-
Ibyo wakora ukabana neza na basaza bawe,igihe bagusuzugura kandi uri inkumi
Bijya bibaho ko umukobwa w’inkumi ashobora kubana na basaza be b’abasore,ariko ugasanga bamusuzugura cyane ndetse ntibamuhe ubwisanzure buhagije ,cyane cyane iyo batabana n’ababyeyi babo bakamuhangayikisha cyane kuko ari umukobwa,ariko nawe ugasanga hari imyitwarire afite ituma batumvikana,nyamara hari uburyo bwiza bwo kubikemura no kongera kugarura ubucuti bwawe na basaza bawe. Kububaha ;umukobwa ubana na basaza be aba agomba kububaha baba bakuru cyangwa bato kuri we, kuko burya nta muhungu (...)
-
Jeannette Kagame asanga abakobwa batanga icyizere mu ikoranabuhanga
Madamu wa prezida wa Repubulika, Jeanette kagame, yasabye abakobwa kudacika intege no kudashidikanya ku bushobozi bifitemo mu guhanga udushya ndetse anemeza ko abakobwa basigaye batanga icyizere ku rwego bagezeho haba muri Afrika ndetse no ku rwego rw’isi muri rusange. Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu yabitangarije impuguke zari zitabiriye inama ku ikoranabuhanga iri kubera mu Rwanda yiswe “Transform Africa 2015”. Madamu Jeannette Kagame yagize ati : “Ntabwo nshidikanya ko u Rwanda, Afurika (...)
-
Ibibazo abashakanye bakiri bato bahura nabyo nuko byakemuka
Abashakanye bakiri bato mu myaka ya za makumyabiri hari ibibazo by’umwihariko bahura nabyo iyo bakimara kubana ndetse ugasanga iyo ibyo bibazo bidakemutse vuba bitangira kuzana amakimbirane hagati muri bo bigatuma banatandukana. Ahanini ibyo bibazo usanga biterwa n’uko abo bashakanye bakiri bato baba batarafatisha ubuzima, abandi bakiri mu mashuri, ndetse hakazamo no kuba umuntu atarakura neza ngo abe abasha gufata inshingano zimureba neza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gushakana mukiri (...)
-
Ibyo umubyeyi ashinzwe n’igihe yamburwa ububasha bwa kibyeyi
Ububasha bwa kibyeyi bugizwe cyane cyane n’uburenganzira bwo kumenya umwana, kumucungira umutungo no kwikenuza ibiwukomokaho bikurikije amategeko. Gusa bishoboka ko hari igihe umubyeyi ananirwa kubahiriza ibyo ashinzwe akamburwa ububasha bwa kibyeyi. Ibyerekeye uburenganzira bwo kumenya umwana Uburenganzira bwo kumenya umwana butegeka ababyeyi kumutunga no kumurera bakurikije uko bariho n’umutungo wabo. Ababyeyi batewe intimba n’imyifatire mibi y’umwana wabo bashobora kuregera urukiko (...)
-
Impamvu zituma abakobwa batubakira iwabo nyuma yo kurangiza amashuri
Rimwe na rimwe usanga ababyeyi cyane cyane abo mu cyaro bavuma abakobwa babo ngo biga amashuri babarihira ,bamara kurangiza ntibagire igikorwa kigaragara bakorera iwabo, nko kububakira amazu mashya nk’uko abahungu benshi babikora ,nyamara abakobwa bavuga ko bataba banze kugira icyo bakora ahubwo bagira imbogamizi nyinshi. Abo twaganiriye babibona batya : Mary ni umwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali ku mpamvu z’akazi nyuma yo kurangiza kaminuza,umwaka ushize avuga ko ababyeyi badakwiye (...)
-
Impamvu abakoresha b’abagore aribo beza kurusha ab’abagabo
Mu bushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abagore bagenda bahinduka abakoresha beza kurusha abagabo uko igihe kigenda gisimburana. Muri ubwo bushakashatsi hari impamvu zatanzwe zagaragaje ko abagore baba ari abakoresha beza kurusha abagabo. Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi cyitwa Gallup cyabajije itsinda ry’abantu, bababaza niba bahitamo gukoreshwa n’umugore cyangwa se umugabo mu gihe baba babonye akandi kazi. Mu bantu 11,434 babajijwe 33% gusa nibo bahisemo ko (...)
-
Ababyeyi ntibarumva neza ibyo gufatira amanota make ku banyeshuri b’abakobwa
Kuva leta y’u Rwanda yagashyiraho gahunda yo gufatira ku manota make ku bana b’abakobwa ugereranije n’abahungu mu bizamini bya leta,ababyeyi bo usanga batarasobanukirwa neza impamvu yabyo bakumva ko abahungu baba baharenganiye nk’uko bamwe mu babyeyi twaganiriye babivuga. Murebwayire ni umubyeyi ufite abana batatu b’abanyeshuri,avuga ko abana be babiri barimo umukobwa n’umuhungu bakoreye rimwe ikizamini cya leta cy’amashuri abanza,maze umukobwa akaba ariwe ugira makeya kandi akabona akajya mu (...)
