-
Angelica ashaka gufasha abana birabura guterwa ishema nuko basa abinyujije mu gukora ibipupe
Angelica ashaka gufasha abana birabura guterwa ishema nuko basa abinyujije mu gukora ibipupe . uyu mubyeyi yitwa Angelica akaba afite imyaka 27. Yagize igitekerezo cyo gukora ibipupe byirabura dore ko akenshi biba bisa n’abazungu. Angelica yagiye akunda kumva umwana we yifuza kugira imisatsi ndetse n’uruhu byera mbese nk’uko igipupe cye gisa. Ibi byamuteye impungenge maze atangira kwibaza uburyo azabigenza kugira ngo umukobwa we aterwe ishema n’uru rwe. Mu gutekereza kuri ibi yaje kugira (...)
-
Abakobwa b’abaprezida bo muri Afrika bavugwa ko ari beza
Nubwo ubwiza ari ikintu kitajya kivugwaho rumwe, hari bamwe mu bakobwa b’abaprezida bo muri Afrika bahurirwaho na abantu benshi bavuga ko aribo bahiga abandi mu bwiza. Ange Kagame (Rwanda) Ange Kagame ni umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Uyu mukobwa ni umwana wa kabiri wa Perezida Paul Kagame ndetse akaba ari nawe mukobwa rukumbi afite dore ko abandi basigaye3 ari abahungu. Ngina Kenyatta (Kenya) Ngina Kenyatta ni umukobwa wa Perezida Uhuru Kenyatta. Ku mazina ye (...)
-
Koperative" Ihangane Ruli"yabakuye mu bibazo
Mu buhamya bwa bamwe mu banyamuryango ba koperative “ Ihangane Ruli” yo mu murenge wa Ruli akerere ka Gakenke, bagaragaza ko mbere yo kwibumbira muri koperative ubuzima bwari bukomeye, ariko ko ubu koperative yatumye bahindura ikiciro cy’ubuzima bagatera intambwe bagana mu kindi. Nyiransabimana Colette agaragaza aho koperative yamukuye n’aho imugejeje nyuma yo gutereranwa n’ umuryango amaze kubyarira iwabo bikamutera imbaraga zo gukoresha amaboko ye yiga umwuga w’ ububoshyi ngo arebe uko (...)
-
Ibikorwa bya GLF Rwanda mu guteza imbere abari b’u Rwanda
Ihuriro ry’abakobwa b’abanyeshuri n’abahoze ari abayobozi biga muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda( GLF), rikomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere no kumvikanisha ijwi ry’ umwari w’u Rwanda rimuremamo ubushobozi bwo kuba umuyobozi mwiza w’ejo hazaza akangurirwa kubyaza umusaruro ingufu n’ubushobozi yifitemo, babinyujije mu bikorwa bitandukanye bakora. Girls’ Leaders Forum (GLF) Rwanda ni Forumu ihuza abakobwa b’abanyeshuri n’abahoze ari bo bari mu myanya y’ubuyobozi muri kaminuza n’ (...)
-
Impamvu hari abakozi batinya kuvuga ko bahohoterwa mu kazi
Guhohohoterwa no kubuzwa amahwemo mu kazi hari itegeko ribibuza nubwo usanga hari bamwe batazi icyo iryo tegeko ribamariye nuko rigomba kubahirizwa mu kazi ugasanga baharenganira kubera impamvu zitandukanye. Nubwo hari itegeko ribuza gukorera abakozi ihohoterwa, usanga hari abakozi bamwe batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa kubera impamvu zitandukanye nkuko abo twaganiriye babidutangarije : Umukobwa umwe urangije kaminuza wigisha mu mashuri y’inshuke, utarashatse ko tuvuga izina rye avuga (...)
-
Impamvu ihohoterwa rikorerwa mu ngo rigomba kuganirwaho mu rusengero
Ihohoterwa ribera mu ngo rikorerwa hagati y’abashakanye rigomba kuvugwa no mu nsengero, gusa ahanini usanga abantu birengagiza ko hagati y’abakirsto bashakanye hashobora kuba hagaragaramo ihohoterwa bakareba ku bikorerwa inyuma gusa kandi imitima yabo idasukuye. Dore impamvu 3 mukwiye kujya muganira ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo no mu nsengero : Mu bakiristo naho haba ihohoterwa : Mu bakiristo naho haba ihohoterwa rikorerwa mu ngo nubwo ahanini hari abakeka ko abakristu babana neza nta (...)
