-
Ibyo abasore birinda iyo bakundana n’abakobwa babarusha umushahara
Mu kiganiro twagiranye n’abasore batandukanye bagize icyo bavuga ku gukundana n’umukobwa ukurusha umushara, cyangwa afite akazi wowe uri umushomeri bavuga ko hari ibyo birinda kugira ngo abakobwa batabasuzugura. Ibi ni bimwe mubyo bahurizaho bavuga ko utabyirinze, umukobwa yazajya agusuzugura ; Aimable ni umwe mu bo twaganiriye,avuga ko we akundana n’umukobwa umurusha umushahara mwinshi yajya yirinda kumuguza amafaranga.Ati ;’’ jyewe n’ubwo naba nkeneye amafaranga sinshobora kuyamuguza ahubwo (...)
-
Ibintu biranga umugore uzagera ku ntego ze z’ubuzima
Buri mugore agira icyo yita intego cyangwa se intsinzi ye ku giti cye. Gusa abenshi bafite ibibaranga bahuriyeho bibafasha kugera ku ntsinzi zabo. Mu kinyamakuru cyitwa Huffingtonpost.com bakusanyije ibitekerezo by’abagore bageze ku ntego zabo maze basanga igihe barwanaga no kuzigeraho bararangarwa n’ibi bikurikira : Gukunda ibyo bakora : mu gitabo cyitwa “The creative Habit” bavuga ko niba umuntu adakunda ibyo akora bizamugora kumva ko ashaka gutera imbere muri byo. Ariko mu gihe ukunda ibyo (...)
-
Abantu batemerewe gushyingiranwa imbere y’amategeko
Hari abantu batajya bemera gushyingiranwa imbere y’amategeko kubera isano bafitanye cyangwa se bigaterwa n’izindi mpamvu zitandukanye turi buze kurebera hamwe nkuko itegeko ribiteganya. Dore abantu batazirirwa bajya gusaba ko bashyingiranwa imbere y’amategeko kuko batazabyemererwa : • Abafitanye isano y’ubuvandimwe itaziguye ntibashobora gushyingiranwa. Naho abafitanye isano y’ubuvandimwe iziguye ntibashobora gushyingiranwa kugeza ku gisanira cya karindwi. • Birabujijwe ko umuntu ashyingiranwa (...)
-
Dore uko abasore bafata abakobwa babiteretera
Rimwe na rimwe usanga abakobwa bo muri iyi minsi,baramaze kujijuka ku buryo iyo yakunze umuhungu ashobora gutinyuka akabimubwira ndetse akanamutereta,ariko usanga abasore batabyumva kimwe ndetse abenshi bahamya ko umukobwa witeretera umuhungu batamushira amakenga bakamufata nk’uwataye umuco. Bamwe mu basore twaganiriye dore icyo babivugaho. Emmanuel ni umwe mu basore batumva na rimwe ukuntu umukobwa afata umwanzuro wo gutereta umuhungu.Ati ;’’ jyewe siniyumvisha ukuntu umukobwa yaza (...)
-
AFDB igiye kwibanda ku bikorwa by’ubuhinzi biteza imbere abagore
Banki nyafrika itsura amajyambere AFDB igiye kwibanda ku bikorwa byo guteza imbere umugore cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi nkuko bigaragara mu cyegeranyo bashyize ahagaragara iyo raporo ikaba ifite umutwe ugira uti : “ gushyigikira abagore mu bukungu binyuze mu gukoresha ubuhinzi” Ubwo bashyiraga hanze iki cyegeranyo, umuyobozi ushinzwe uburinganire muri iyo banki, Geraldine Fraser yavuze ko ubuhinzi bwo muri Afrika bufite uruhare mu kuyiteza imbere kandi ko umugore ukora ubuhinzi nawe (...)
-
Uko wahinduza amazina bikurikije amategeko
Hari abantu usanga bitwa amazina y’amagenurano, amazina ashingiye ku moko n’andi akojeje isoni, ugasanga bisaba nyirayo kuba yayahindura. Mu gihe hari uwifuza guhindura izina, dore ibyo azakurikiza : Guhindura amazina bwite cyangwa ay’ingereka, bitangirwa uruhusa na Minisitiri w’Ubucamanza iyo hari impamvu nyakuri bisabwe na nyir’ukwitwa amazina. Minisitiri w’ubucamanza akimara kubona urwandiko rubisaba abimenyesha ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rw’aho asanzwe aba akaba ari na we (...)
-
Arabia Saudite : abagore 16 gusa nibo batinyutse kwiyandikisha ku ilisiti y’itora
Mu gihe abagore bo muri Arabiya Saudite bemerewe gutora bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, kuri ubu abagera kuri 16 nibo bonyine babashije kwiyandikisha kuri listi y’itora mu gihe igihugu cyose gifite abaturage basaga miliyoni 18, ibi bikaba byerekana ko abagore biyandikishije ari 0,0000079% by’abaturage bagejeje igihe cyo gutora. Iki gihugu kizwiho kuba gifite amategeko atorohera abagore, ibi bikaba ari nayo mpamvu hagaragaye umubare muke w’abagore biteguye kuzitabira amatora bwa mbere. (...)
