Uburyo bwiza bwo gutaka ubusitani bwakiriwemo abageni

Yanditswe: 30-10-2015

Muri iki gihe aho inzu zikodeshwa zo kwakiriramo abageni ziba zihenze hari abahitamo gutahiriza ubukwe mu busitani cyangwa se bakababuhatahiriza kuko bahakunze dore ko hari n’ubusitani bukodeshwa ku giciro kiri hejuru ya sale.

Mu gihe wahisemo ko ubukwe bwawe bwakirirwa mu busitani, dore moderi nziza kandi zigwezweho zo kuhataka :

Gutondeka intebe ku buryo abageni bajya hagati : hari uburyo bwo gutegura ubusitani ugatondeka intebe usa nuko ikizeru ku buryo abageni baza kuba barimo hagati. Ubu buryo buba bwiza cyane ku busitani bufite ibiti bike biri ku ruhande bitegereye aho mwateguye intebe.

Gutegura ibyicaro ku buryo ameza ajyaho abantu batarenze 10 : gutegura gutyo biba byiz anabyo mu busitani kandi bigatuma ubukwe bugenda neza abantu bakanaganira begeranye ari nako bitegerez abageni.

Gutereka intebe munsi y’ibiti : gutegura gutya bikunda kuba byiz amu gihe cy’izuba aho abantu baba bakeneye abahumbezi kubera ubushyuhe ugasanga igihe bari munsi y’ibiti akayaga kabageraho ubukwe bukagenda neza

Gusakaza amatente mu busitani : Mu gihe cy’imvuro nkicyo muri aya mezi biba byiz aiyo ushyizeho amatente kuko ikirere gishobor aguhinduka imvura ikaba yabanyagira mu gihe hadasakaye.

Gutegura inzira abageni banyuramo intebe zikajya ku ruhande : hari ni ubundi buryo bugezewho aho utegura inzira y’abageni hagati ugahsyiramo na tapi ku ruhande ukahashyir aintebe z’abitabiriye ubukwe ariko zikurukiranye ku murongo neza, kandi bikaba akarusho iyo ukoresheje ibara rimwe cyane cyane umweru.

Ubu ni bumwe mu buryo bugezweho bwo gutaka ahakiriwe abageni igihe ari mu busitani bwiza botoshye, dore ko n’amafoto yahoo aba asa neza cyane akazajya yibutsa abageni ibihe byiza bagiz ekuri uwo munsi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe