-
Ibintu byoroheje bituma ingo zisenyuka
Akenshi ubona ingo zisenyuka ugatekereza ko byatewe n’impamvu ikomeye nyamara ahanini biba biterwa n’utuntu duto cyane ndetse niyo ari ikintu gikomeye cyabaye impamvu yo gusenyuka kw’ingo usanga isoko yacyo yarahereye kuri ako kantu gato usuzugura, ukabona katagusenyera urugo. Hari nubwo wenda rutasenyuka ngo mutandukane ariko rukakubera rubi mu buzima bwawe bwose ugahoro wumva ubihiwe n’urugo. Dore rero utwo tuntu abantu basuzugura tuba intandaro yo gusenyuka kw’ingo nyinshi : Kurenzaho : (...)
-
Uko wakwereka umuhungu ko uzavamo umugore muzima
Ni kenshi usanga umukobwa akundana n’umusore akabona ko umukobwa bakudana azavamo umugore wa nyawe ushoboye urugo cyangwa akabona atazabishobora bitewe n’imico ndetse imyitwarire amubonaho. Ariko wakwibaza uti niki nakora ngo umuhungu tugiye kuzabana agire icyizere ko nzaba umugore ushoboye urugo? Iyi ni inama tugira abakobwa bose bageze igihe cyo kurushinga kandi bafite abakunzi,tugendeye ku bitekerezo bitandukanye twahawe n’abasore twaganiriye batubwira bimwe mu bintu by’ingenzi (...)
-
Ibintu abakozi bifuza byatuma bafata abana neza
Iyo umubyeyi aziko asigira umukozi umwana akenshi aba yibaza icyo yakorera uwo mukozi cyatuma afata umwana we neza nkuko abyifuza. Ni muri urwo rwego twegereye bamwe mu bakoze bo mu ngo barera abana bato baba basigiwe n’abakoresha babo mawe batubwira ibyo baba bifuz aku bakoresha babo kugirango barusheho gufata abana babo neza kandi n’abatabafataga neza batangire kubikora. Kubafasha kwita ku bana igihe ugeze mu rugo: Uwitwa Jeanne arera umwana w’amezi 10 yagize ati: “ Nkunda abana kandi (...)
-
Uko wakwirinda gufata uwo mwashakanye nk’igikoresho
Ubusanzwe intego yo kubana kw’abashakanye igomba kuba ishingiye ku rukundo nyamara hari ubwo nyuma yo gushaka ubona ko ibyo ubona bitandukanye n’ibyo wari witeze, kimwe mu mpamvu ibitera ikaba ari uko mwashakanye umwe muri umwe afite intego yo gufata undi nk’igikoresho cye bikatuma ahora apfobya uwo bashakanye. Dore bimwe mu byo wakwirinda gukora kugira ngo wirinde gufata undi nkaho ari igikoresho. : kwerekana urukundo igihe hari ikindi ushaka : Iyo uwo mwashakanye yibuka kukwereka urukundo (...)
-
Uburyo wagerageza kurinda umugabo kuryamana n’umukozi
Kurinda umugabo kuba yaryamana n’umukozi wo mu rugo ntibyoroshye kuko hari ibyo ushobora kwirinda ariko umukozi ufite akaba ariwe uba impamvu cyangwa se n’umugabo wawe nawe akaba afite ingeso idashobora kurindwa ngo ubishobora. Gusa na none ntiwarekera aho ahubwo wagerageza uko ushoboye ukarinda umugabo wawe kuba yazaryamana n’umukozi wo mu rugo. Gerageza gukora ibi : Kwirinda guhakanira mugabo ko mutera akabariro : Abagabo mu bintu baba bifuza ku bagore, ikiza mu bya mbere harimo gutera (...)
-
Ibintu bizakwereka ko uzahitamo nabi uwo muzabana
Guhitamo umuntu muzabana mukabyemeranwa, ni umwanzuro uba ugomba kwitondera kuko iyo uwufashe nabi ushobora gusanga uhisemo nabi ubuzima bwawe bwose bukazagenda nabi cyangwa se ukaba uhisemo neza ubuzima bwawe bwose bukazarangwa n’ibyishimo. Charlotte, umujyanama w’ingo aratubwira ibintu biranga muntu uba ufite ibyago byinshi byo guhitamo nabi uwo bazabana : Guhora uhinduranya abakunzi : Hari abasore cyangwa se inkumi usanga baba bihagararaho ku buryo baba badashaka kubwirwa ko babenzwe. (...)
-
Ibyagufasha kongera gukunda nyuma yo guhemukirwa kenshi
Nyuma yuko uhemukiwe n’umukunzi wawe cyangwa se bakaba barabaye benshi ariko bose basiga baguhemukiye, ushobora na none kongera kwinjira mu rukundo bigashoboka kandi bikagenda neza igihe wakurikije inama tugiye kukugira muri iyi nkuru. Banza wiyakire: Kuba waramaze kwakira ibyakubayeho nibyo bizagufasha gutangira ubuzima bushya. Kwakira ibyakubayeho uzabifashwamo no kumva ko ubuzima butarangiriye aho ukiha icyizere ko imbere ariko heza aho kumva ko bizongera bikagenda nabi. Ntukumwe ko (...)