-
Abagore batangije ubukerarugendo buciritse bwo gusura Umurenge wa Nyamirambo.
Ishyirahamwe ry’abagore bakorera mu kigo cyitwa nyamirambo women’s center, batangije ubukerarugendo buciriritse bwo kwerekana Umurenge wa Nyamirambo wo mu mujyi I Kigali bakaba bamaze kugera ku ntambwe ikomeye,cyane cyane mu kubongerera ubushobozi. Nyamirambo women’s center ni ikigo cyashinzwe n’abagore bagera kuri 18,bari mu kigero cy’imyaka 22 na 46 y’amavuko, kuri ubu bamaze kwiyongera uko iminsi ishira kuko bageze ku bagore 46. Abo bagore bahugura abandi bagore mu bijyanye no gusoma (...)
-
Ubushakashatsi bwagaraje ko abagore b’imfura babyibuha kurusha abandi bana bavukana
Ubushakashatsi bwakoze n’abahanga mu by’ubumenyi bo muri Suede muri kaminuza ya Auckland’s Liggins , bwagaragaje ko abagore bavuka bwa mbere mu miryango y’iwabo bagira ibyago byo kugira umubyibuho ukabije no kurwara indwara zijyana nawo nk’umutima na diyabete. Abo bashakashatsi babonye ko abana b’imfura b’abakobwa bagera kuri 30% baba bafite ibyago byo kugira umubyibuho ukabije kurusha abazabakurikira, naho 40% yabo bakaba bazagira umubyibuho usanzwe ariko nabo bakaba babyibushye. Prof. Wayne (...)
-
Impamvu nta gatanya yemewe iyo umwe yanduye SIDA
Mu mategeko y’u Rwanda nta tegeko ririmo ryemerera gutandukanya abashakanye bashingiye ku kuba umwe mu bashyingiranywe yaba yaranduye uburwayi budakira kandi bwandura nka SIDA. Dore impamvu rero uzasanga nta gatanya yemerwa igihe umwe mu bashakanye yanduye SIDA undi akaba ari muzima. Kwandura SIDA cyangwa se ubundi burwayi nti biri mu mpamvu za gatanya ; ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda bateganya ko umuntu yemererwa gatanya n’uwo bashakanye kubera impamvu eshashatu arizo : kuba uwo (...)
-
“Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zikwiye kureka kwamamaza viagra z’abagore”
Mu nkuru y’igitekerezo cy’umuntu igaragara mu kinyamakuru the guardian, uwayanditse yasabye abaharanira uburenganzira bw’abagore guhagarika kwigisha no kwamamaza’imiti yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagore izwi ku izina rya flibanserin cyangwa se Addyi abenshi bita viagara z’abagore. Uyu mwanditsi ahamya ko iyi miti izagirira nabi ubuzima bw’abagore ku buryo bukabije kuko idakora ku rwego rumwe n’urw’iy’abagabo Uyu mwanditsi yagize ati : “Ubusanzwe viagra z’abagabo zikora ku (...)
-
"Ndambiwe guhora mufata abiraburakazi nk’abanyabibazo":Harris
Umwanditse Tamara Winfrey Harris, mu gitabo cye yise “The Sistas Are Alright : Changing the Broken Narrative of Black Women in America” yavuze ko arambiwe no kubona ibibazo byugarije abagore b’abirabura aho we abona ko bahora bavugwaho ibintu bibi gusa, wavuga umugore w’umwirabua ukumva umunyabibazo. Harris yagize ati : “Abagore b’abirabura usanga twarazengerejwe n’itangazamakuru bavuga ko mu buzima bwacu bw’urukundo twitwara nabi, mu bijyanye n’ubuzima ko tukiri hasi, ndetse no mu biyanye (...)
-
Amategeko arengera uburenganzira bw’abagore mu Rwanda
Mu Rwanda hari amategeko arengera uburenganzira bw’abagore ndetse agashyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo. Dore amwe mu mategeko usanga ahanini afite uruhare runini mu kurengera uburenganzira bw’abagore bwari bwarakandamijwe. Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Itegeko no-22/99 ryo kuwa 12/11/1999 itegeko ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rigashyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, (...)
