Isupu y’ibitunguru

Ibyo ukoresha.

- Ikiro 1 cy’ibitunguru

- gr50 za beurre zingana n’ibiyiko 2 binini.

- cl10 za vino y’umweru cyangwa agace k’agacombe.

- litiro 1 y’umufa w’inyama z’inka cg inkoko.(bouillon de bœuf ou de volaille) Uko uyitegura.

- Hata neza ibitunguru maze ubikatemo ibice bito cyane.

- Ukarange ibyo bice by’igitunguru muri beurre igihe cyingana n’iminota 10. Wirinde ko bihindura ibara.

- Nurangiza usukeho ya vino y’umweru yawe ndetse ugabanye umuriro nk’icya kabiri cy’uwaruriho

- Nyuma wongeremo umufa w’inyama maze ushyiremo n’umunyu.

Chef Damien,

Byavuye ku rubuga rwa 750g.com