-
Guhabwa umunani:abanyarwandakazi bamwe ntibarabyumva
Bamwe mu banyarwandakazi twaganiriye bo mu karera ka Nyanza,ntibumva neza ngo ukuntu bajya kwaka umunani iwabo bakabagabanya na basaza babo kuko ngo bagifiye imyumvire ya kera bakumva ko ngo byaba ntaho bihuriye n’umuco,abandi nabo bakavuga ko byaba arukwifuza kandi ibi bakabihurizaho na bamwe mu babyeyi,baba bagomba guha iminani abana babo bose ku buryo bungana nk’uko amategeko y’ u Rwanda abigena. Musabyimana Esperance utuye mu karere ka Nyanza ho mu majyepfo akaba ari umubyeyi w’abana (...)
-
Ibintu bizakwereka ko witeguye, ushobora kongera gushaka
Abantu batandukana nabo bari barashakanye ku bw’impamvu zitandukanye, bamwe batandukana kuko bananiwe kumvikana, abandi bagapfusha abo bari barashyingiranywe bigatuma bishoboka ko bashobora kongera gushaka. Kongera gushaka bisaba kwitegura bikaba byakubera byiza mu gihe ukurikije izi nama zikurikira : Kurikiza ibyiyumviro byawe wisiganwa n’iminsi : Abantu bamwe bashobora kuba bashaka nyuma y’ibyumweru bibiri batandukanye, abandi bikababatwara imyaka n’imyaka. Wisiganwa n’igihe ngo utangire (...)
-
Kuki abakobwa batinya kubana n’abasore b’abasirikare,abapolisi n’abashoferi
Akenshi iyo uganiriye n’abakobwa batandukanye,bakakubwira abasore bifuza gukundana ndetse no kuzabana nabo usanga abenshi bemeza ko badashobora gukundana n’umusore w’umusirikare,umuporisi n’umushoferi bitewe n’impamu twabwiwe na bamwe mu bo twaganiriye. Tuganira na bamwe mu bakobwa b’urubyiruko batuye mu mujyi wa Kigali,badutangarije impamvu bagira impungenge zo kubana n’abagabo bakora aka akazi. Joyeuse,Lenatha na Grace barahuriza ku mpamvu zikurikira zitatuma bakundana na bene abo basore kandi (...)
-
Impamvu zituma ishyingirwa riteshwa agaciro
Itegeko riteganya ko gushyingiranwa bishobora guteshwa agaciro kubera impamvu nyinshi zitandukanye ariko ibyo byo bitandukanye no gusaba gatanya kuko gutesha agaciro ishyingirwa byo bigira igihe ntarengwa nyuma y’uko habayeyho ishyingirwa. Dore zimwe mu mpamvu zituma habaho gutesha agaciro ishyingirwa : Ishyingirwa ryabayeho abashyingiranywe batabyiyemereye cyangwa umwe muri bo, rishobora guta agaciro bisabwe gusa n’abashyingiranywe bombi cyangwa buri wese muri bo utari yabyemeye ku bushake (...)
-
U Rwanda rwiteguye kohereza abapolisikazi 140 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imyiteguro igenewe abapolisikazi 140 ku kubungabunga amahoro ku isi igenda neza. Ibi bikaba bihuza n’ibyo Prezida wa Republika aherutse kuvugira mu nama y’umuryango w’abibumbye aho yemeye kuzongera umubare w’abajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri, mu nama y’umuryango w’Abibumbye, yashimye ibikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, bikorwa n’abasirikare ndetse (...)
-
Ibyerekeye gucunga umutungo w’umuntu wazimiye
Iyo umuntu avuye aho atuye cyangwa aho aba hagashira umwaka ntagakuru ke kamenywe nta n’uwo yasize ahaye ububasha bwo kumuhagararira, ababifitemo inyungu n’Ubushinjacyaha bashobora gusaba ko urukiko rw’aho yatuye cyangwa yabaye bwa nyuma rwashyiraho ushinzwe gucunga ibintu by’uwazimiye. Iyo bishoboka, ava mubo babona bashoboye kuzazungura uwazimiye. Icyakora, mbere y’umwaka wa mbere w’izimira, hashobora gushyirwaho ucunga ibintu, iyo babona hari ibigiye kononekara. Uburenganzira n’inshingano (...)
