Ipilawu n’inkoko

Ibikoresho ;

  • Inkoko 1kg ikasemo ibice
  • Ibiyiko 3 binini bya huile d’olive
  • Ibitunguru 2 biseye
  • Umuceri wa basmati garama 150
  • Cube maggi 2
  • Inyanya garama 200 ziseye
  • Tangawizi y’ifu akayiko 1 cyangwa iseye utuyiko 2
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa ;

  1. Fata inyama usisige umunyu na poivre uzikarange mu mavuta zimaremo iminota 10
  2. Zikuremo ukarangemo igitunguru usukemo umuceri uvange kugeza igihe umuceri utangiye koroha
  3. Ku rindi ziko shyiraho isafuriya ushyire magi mu mazi ashyushye yuzuye agakombe, wongeremo inyanya na tangawizi uvange ubireke bibire
  4. Bisuke ku muceri uvange
  5. Shyiramo na za nyama z’inkoko ugabanye umuriro
  6. Pfundikira ubireke ku ziko iminota 25
  7. Banza wumve ko umunyu wakoze neza