Pois chiche zikaranze

Pois chiche ni ubwoko bw’amashaza bujya kumera nk’ibishyimbo by’umweru ukaba ushobora kuzikaranga nkuko ukaranga ubunyobwa. Akenshi ku masoko yino mu Rwanda ntizihaboneka nkuko ugura ibishyimbo ariko nanone muri alimentation zimwe na zimwe wazibonamo mu mapaki yagenewe kubika mu gihe kirekire.

Dore uko wategura iryo funguro :

Ibikoresho

  • boite de conserve ya pois chiche ka 1
  • Ikiyiko 1 cya huile d’olive
  • Akayiko 1 k’ikirungo cya cumin
  • Umunyu ½ cy’ikiyiko

Uko bikorwa

  1. Kuramo amazi aba ari muri boite ya pois chiche
  2. Shyira ipanu ku ziko ushyiremo za poid chiche uzivange zibanze zumuke neza mu minota 20
  3. Vanga umunyu,cumin n’amavuta
  4. Byongere muri pois chiche ukomeze uvange
  5. Komeza uvange zongere zumuke neza
  6. Zigabure zigishyushye