-
Ibintu umukobwa agomba gutekerezaho,igihe agiye gushyingirwa
Hari ibintu byinshi, umukobwa ugiye gushyingirwa aba agomba gutekerezaho ndetse akabizirikana bikazamufasha kubaka urugo rwe, rukaba rwiza kurushaho nk’uko madamu Jacky Mukabaramba,impuguke mu bijyanye n’ubujyanama bw’ingo abisobanura. Kwimenya no kwitekerezaho ;mbere y’uko umukobwa ajya gushinga urugo aba agomba kubanza kwimenya akitekerezaho mu mico no mu myifatire yari asanganwe mbere y’uko ajya kubaka. Hanyuma akamenya ibyo agiye guhindura no gufata ingamba z’uko azirinda ibitari bisanzwe (...)
-
Gushaka umukobwa wize kandi ufite amafaranga niyo turufu ku basore
Muri iyi minsi abasore benshi basigaye bashishikajwe no gushaka abakobwa bafite amashuri, akazi keza cyangwa bakaba bikorera cyangwa bafite amafaranga n’imitungo runaka ifatika, nk’uko bamwe mubo twaganiriye babivuga,bose bemeza ko umukobwa ari ufite amafaranga n’ubwenge kurenza uburanga basobanura n’impamvu yabyo. Aba basore bo mu mujyi wa kigali baremeza ko mbere yo gushaka babanza kumenya amashuri,akazi n’umutungo umukobwa afite. Nkundimana Leon,ni umwe mu basore twaganiriye,ukuze ndetse (...)
-
Uko umugore yatoza umugabo kumufasha imirimo yo mu rugo
Hari abagabo bamwe na bamwe batemera gufasha abagore babo imirimo yo mu rugo, ugasanga bigira ingaruko no ku musaruro w’umugore mu kazi kuko usanga afite inshingano zo mu kazi akongeraho n’izo mu rugo, kandi akazifashamo wenyine. Mu gihe rero uri umugore ukabona ko hari imirimo yo mu rugo umugabo yajya agufasha ariko akaba atabikozwa, dore uko wabyitwaramo akazagera aho nawe akabona ko akwiye ko agufasha : Kubiganiraho kenshi : mu gitabo cyitwa “gender and family issue in the workplace” (...)
-
Ingaruka zo gufata inkwano nk’ikiguzi
Muri iyi minsi usanga ababyeyi bamwe na bamwe bakosha abakobwa babo bakurikije ibyo baba barabatanzeho,nyamara nkuko bamwe mu bagore twaganiriye batubwiye usanga bigira ingaruka nyinshi cyane cyane izo ngaruka zikagera ku bakobwa babo baba bagiye gushyingirwa. Anatolie ni umugore twaganiriye wahuye n’ingaruka zo kuba iwabo baramukorsheje inkwano y’umurengera babibona nk’ikiguzi, nyuma aza guhura n’ingaruka zitamworoheye zaturutse kuri iyo nkwano. Anatolie yagize ati ; ‘nashyingiwe ndangije (...)
-
Ingingo zo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda zirengera abagore
Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryatowe mu mwaka wa 2003 rifite ingingo zirengera uburenganzira bw’abagore dore ko n’ubundi umubare munini w’abagore wagize uruhare mu kwitorore itegeko nshinga ubwo ryatorwaga tariki ya 24 Gicurasi, 2003. Itegeko nshinga ry’u Rwanda rishyikira ubiringanire hagati y’uugore n’umugabo ndetse rikanateganya amategeko ashyigikira uburinganire : Ingingo ya 11 : Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano bingana. Bose (...)
-
Dore impamvu abakobwa benshi bakunda gushaka ku myaka 27
Hari impamvu zituma akenshi usanga abakobwa bakunze kujya gushaka abagabo bamaze kugira imyaka nibura 27 y’amavuko,kandi ukabona umukobwa ugiye afite iyo myaka abereye kuba umugore mu rugo bitandukanye no kuba yaba ari mukuru cyane cyangwa ari muto. 1 . aba agejeje igihe : umukobwa ugeze muri iyi myaka aba yumva ko akuze bihagije kuburyo yabasha kubaka urwe,ndetse akumva ashimishijwe no kwibona mu rugo nk’umugore w’umugabo 2. aba afite ubushobozi : muri iki kigero aba amaze kugira ubushobozi (...)
-
Uko wakitwara ufite umwanya w’ubuyobozi ukomeye kurusha umugabo wawe
Abagabo bamwe na bamwe bahohotera abagore babo babaziza ko bafite imyanya y’ubuyobozi ikomeye kurusha iyo bo bariho. Mu gihe rero uziko ufite umwanya w’ubuyobozi ukomeye kurusha uw’umugabo wawe dore uburyo uba ugomba kwitwaramo ukinda guhohoterwa n’umugabo wawe ndetse ibi byanagufasha gusohoka mu bibazo igihe watangiye gukorerwa ihohoterwa. Jya ubimuganirizaho igihe ubona ameze neza : byaba byiza ingingo zose kuziganiraho mbere yo kurushinga ariko hari ingingo usanga abantu bibagirwa ugasanga (...)
0 | ... | 20 | 40 | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | ... | 280