-
Uburyo bworoshye bwo gutoza umwana kwicara kuri pot
Umwana utaramenya kuvuga hari uburyo bworoshye wamutoza kwicara kuri pot dore ko ahanini usanga uwo mwana uri muri icyo kigero ubwonko bwe buba butaragera ku rwego rwo kugenzura imikorere y’umubiri we neza. Gutangira kumumenyereza hakiri kare : Mu gihe umwana amaze kumenya kwicara ni byiza ko watangira kumutoza kwicara kuri pot ku buryo abimenyera akazakura agenda abimenyera. Tangira ujye umushyira kuri pot inshuro imwe ku munsi ukurikije amasaha aba ayikeneye, nka nyuma yo kurya ho iminota (...)
-
Icyo wakora igihe umwana wawe akunda kwiba amafaranga
Hari abana bakunda kwiba amafaranga ndetse n’abandi bakunda kwiba utuntu duto duto mu rugo ugasanga ababyeyi barahangayitse bakeka ko izo ngeso bazikurana. Mu gihe rero ufite umwana ufite izo ngeso dore uko wabyitwaramo : Niba umwana wawe ari munsi y’imyaka 6 mwigishe : Umwana uri munsi y’imyaka itandatu aba ataramenya itandukaniro ry’ikiza n’ikibi ku buryo no mu gihe yaguye mu ikosa ryo kwiba amafranga cyangwa se akagaragaraho andi manyanga aba akeneye kwigishwa ibibi byo gufata ikintu nta (...)
-
Uko wategura umwana ugeze igihe cyo kujya gutangira ishuri
umwana muto ugeze igihe cyo kujya ku ishuri ku nshuro ya mbere,hari ibintu by’ingenzi aba akwiye kujya gutangira abizi kandi ababifashwamo n’ababyeyi be cyane cyane mama we kuko wriwe umuba hafi buri gihe. Kumwigisha kuvuga ; umwana aba agomba kujya gutangira ishuri azi kuvuga neza ibintu by’ibanze,kuburyo umuntu amubwira akumva kandi akabasha gusubiza nibura bike mubyo abajijwe,kugira ngo bizamufashe no kumva ibyo mwarimu we amwigisha. Kumutinyura kujya mu bantu benshi ; abana benshi usanga (...)
-
Uko wahindura umwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu wanze ishuri
Umwana ugeze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu watangiye kwanga ishuri hari uburyo uba ugomba kumuganiriza ukaba yagaruka mu nzira yo gukunda ishuri dore ko abana bari muri icyo kigero baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Dore uburyo wafasha umwana wo muri icyo kigero akongera gukunda ishuri : Mureke ahitemo kwiga ikintu akunze : Mu bihe bya kera niho wasangaga ababyeyi bahatira abana babo kwiga ibintu badakunze nubwo ubu bigenda bigabanuka, usanga biba atari ibyiza ko umubyeyi ahatira (...)
-
Uko wategura umwana udakunda ko mubyara undi umukurikira
Abana bamwe na bamwe bisaba ko babategura bihagije mbere yo kubakurikiza kuko hari ubwo mubyara undi mwana mutarateguye neza umwana mukuru akananirwa kubyakira. Umubyeyi umwe utarashatse ko dutangaza izina rye yatubwiye uburyo yatangajwe no kumva amagambo yavuzwe n’umwana we w’myaka itanu ubwo yabonaga mama we avuye kwa muganga afite agahinja. Uwo mwana yabwiye mama we arakaye agira ati : “ Ariko mama ubu ugiye kubona ukabona papa azanye n’undi mugore atarabikubwiye wabyitwaramo gute mu gihe (...)
-
Amakosa ababyeyi bajya bakora bakica impano z’abana babo
Hari ubwo ababyeyi bakora ibintu runaka bazi ko bari gukosora abana babo nyamara hari ubwo biba ari ukubicira impano zabo kuko ahanini iyo umwana akiri muto aribwo atangira kuzamura impano ye aba yifitemo. Dore amwe muri ayo makosa ababyeyi cyangwa se n’abarezi muri rusange bajya bakora bakabuza abana amahirwe yo kuzamura impano zabo nkuko Happy Umwangarwa umunyarwandakazi wanditse igitabo cyitwa “ Drums of Success : 10 Steps to turning your creative pontential into success” kivuga ku nzira (...)
-
Uburyo 7 bwagufasha kugaburira umwana udakunda kurya
Birashoboka ko wakoresha uburyo tugiye kukugezaho umwana wawe wanze kurya akaba yabikunda dore ko usanga ababyeyi benshi iyo abana babo badakunda kurya baba bahangayitse. Dore uburyo 7 bwabigufashamo mu gihe gito. Tegura ifunguro rye ribe risa neza : Umwana kimwe n’abantu bakuru aba akeneye kubona ko ifunguro rye riteguye neza kandi risa neza. Jya umutegurira mu bikoresho ubona ko bisa neza. Tangira ujye umutegurira nko mu bikoresho bishushanyijeho uturabyo n’utundi ubona ko dusa neza (...)
