Indabo z’abageni zo mu ntoki zigezweho

Yanditswe: 18-12-2015

Uko iminsi ishira ibijyanye n’abageni bigenda bihindagurika haba imyambarire,insokozo,indabo n’ibindi byose umugeni aba akenye kugira ngo abe aberewe,kuko rero bihinduka uko iminsi ishira niyo mpamvu tugiye kukwereka indabo zigezweho zitandukanye nuko byahoze mu minsi ishize,kuko ubu hagezweho indabo z’ibara rimwe cyangwa abiri ariko yenda gusa kuburyo zitaba zivangavanze nka kera.

Kuri ubu hagezweho,ururabo ruringaniye rutari runini cyane rw’ibara rya beje gusa kuburyo ruba rutavangiye n’irindi bara na rimwe.

Hagezweho kandi ururabo rubumbiye hamwe rudasandaye narwo rw’ibara rya pink ariko ya pink iba yerururutse

Abandi kandi bakunda ururabo rukoze nk’izi twavuze haruguru ariko rukaba rusa n’umweru dede nta rindi bara ririmo.

Urundi rurabo rwiza cyane ni uruba narwo rukoze nk’izi rubumbiye hamwe kandi ruringaniye ariko rwo rukaba rusa n’umweru rukaba ruvanze na beje nkeya.

Hari kandi ururabo ruba rwiza ku bageni usanga ruvanze,kuburyo beje iba nyinshi na pink nkeya kandi narwo rugezweho.

Izi nizo ndabo zigezweho ku bageni bo muri iyi minsi,bitandukanye no hambere aha,aho wasangaga umugeno afite ururabo ruvangavanzemo abara atandukanye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe