Uko wataka amagi ya pasika

Yanditswe: 01-04-2015

Amagi ya pasikani amagi asanzwe aba atogosheje ariko akaba afite akarusho ko kuba ashushanyijeho n’amarangi menshi atandukanye.

Ayo magi akunda guhabwa abana ku munsi wa Pasika bakayakoresha mu mikino yo kuashakisha aho ahishe ubundi bakza kuyarya.
Ayo magi afite ubusobanuro bw’uburumbuke, ubuzima no kuvuka bundi bushya.

Dore uko bataka ayo magi ku buryo bworoshye :
Ushobora kugura irangi risanzwe rikoreshwa mu gushashanya ariko uramutse utarifite waryikorera ku buryo bukurikira :

Ufata amagi ukayatogosa
Igihe uri gutogosa amagi ufata akayiko ka vinaigre y’umweru, ugashyiramo akayiko 1 k’ibihundura amabara ibiribwa n’ibinyobwa (colorant alimentaire) woneremo bitatu bya kane by’itasi y’amazi.

Niba ushaka amarangi menshi koresha colorant alimentaire zitandukanye ugende ushyira igi muri buri kirahure gifite irangi kihariye

Amagi amaze gufata irangi uyakuramo ukayashyira ahantu akumuka neza
Mu gihe ibyo bikoreshoi utabifite ukoresha marquer ukagenda ushushanya ku magi imitako wifuza.

Hari abakoresha imitako y’amagi ikoze mu byuma, muri plastiki ndetse hari n’imitako ya zahabu ifite ishusho ry’igi rikoreshwa mu gutaka ku munsi mukuru wa Pasika utwibutsa urupfu n’izuka rya Yezu/ Yesu Kristo
Inkomoka y’amagi ya pasika

Kuva cyera hose amagi yakoreshwa ku munsi mukuru wa Pasikaaho mu gihe cy’igisibo nta muntu wari wemerewe kurya amagi, ubwo amagi ysoe inkoko zabaga zarateye muri iyo minsi yose yahabwaga umugisha agahwa abana ku munsi wa Pasika.

Ibyo byakorwaga cyane mu Bufaransa no mu Bubirigi aho mu gitondo cya pasika ayo magi yatangwaga nk’impano yagati y’abakirsto zizihiza umunsi mukuru wa Pasika naho mu Budage no muri Amerika ho bakoreshaga urukwavu.

Imitako y’amagi yashoboraga gukorwa ku magi atogosheje cyangwa se ku magi yakuwemo iby’imbere.

Ubwo ni uburyo wakoresha umutako w’amagi mu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika ukishimana n’abana bawe ndetse n’umuryango wawe muri rusange.

Byakuwe kuri Vivepaques.com no kuri lesoeufs.ca