-
Uko wakura umwana wawe ku ngeso yo kubeshya
Birashoboka ko umwana wawe ukunda kubeshya wamuca kuri iyo ngeso uramutse ukurikije uburyo bwanzwe na Charlotte, inzobere mu mibanire y’abantu akaba n’umujyanama w’ingo. Dore inama Charlotte atanga ku bafite abana bokamwe n’ingeso yo kubeshya. Jya ukemura ikibazo cyamuteye kubeshya aho gukomeza kumushinja ko yabeshye : birasanzwe ko wafatira umwana wawe ukiri muto mu ikosa ryo kubeshya ukumva ukozwe n’isoni ukibaza aho yaba yarabikuye ariko burya ntugahangayike kuko hari ikigero cy’umwana (...)
-
Uko watinyura umwana udakunda gukina n’abandi
Abana bamwe na bamwe usanga baba bacecetse cyane badakunda gukina n’abandi nyamara abahanga bagaragaje ko guceceka gukabije ku mwana atari byiza ku buzima bwe. Ni mu uri urwo rwego tugiye kubagezaho uko wafasha umwana wawe gutinyuka kubana n’abandi akareka guceceka cyane no kwigunga. Tumira abandi bana bajye bakinana : Iyo umwana wawe ubona adakunda kwisanzura ku bantu no ku bandi bana ushobora gutangira ukajya utumira umwana uzi ko azi akaza mu rugo ukajya akina nawe bityo uko bakina (...)
-
Ibintu 5 ukwiye kwitaho igihe wahinduriye umwana ishuri
Guhindurira umwana ishuri bisaba ko umubyeyi amenya ibintu by’ingenzi bifasha umwana kumenyera neza ishuri aba yahinduriyeho. Mukarugwiza Anonciatha ufite ubunararibonye mu mwuga w’ubwarimu aratubwira ibyo umubyeyi agomba kumenya igihe yahinduye ishuri umwana yigagaho. Jya uremamo umwana icyizere: umwana ukiri muto iyo abwiwe ko agiye guhindurirwa ishuri ashobora kumva atabyakira neza akumva ko atazongera kubona inshuti nk’izo yarafite, abarimu yakundaga nkabo yarafite,… umwana umeze gutyo (...)
-
Amakosa 5 uzirinda gukora igihe ufite abana ubereye mukase
Nubwo hari igihe mukase w’umuntu ashobora kubeshyerwa ko afata nabi umwana abereye mukase, hari amakosa 5 ashobora gukora agakurura amakimbirane mu rugo nubwo harimo ayo ashobora gukora kandi we aziko ari gukora neza ngo umuryango we harimo nabo abereye mukase bamushime. Gushaka kwerekana ko uri umubyeyi mwiza : umuhanga mu by’imitekerereze witwa Dr. Durvasula yaravuze ati : “Akenshi bamukase bakunda kumva ko bakunzwe”. Ibyo bituma bagerageza gukora uko bashoboye ngo babone ko koko bakunzwe (...)
-
Ibintu abakozi barera abana banga
Abakozi barera abana, bafite ibintu bahuriraho banga nkuko imbuga zitandukanye zandika ku muryango harimo womensday, rd.com, n’zindi zibitangaza. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho ibyo bintu kugira ngo mujye mwirinda kubikorera abakozi banyu kuko ahanini iyo mubibakoreye bigira ingaruka ku bana abo bakozi barera. Kudahana abana iyo babakubaganiye : Ahari ubwo uba ufite abana basuzugura umukozi ugasanga bashobora nko kumutuka cyangwa se bakamutera ikintu akababara ukabibona ariko (...)
-
Ni ryari umwana yemererwa kureba televiziyo ?
Hari igihe umwana ageramo akaba yakwemererwa kureba televiziyo ariko nabwo akagira igihe runaka cyo kuyireba n’uburyo ayirebamo ku buryo bitagira ingaruka ku buzima bwe. Ahanini muri iyi minsi usanga umwana wese wamenye kureba bamurangarisha televiziyo nyamara burya si byiza kuko nkuko tugiye kubireba hari igihe umwana aba ataramenya kureba amashusho yo muri televiziyo. Inzobere mu buvuzi bw’abana zihamya ko nta mwana wemerewe kureba tereviziyo ari munsi y’imyaka iri hagati y’itatu n’ine. (...)
