isosi nziza iryoha kuri macaroni.

Dore uko iryo funguro ritegurwa ;
Ibikoresho :

  • Macaroni garama 300
  • Courgettes 4
  • Agafungo ka persil
  • Udusate 2 twa tungurusumu
  • Ibiyiko 4 bya creme fraiche
  • Umunyu na poivre
  • Ibiyiko 4 bya fromage za parmesan ziseye
  • Huile d’olive ibiyiko 2

Uko bitegurwa :

  • Ronga courgettes na persil
  • Kata courgettes uzitogose mu mazi zimaremo iminota 6
  • Kata tungurusumu mo udusate duto cyane
  • Fata za courgette watogosheje uvange na persil, fromage, creme fraiche, huile d’olive na tungurusumu ubushyire muri mixeur byivange bimemo isosi nziza ifashe
  • Ku batinya impumuro ya tungurusumu mu kanwa ntabwo izamo kuko impumuro ya persil iburizamo iya tungurusumu
  • Shyiramo umunyu na poivre ubi uteretse iyo sosi ku ruhande
  • Fata za makaroni uzishyire ku ziko mu mazi make kugirango zitaza kuba zitose cyane
    Zikure ku ziko hejuru usukeho ya sosi ya courgettes (uramutse usanze yahoze cyane wabanza ukayishyira ku ziko igashyuha)

Gracieuse Uwadata