Ifi itekeye ku ipanu

Ifi itetse ku ipanu bita "wok poisson" ni ifi iba iryoshye kandi isa neza bakaba barayitiriye wok rero kuko ari ubwoko bw’ipanu ziba ari nini kandi zifukuye, izo panu akaba arizo zifashishwa mu guteka ifi ya wok poisson

Dore uko bategura iyo fi n’ibikoresho bisaba

  • Ipanu nini
  • Ifi ya filet garama 700
  • Broccoli nto 1
  • Citronelle( umucyayicyayi )akababi 1
  • Ibitunguru 3
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 2
  • Sauce soja ibiyiko 5
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga broccoli uyikatemo duto
  2. Kata ibitunguru mo duto ukate na cya kibabi cya mucyayi cyayi mo duto cyane
  3. Kata ifi mo ibisate binini uyisige ikiyiko cy’amavuta ya elayo
  4. Shyushya ikiyiko cy’amavuta cyasigaye ku ipanu
  5. Shyiramo broccoli zimareho iminota 10
  6. Ongeramo igitunguru ubikure ku ziko ubishyire ku ruhande
  7. Subiza ipanu ku muriro muke ushyiremo amafi
  8. Shyiraho umunyu na poivre uzigaraguremo mu masegonda 30
  9. Shyiramo sauce soja uhite uzikuraho uzishyire mu kintu
  10. Ongera usubizeho za broccoli
  11. Zimaze kongera gushyuha usukamo ya mafi
  12. Vanga ubireke ku muriro iminota 5
  13. Zimya umuriro ubireke ku bushyuhe gusa nta muriro urimo bimareho iminota 3
  14. Bigaburane n’umuceri

Gracieuse Uwadata