Ipilawu itekesheje amavuta ya beurre

Kuri uyu munsi wa Eid al Filtri aho abasiramu basoje igisibo cya Ramadhan umuceri wa pilawu uri mu mafunguro abafasha kwizihiza uwo munsi, ariko bitabujijwe ko no k’umukristu usanzwe atategura iri funguro mu mafunguro ye asanzwe kuri uwo munsi akifatanya na bagenzi be kwizihiza uwo munsi.

Dore uko wategura pilawu itekesheje beurre :
Ibikoresho

  • Igitunguru 1 kirapye
  • Umuceri muremure wa basmati ibirahure 2
  • Umufa w’inyama ibirahure 3
  • Umunyu na poivre
  • Amavuta ya beurre ibiyiko 2
  • Inyama za filet ziseye garama 250
  • Agasate ka tangawizi gaseye
  • Romarin( umudarasini) agashami 1
  • Pilawu masala akayiko 1

Uko bikorwa :

  1. Shyira amavuta ya beurre mu isafuriya ayenge
  2. Shyiramo inyama uzihindure paka zifashe ibara
  3. Shyiramo igitunguru, tangawizi na teyi
  4. Sukamo umuceri uvange kugeza umuceri uhinguye ibara
  5. Shyiramo umunyu, poivre na pilawu masala
  6. Shyiremo umufa upfundikire ku muriro muke cyane ku buryo umuceri wumuka neza

Eid Al Filtri Nziza ku basiramu bose !

Gracieuse Uwadata