-
Uko wakwitwara uri umukobwa ukorana n’abahungu bakuvunisha
Bijya bibaho ko umukobwa umwe ashobora kuba akorana n’abahungu mu kazi ke ka buri munsi,ugasanga abo bahungu bamuvunisha cyane,imirimo imwe n’imwe bakayimuharira bitwaje ko ari umukobwa,ariko hari uburyo wabigenza,udashwanye nabo icyo kibazo kigakemuka. 1.Kugabana imirimo : biba byiza iyo abakorana bagabanye imirimo,buri wese akamenya inshingano ze mu kazi,kandi bikaba ibihoraho ku buryo ntawusiganya mugenzi we.Iyo umwe abona avunika hakaba hari imirimo aharirwa n’abandi aba agomba (...)
-
Umunyamalawikazi yahawe igihembo nk’umugore uvuga rikijyana muri Afrika
Umugore w’umunyamalawi usanzwe uyobora ikigo cyitwa Panos Institute Southern Africa, witwa Lilian Saka Kiefer yahawe igihembo nk’umwe mu bagore bavuga rikijyana muri Afrika. Iki gihembo akaba yaragihawe nyuma yo kuba yaratsindiye ibindi bihembo bibiri bijyanye ko kuba agaragaza ubwitange mu guhindura ubuzima bw’abakene n’ababaheho nabi. Lilian Saka yahawe iki gihembo ku rwego rw’akarere k’ibihugu byo muri Afrika y’amajyepfo ndetse akaba yari yabanje kugihabw aku rwego rw’igihugu. Ibi bihembo (...)
-
Ibyerekeye gutambamira ishyingirwa mu mategeko
Gutambamira ishyingirwa ni igihe umuntu yatanze ikirego yerekena ko abagiye gushyingirwa ku buryo bwemewe n’amategeko abafiteho ikibazo. Icyo gihe urukiko nirwo rwemeza ko gushyingiranwa bizakomeza cyangwa se ko byahagarara. Uburenganzira bwo gutambamira abashyingirwa bufitwe n’ubushinjacyaha n’umuntu wese ubifitemo inyungu. Gutambamira ishyingira bikorwa mu magambo cyangwa mu nyandiko, iyo bitinze bikorwa igihe cy’ishyingira imbere y’umwanditsi w’irangamimerere. Iryo tambamira rigomba (...)
-
Gukundana n’umukobwa ukina imikino y’abagabo ntibivugwaho rumwe n’abasore
Hari abakobwa usanga ari abakinnyi kandi bakina imikino isanzwe izwi nk’iy’abagabo,ugasanga bitwara kigabo ndetse imico n’imyifatire yabo ntaho itandukaniye n’iy’abahungu ku buryo nta bukobwa bukibarangwaho,maze kugira ngo babone abakunzi bikabasaba ko babanza guhagarika iyo mikino cyane cyane iyo bakundana n’abasore batari abakinnyi Abasore twaganiriye bagize icyo babivugaho ariko abenshi bemeza ko gukundana n’umukobwa w’umukinnyi wowe utariwe ngo bitaba byoroshye,bagaruka cyane cyane ku (...)
-
Uruhare rw’abashinze She Leads mu guteza imbere ubucuruzi bw’abanyafurikakazi
Abana b’abakobwa 2 bashinze She Leads Afrika bagize uruhare runini mu gutuma Afrika igira abagore benshi bakora ubucuruzi nk’uko bigaragara mu kigegeranyo cy’umwaka wa 2014 cyakozwe na Global Entrepreneurship Monitor ku isi hose. Muri icyo cyegeranyo basanze Afrika ariyo ifite umubare mwisnhi w’abagore batangiye ubucuruzi. Mu bihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara basanze ariho hari umubare mwinshi w’abagore bakora ubucuruzi aho basanze ari 27%. Yasmin Belo w’imyaka 26 na Afua Osei (...)
-
Ibyerekeye gusaba no gukwa, no gutanga indishyi iyo ubukwe bupfuye
Gusaba umugeni ni ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri yemeranye ko abantu babiri bayikomokaho, umuhungu n’umukobwa, bazashyingiranwa. Iyo miryango yombi ikiyemeza kandi gufasha no guhagarikira ishyingirwa ry’abasabana. Amasezerano yagizwe n’abantu babiri yerekeye kuzashyingiranwa sibyo byitwa gusaba umugeni. Kutagera kucyo ayo masezerano agamije bishobora gutangirwa indishyi zigatangwa hakurikijwe amategeko yerekeye uburyozwe n’ayerekeye umutungo abonye nta mpamvu. Uko gusaba bigenda (...)
-
“Kwita izina” isigira iki abanyarwanda ?
Umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi zo mu birunga, hari byinshi usigira abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange nkuko bivugwa na benshi cyane cyane abikorera, abaturiye ibirunga barimo abacuruzi, abafite amahoteri ndetse n’abaturage bose muri rusange. Pascaline Mugabekazi afite company ifasha ba mukerarugendo kuza gusura ibyiza by’u Rwanda ( tour operator agency) akaba afite byinshi yungukira mu birori byo “Kwita Izina” kuko imuhuza na ba mukerarugendo baba baje atari asanzwe (...)