-
Uko wakwirinda agasigane k’abakozi bo mu rugo babiri
Hari ubwo uba ukoresha abakozi babiri mu rugo kubera impamvu zitandukanye ariko na none ugasanga basiganira mu kazi ntibagakore neza bakarutwa n’igihe ukoresha umukozi umwe. Kuba warazanye abakozi babiri rero ngo bagufashe akazi uba ugomba no kwirinda ko basiganira mu kazi. Dore ibyo wakora: Guha buri wese akazi ashinzwe gukora: Gukora gahunda buri wese akamenya imirimo imureba n’uwo uza kuyibaza igihe itakozwe neza bizatuma buri wese yuzuza inshingano ze neza, kandi bibarinde gusigana mu (...)
-
Utuntu duto abantu basuzugura kandi dukomeza ingo
Hari utuntu duto usanga abantu basuzugura cyane cyane iyo bamaze kubaka ingo bakirengagiza ko igihe bari bkirambagizanya aritwo twabafashaga kunezerwa mu rukundo. Madamu Charlotte, umujyana w’ingo avuga ko hari utuntu duto abantu baba bagomba gukomeza na nyuma yo gushinga ingo, kuko tugira uruhare cyane mu gukomeza ingo kandi zikarangwa n’umunezero. Dore utwo tuntu uzujya wihatira gukorera umukunzi wawe niba ushaka urugo runezerewe: Kubwirana ijambo “ Ndagukunda”: Hari abantu bamwe baba (...)
-
Uburyo kwigomwa (sacrifice) bizana umunezero mu rugo
Kugira icyo wigomwa (sacrifice), ni ibintu bikunze kugora abashakanye nyamara iyo bikozwe usanga bitaruhije kandi bikagira umusaruro mwiza wo kuzana umunezero mu rugo bigatuma abashakanye bishimira ingo zabo, bakarambana mu mahoro. Madamu Charlotte, umujyanama w’ingo aratubwira uburyo kwitanga cyangwa se kugira icyo wigomwa mu bashakanye bigira umumaro munini mu kubazanira umunezero mu rugo. Icyo kwigomwa hagati y’abashakanye bisobanura Kwitanga cyangwa se kugira icyo wigomwa mu bashakanye, (...)
-
Ibintu abakozi bo mu rugo banga kuri ba nyirabuja birirwana
Abakozi bamwe bo mu rugo iyo birirwana na ba nyirabuja usanga batabikunda kuko bavuga ko hari ibiba bibabanganiye kurusha uko bakirirwa mu rugo bonyine. Abakozi bamwe twaganiriye bafite abakoresha birirwana mu rugo batubwiye ibintu banga ku bakoresha babo. Uwitwa Marie Jeanne yagize ati : “ Ahantu nkorera mabuja nta kazi agira yirirwa mu rugo ariko mu hantu nakoze hose niho hantu yambangamira cyane. Uwo mugore waho rwose yaranyobeye usanga ari wa muntu utagira icyo yikorera duhari. Ubu turi (...)
-
Icyo wakora igihe nta cyizere ufitiye kuramba k’urugo rwanyu
Mu bashakanye hari bamwe bahora bafite ubwoba ko urugo rwabo ugasanga ari ba bantu bahora mu gihirahiro nta gahunda y’ubuzima ihamye bagira. Mu gihe rero wumva udatekanye mu rushako uhora uhangayikishijwe no kuba nta cyizere ufitiye urugo rwanyu, hari icyo uba ugomba gukora cyagufasha kuva mu gihirahiro. Ni hehe ubwo bwoba buva ? Ubwoba butera abashakanye kumva ko nta cyizere cyo kuzarambana bafite buturuka ku mpamvu nyinshi zitandukanye zirimo : Igihe nta mwanya wo kuganira ku bibazo (...)
-
Ibyo ugomba kumenya mbere yo gushyingirwa
Mbere yo kwemerera uwo muzabana ko mukora gahunda y’ubukwe hari ibintu by’ingenzi uba ugomba kumenya haba kuri wowe ndetse no kuwo muzabana . Dore ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ; Kumenya urukundo icyo aricyo ; Akenshi hari ubwo umuntu yibwira ko akunda undi ariko atazi icyo urukundo rusobanuye. Uzasanga abenshi bakrwitiranya n’irari. Ugasanga kuko wumva ko ufite irari ryo kuzajya uryamana n’umusore mukundana cyanga se inkumi ukumva ko ubwo ariko kumukunda. Ubundi urukundo nyarwo (...)
