Ubugari bwa kawunga butetse mu makoma

Ubusanzwe tumenyereye ko ubagari bwa kawunga butekwa mu mazi ukarika mu safuriya nkuko bisanzwe, ariko hari n’ubundi buryo butekwa mu makoma bigatuma buryoha cyane kandi bukanahumura neza. Ibyo byo guteka kawunga mu makoma akenshi bikunze gukorwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Ibikoresho :

  • Ifu ya kawunga ya maganjo nimero ya mbere ¼ kg
  • Amazi
  • Amata agakombe 1
  • ibibabi by’amakoma binini bidatobotse, byogeje neza

Uko bikorwa :

  • Uteka amazi ahagije yo kwarikisha kawunga
  • Amaze gushya urayagabanya, ugasigazamo make andi ukaba uyapfundikiye kugirango adahora
  • Muri ya mazi wasigaje mu isafuriya usukamo amata nayo akabira
  • Iyo amaze kubira usukamo ifu ukavanga vuba vuba kugeza ifu yose yivanze n’amazi ukamara iminota 5 ubivanga
  • Fata ubwo bugari umaze kwarika ariko butarashya ukabushyira mu makoma meza adatobotse ukabuzingiramo,
  • Suka ya mazi wari wagabanije mu isafuriya uyashyire ku ziko
  • Shyiramo utuntu tw’utwuma cyangwa se uduti turi bufate ya kawunga ku buryo itari bukore mu mazi ahubwo umwuka w’amazi akaba ariwo uzamuka ukayigeraho
  • Pfundikira ubirekere ku ziko ukomeze ucunge kugeza amazi akamye
  • Kuramo ya kawunga uyikatemo udusate duto
  • Iryoha cyane kuyirisha isosi y’ubunyobwa.

Gracieuse Uwadata