-
Icyo ababyeyi bavuga ku ikurwaho ry’ibigo bicumbikira abana mu mashuri abanza
Ababyeyi ntibavuga rumwe ku cyemezo cyafashwe mu nama y’abaministri yateranye kuwa 14 Gicurasi aho bemeje iteka rishyiraho amacumbi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, muri iryo teka hakaba havugwamo guca burundu amashuri abanza acumbikira abana, no guha igihe cy’imyaka itatu abari bafite ayo mashuri bakitegura kuyahagarika. Kamatali Charles ni umubyeyi ufite abana 4 avuga ko yishimiye icyemezo leta y’u Rwanda yafashe kuko wasangaga ababyeyi birengangiza inshingano zabo zo kurera . Kamatali (...)
-
Uko wakwirinda inda zivanamo inshuro nyinshi
Hari icyakorwa ngo wirinde gukuramo inda ku buryo bukurikirana kandi inshuro nyinshi. Nkuko muganga Jean Paul uvura indwara zinyanye n’ubuzima bw’imyororokere abivuga uburyo bwo kwirinda kuvamo inda ku buryo bukurikirana bushobora kwirindwa uramutse ukurikije ibi bikurikira : • Gutwita muri rusange bigomba gutegurwa neza hisunzwe abaganga babyigiye(gynaecologist) • kubyara abana uteganya ukiri mu myaka y’uburumbuke itagira ingaruka ku mwana utwite(munsi y’imyaka 35) • Igihe inda zivamo mu (...)
-
Ibintu byagufasha gusinziriza umwana vuba
Hari uburyo bwagufasha gusinziriza abana bakiri bato vuba dore ko ahanini usanga hari ikigero umwana ageramo ntakunde kuba yasinzira nkuko ubishaka. Igihe umwana wawe asigaye yanga gusinzira dore uburyo wakoresha akajya asinzira atakuruhije. Kumubikira ari konka : umwana muto ucyonka biroroha cyane ni bwo buryo bw’ibanze bwo kumubikira kumusinziriza ukoresheje kumutamika ibere kuko iyo akurikirana uburyohe bw’amashereka biramukurura cyane bikamugeza ubwo asinzira. Kumuheka ;:iyo ushaka ko (...)
-
Uko watinyura umwana uri hagati y’imyaka itatu n’itanu kubana n’abandi
Abana bamwe bo mu kigero kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka 5 usanga harimo abatinya kwisanzura ku bantu bakuru ndeste no ku bandi bana. Mu gihe umwana wawe wo mu kigero cy’iyo myaka atinya abantu, hari uburyo wamufasha gutinyuka. Akenshi uzasanga umwana atinyuka bitewe n’igihe mumarana muri kumwe, mugendana ahantu hamwe na hamwe kuko ari nabwo umenya ko umwana wawe afite ikibazo cyo gutinya abandi. Urugero niba mwajyanye gusura abantu uzasanga mugerayo agaceceka ndetse ukabona adashaka (...)
-
Uko wategura umwana akazitwara neza mu bugimbi no mu bwangavu
Mbere yuko umwana agera mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu ni byiza ko umubyeyi amutegura akazajya kuhagera azi uko azitwara. Madame Charlotte impuguke mu myitwarire y’abantu akaba n’umujyanama w’ingo aratubwira uburyo bwiza bwo gutegura umwana mbere, akazitwara neza mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu. Jya ugira umwana inshuti yawe : kugira umwana inshuti yawe bishatse kuvuga ko umuba hafi ku buryo aguha icyizere cye cyose. Ibi bigufasha kurera umwana ugeze mu bugimbi/ubwangavu kuko iyo umwana (...)
-
Wakora iki gihe abana bawe badakunda kujya ku rusengero ?
Rimwe na rimwe abana b’abakristo ndetse n’ababakozi b’Imana bakomeye nk’abapasteri, abapotre n’abandi bakomeye ugasanga nabo batabikozwa. Niba ukunda gusenga ariko ukaba ufite umwana udakunda gusenga ngo ajye ku rusengero dore uko wabyitwaramo ukamugarura mu nzira nyayo. Irinde kumushyiraho agahato ; abana cyane cyane abageze mu bugimbi n’ubwangavu si byiza kubashyirahoi agahato ku kintu badashaka kuko nabo baba bakeneye kwifatita imyanzuo. Ibyiza nuko wababwira ibyiza byo kujya ku rusengero (...)
-
Uburyo 6 bwagufasha gukosora umwana udakoresheje ibihano
Kenshi abana bakunda gukora amakosa bitewe n’igihe barimo ndetse n’imikurire yabo. Ibi bituma ababyeyi bamwe barakara ndetse bakabashakira ibihano bikakaye. Rero hari uburyo wakoresha mu guhana umwana utarinze kumuha ibihano. Kwirinda kumusaba ibintu byinshi icyarimwe : urugero aho kumubwira ngo tunganya icyumba cyawe, utunganye neza ibitabo byawe, igihe atarabirangiza ukaba umubwiye ikindi akurikizaho. Wimukoresha ibyo atakoze icyarimwe, ahubwo mugenze gahoro gahoro umubwiza imvugo iboneye (...)
0 | ... | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | ... | 240