-
Ibibazo ugomba kubaza umukozi wo mu rugo mushya
Iyo wazanye umukozi mushya mu rugo uba ugomba kumenya amateka ye make, ndetse ukamenya ibyo ashoboye gukora nuko yakwitwara igihe habaye ikibazo runaka mu rugo kandi udahari. Ibyo kugirango ubimenye rero uzabifashwamo n’ibibazo uzamubaza igihe ushaka kumuzana cyangwa se akigera mu rugo. Dore ibibazo by’ingenzi uzabaza umukozi mushya : Ni iki cyatumye uhitamo gukora akazi ko mu rugo ? : Ibi bizatuma akubwira amateka ye make bitume urushaho kumumenya neza nuko uzajya umutwara Ufite ababyeyi (...)
-
Ibyo kwitondera igihe inshuti zikwangisha uwo mukundana
Bijya bibaho ko inshuti zawe za hafi zimwe wita ko ari inshuti magara zikwangisha umusore mukundana kuko zo zitamukunda. Icyo kiba ari ikibazo kitoroheye umuntu ukirimo kandi bigasaba ko ucyitwaramo neza. Madamu Charlotte, umujyanana w’ingo n’abitegura kurushinga aratubwira ibintu by’ingenzi ugomba gushishoza igihe uri mu bihe nk’ibyo : Ashobora kuba hari icyo azi kuri we : Inshuti yawe ya hafi uba uzi uko mubanye. Gusa uba ugomba kwitonda kuko umutima w’umuntu ni mugari. Byashoboka ko hari iyo (...)
-
Uko wakizihiza Saint Valentin mu buryo bwihariye
Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 ni umunsi abakundana bizihiza umunsi wabo. Gusa hari ubwo usanga muba mumaranye igihe cyane cyane nk’abashakanye ukageraho ibyo uwo munsi ukumva ari nk’ibisanzwe. Abantu bamaze kugera muri urwo rwego rero hari ibintu byabafasha kongera kwishimira uwo munsi kurusha mbere. Ibande cyane ku rukundo ; umunsi w’abakundana abantu benshi bumva ko ari umunsi wo gutanga impano n’ibindi bintu bigaragara nk’ibyo. Yego nabyo ni byiza ariko mwibanze cyane ku rukundo ukaba (...)
-
Ingaruka z’amateka y’abakozi bo mu rugo ku bana
Uko umuntu abaho n’imikorere ye abahanga bemeza ko biba bifitanye isano n’amateka aba yaranyuzemo. Tugendeye kuri ibi wakibaza niba n’abakozi bo mu rugo ababyeyi basigira abana ngo abe aribo babaha uburere, bo baba bafite amateka yahe yaba yarabubatsemo abantu babereye gutanga uburere ku bana baba bari kumwe umunsi ku munsi ? Ni muri urwo rwego twaganiriye n’abakozi bamwe barera abana ngo tumenye amwe mu mateka yabo. Ntitwagiye kure ngo tumenye amateka arambuye yose twibanze gusa ku mpamvu (...)
-
Amagambo uzirinda kubwira umuntu wabuze urubyaro
Kubaho warabuze umwana kandi umwifuza ni ubuzima bubabaza nkuko umubyeyi wamaze imyaka icumi yarashatse ariko nta mwana yabitubwiye. Gusa birushaho kukubabaza iyo hari amagambo mabi ubwiwe n’inshuti zawe niyo bo baba batagamije kugukomeretsa. Uyu mubyeyi utifuza ko twatangaza izina, tukaba tamwise Mama Gisubizo( izina rihinduye) aratubwira, amagambo yajyaga amukomeretsa mu myaka icumi yamaze ategereje umwana : Kumubwira ko ari ubushake bwe kutabyara : Kuri ubu aho abantu bashobora gushaka (...)
-
Uko wakemura ibibazo ugirana n’umukozi wo mu rugo
Abakozi bo mu rugo bagirira urugo umumaro kuko usanga ingo nyinshi zibifashisha kugirango ubuzima bukomeze kugenda neza. Nyamara usanga ahanini abakozi batabana neza n’abakoresha babo bakagirana ibibazo. Gusa ibyo bibazo abakozi n’abakoresha bagirana bishobora kubonerwa umuti, bikakurinda guhora uhinduranya abakozi. Dore ibibazo 5 bikunze kuba hagati y’abakozi n’abakoresha nuko wabikemura nkuko abakozi 4 bamaze imyaka isaga itanu mu kazi ko mu rugo babitubwiye : Kudakora nkuko ubyifuza : Niba (...)
-
Imikoreshereze mibi y’amafaranga isenya ingo
Imikoreshereze y’amafaranga no gucunga umutungo w’urugo ni kimwe mu bintu bituma mu rugo habura ubwumvikane iyo abashakanye batabytwayemo neza, ugasanga bahorana intonganya za hato na hato, ndetse kuri bamwe bikabaviramo gutandukana. Twegereye Charlotte, umujyanama w’ingo atubwira amakosa abashakanye bakora mu mikoreshereze y’amafaranga akaba yabasenyera ingo. Kutanganira bihagije ku mutungo w’urugo : Gufata umwanya wo kuganira ku mutungo w’urugo ngo gahunda zose zijyanye n’umutungo muzifatire (...)