-
Abagore bagana Isomero ry’abagore ry’i Nyamirambo bararivuga ibigwi
Mu mwaka umwe gusa Isomero ry’abagore rya Nyamirambo rimaze rifunguye amarembo ku bagore bifuza kwihugura ndetse no kwiga gusoma,kubara no kwandika ku batabizi ubu riratangirwa ubuhamya n’abarigana aho bavuga ko ribafatiye runini mu kongera ubumenyi. Umuyobozi w’iri somero MUGENI Aime nawe avuga ko bahisemo gushyiraho iri somero kugira ngo rifashe abagore guhuguka muri byose, mu rwego rwo kudasigara inyuma mu iterambere. Yagize ati :‘’Ni byiza ko abagore bahugurwa mu gusoma kuko nk’ubu (...)
-
Icyo itegeko rivuga ku mwana wakoze ibyaha bimujyana mu mategeko
Abana bakoze ibyaha bituma bajyanwa mu mategeko hari icyo amategeko abarengeraho ariko na none ntabaha urwaho rwo gukora ibyaha ngo bumve ko batazahanwa.Dore icyo itegeko rirengera uburenganzira bw’abana rivuga kuri bene abo bana n’uburyo bwo kubahana. Imyaka fatizo y’uburyozwacyaha : Umwana utarageza ku myaka cumi n’ine (14) y’amavuko ntashobora kuryozwa icyaha ashinjwa. Ingaruka zo mu rwego mbonezamubano zikomoka ku cyaha cyakozwe n’umwana zishingirwa n‟ababyeyi be cyangwa umwishingizi we, (...)
-
Miss Kundwa Doriane arategura igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside
Miss Kundwa Doriane arimo gutegura igikorwa cyo gukusanya inkunga igenewe gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iki gikorwa cyahawe izina rya “city on hill” kikaba kizabera kuri Serena Hotel kuri uyu gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2015. Nanone, iki gitamo kizaba kirimo bamwe mu bahanzi b’ibyamamre mu njyana yo guhimbaza Imana (gospel). Aha harimo Beauty for Ashes, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye ndetse n’itsinda the sisters. Nk’uko yabitangaje ku rubuga (...)
-
Raporo ya Loni yagaragaje ko abagore bagikeneye gushyigikirwa mu bukungu
“Guhabwa amahirwe angana gusa, ntibihagije mu kuba umugore yabasha kugera ku buringanire mu bukungu” ibi ni ibyasohotse muri raporo y’umuryango w’abibumbye aho bagaragaje ko umugore akeneye gufatwa ku buryo butandukanye n’ubw’umugabo kugira ngo uburinganire mu bukungu bubashe kugerwaho. Iyo raporo y’agashami ka Loni kita ku bagore yitwa ‘ Progress of the World’s Women 2015–2016’ ni imwe muri raporo mpuzamahanga zigaragaje ko abagore badakeneye uburinganire n’abagabo mu mategeko gusa, ko ahubwo (...)
-
Icyo amategeko ateganya ku bana b’impfubyi n’abandi batagira kivugira
Amategeko arengera umutungo w’abana b’impfubyi ndetse akarengera n’abandi bana badafite kivugira nk’abana babana na ba nyina muri gereza, abana b’ inzererezi n’abasabiriza,.. Dore icyo itegeko ryerekeye uburenganzira bw’ umwana n’uburyo bwo kumurinda rivuga kuri abo bana mu mutwe waryo wa gatandatu icyiciro cya gatatu : Iyakira ry’abana b’imfubyi batagira umuryango Umuryango wakiriye umwana w’imfubyi utagira umuryango utarageza ku myaka fatizo y’umurimo, uretse gusa iyo bikozwe mu rwego rwo (...)
-
Imbogamizi abakobwa bize ikoranabuhanga bahura nazo bifuza ko zakemurwa
Bamwe mu bakobwa bize ikoranabuhanga bavuga ko hari imbogamizi bahura nazo zituma badakoresha neza ibyo bize mu ishuri. Ibyo abo bakobwa bari kubivuga mu gihe hagiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umukobwa ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga uzizihizwa tariki ya 25 Mata, 2015, abo bakobwa bakaba bifuza ko kuri uwo munsi izo mbogamizi zabonerwa umuti. Murerwa Josiane wize ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko imbogamizi ahura nazo kuva yarangiza ishuri ari uko ahanini (...)
-
Uko wakitwara igihe ukorera hamwe n’uwahoze ari umukunzi wawe
Iyo ukorera hamwe n’uwahoze ari umukunzi wawe haba hari uburyo ugomba kwitwaramo kugirango bitangiza urukundo rwawe n’uwo ufite ubu kandi n’umubano wawe n’uwahoze ari inshuti yawe nawo ugende neza. Jya wirinda kuganiriza abo mukorana ku rukundo rwanyu : Iyo utangiye kujya uganiriza abo mukorana ku rukundo rwashize kandi uwo mwatandukanye mukorana, abo ubibwira bashobora kujya babimubwira bakongeramo n’ibindi bikaba byatuma muvugana nabi abantu bose mukorana bakabimenya kandi biba atari ngombwa. (...)
-
Icyo amategeko avuga ku buzima no kubaho neza by’umwana
Ubuzima no kubaho neza by’umwana ni bimwe mu bifite amategeko abigenga nubwo usanga bimwe abantu babyirengangiza. Dore icyo itegeko rirengera abana rivuga mu mutwe waryo uvuga ku buzima no kubaho neza by’umwana. Gushyira umwana mu kigo agomba kuvurirwamo Umwana ufite ubumuga bwihariye bwo ku mubiri cyangwa mu mutwe ashyirwa mu kigo cyabigenewe ngo yitabweho kandi avurwe. Leta yishingira gutangira abana b’imfubyi n’abandi bana batagira kivurira amafaranga yo gushyirwa mu bwishingizi (...)
-
Bwa mbere umugore yabashije gutwara imodoka zitwara abagenzi mu Buhinde
Mu Buhinde, umugore yamerewe gutwara imodoka rusange zagenewe gutwara abagenzi. Uyu mugore yitwa vekarandath Saritha akaba afite imyaka 30. Ni ku nshuro ya mbere bijyiye kubaho muri iki gihugu. Aka kazi akaba yarakiyemeje kugira ngo arwanye ihohoterwa rikorerwa abagore mu mudoka. Saritha yatangiye akora nk’umushoferi wungiriza ku tunyabiziga two mu Buhinde bita Tuk tuk. Aha yakoraga uyu murimo kugira ngo abashe kubona uburyo bwo kumufasha gutunga umuryango we dore yuko wari ukennye cyane. (...)
-
Uko wakwifata mu gihe ababyeyi bawe batishimiye uwo mwifuza kubana
Guhitamo uwo wifuza kubana nawe ni bimwe mu bintu by’ingenzi mu buzima. Hari igihe umuryango wawe ushobora kwanga uwo ukunda bitewe n’impamvu zitandukanye. Muri izi mpamvu twavuga nk’idini, imyaka, umuco n’ibindi. Ibi ni ibintu bishobora kugutesha umutwe. Dore uburyo bwagufasha gukundisha umuryango wawe uwo mwifuza kubana. Kubana neza n’umuryango wawe : ni ingenzi kubana neza n’umuryango kuko muba muzakenerana. Iyo ufite umuryango munini wifuza ko wakwitabira ibirori byawe uko byakabaye. Ibi (...)
-
Uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside
Uruhare rw’abagore mu bumwe n’ubwiyunge Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abanyarwanda. Binyujijwe muri komite z’abagore kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, abagore bagize uruhare cyane mu bumwe n’ubwiyunge kuko izo komite ahanini zari zifite intego yo kunga abanyarwanda. Abagore mu nzego zifata ibyemezo Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, wasangaga abagore bari mu nzego zifata ibyemezo ari mbarwa (...)
-
Impamvu abagore bakwiye gufata iya mbere baharanira ko Jenoside itazongera ukundi
Bamwe mu bagore batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari impamvu zihariye zituma umugore yari akwiye gufata iya mbere mu gukumira no kwamagana ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho, haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi. Mukamurenzi Consolee warokokeye ahahoze hitwa ku Kibuye avuga ko umugore waba utarahumuka ngo abone ibibi Jenosode yasigiye u Rwanda by’umwihariko abagore, ko yaba akiri habi cyane kuko nta kibi abagore b’u Rwanda batabonye. Mukamurenzi yagize ati : “Abagore ni twe (...)
-
Ibyagufasha kwakira ibintu bibi byakubayeho
Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Haracyari abafite ibikomere ku buryo bananiwe kwakira ibyabakorewe muri Jenoside. Ku bagifite ibibazo byo kutakira ibihe bibi banyuzemo, dore uburyo bwabigufashamo : Gutanga ubuhamya bw’ibyakubayeho : gutanga ubuhamya bw’ibyakubayeho biri mu bigufasha kubohoka no kwiyakira. Kugira umubano n’abandi bantu : si byiza ko uguma kwigunga cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe (...)
-
Ibintu bifasha abagore gutinyuka kuvugira mu ruhame
Kumenyera kuvugira mu ruhame ku bagore birafasha mu buzima kuko akenshi usanga abantu basuzugura abagore batwaje ko bakunda kugira ubwoba ntibabashe kwisobanura neza igihe bari mu ruhame. Nubwo ibyo abantu bavuga ahanini usanga nta shingiro bifite kuko hari abagore bazi kuga mu ruhame kurusha n’abagabo, hari igingo zifasha abagore kurushaho gutinyuka kuvugira mu ruhame no kumenya kwisonanura : Itoze kujya utanga inyunganizi igihe uri mu ruhame : hari abantu batinya kubaza ibibazo ccyangwa (...)
0 | ... | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | ... | 280