-
Kutanganya ubushobozi byahagaritse ubukwe bwacu
Umukobwa w’imyaka 26 utarashatse ko dutangaza amazina ye yaduhaye ubuhamya bwuzuye agahinda yatewe n’umusore bakundanye igihe kingana n’imyaka ibiri yose,ndetse bakaba bendaga kubana none ubukwe bateguraga bukaba buhagaritswe no kuba we n’umuryango we ,badahwanije ubushobozi n’umuhungu . Yagize ati ;’’ nakundanye n’umuhungu ubwo twiganaga muri kaminuza,twese twiga mu gihugu cy’ubuhinde,tugirana urukundo rurambye ndetse twemeranya kuzabana turangije amashuri kuko twese twari tugiye kurangiriza (...)
-
Twatandukanye kubera umuryango,nyuma arangarukira
Umugore witwa Madolene yari amaze imyaka 4 atandukanye n’umugabo we,kubera umuryango utaramushakaga none ubu bakaba babanye neza nyuma y’igihe kinini ntawe umenya amakuru y’undi ,araduha ubuhamya bw’ukuntu yasenze Imana ikamwumva kandi igakoza isoni abamwangishije umugabo. Hari mu mwaka wa 2008,ubwo yabana n’umugabo we bagasezerana imbere y’imana no mu mategeko ndetse bakabyarana umwana w’imfura, ariko bene wabo n’umugabo batabishaka harimo mushiki we na nyina umubyara bose bakamurwanya kugeza (...)
-
Yamfashe ku ngufu none tugiye kubana
Umukobwa w’imyaka 27 utarashatse ko dutangaza amazina ye,yaduhhaye ubuhamya bukomeye burimo n’inyigisho aho yahemukiwe n’umusore utagira urukundo,akamutera inda ariko nyuma akaza kugirira umugisha ku mwana babyaranye mu buryo atakekaga. Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ubwo nari mfite imyaka 22,niga mu mwaka wa mbere wa kaminuza ya Makelele muri Uganda,naje kugira ingorane mpura n’umusore w’umunyasomariya,maze amfata ku ngufu amarana iminsi ine mu nzu yarangize umugore we,amaze kumpaga aranyirukana. (...)
-
Ruth, yabyaye amaze imyaka isaga 19 yarabuze urubyaro
Ruth n’umugabo we bo muri Ndiza ho mu karere ka Muhanga batanze ubuhamya mu kiganiro Duhumurizanye kinyura kuri Radiyo Ijwi ry’ibyiringiro, bavuga uburyo Imana yahaye urubyaro Ruth nyuma yo kumara imyaka isaga cumi n’icyenda yararubuze. Nyiranshuti Ruth yamaze imyaka19 abana n’umugabo ariko nta rubyaro, umugabo we yaje gupfa ariko kera kabaye yaje guhura n’umugabo nawe wari umaze gupfakara inshuro ebyiri, ahera ko anamusaba ko babana ngo amufashe kurera abana basizwe n’abo bagore babiri. Igihe (...)
-
Uko twakundanye ntarize we yaraminuje
Umukobwa w’imyaka 29, yaduhaye ubuhamya burambuye ku rukundo rukomeye yakundanye n’umuhungu ufite amashuri ahanitse kandi we yarize amashuri abanza gusa, ndetse abantu bamuseka cyane nyamara birangiye agiye kubana nawe akaramata mu minsi micye. Mu buhamya bw’uyu mukobwa,aratubwira inzira igoranye yanyuzemo mu rukundo rwe n’uyu musore bagiye kurushinga mu minsi ya vuba ariko kugeza uba amagambo yashize ivuga ku bantu babasekaga,yaba we ndetse n’umukunzi we. Yagize ati ;’’Nakundanye n’uyu (...)
-
Namushatse bamumbuza none ubu bamuvuga ibigwi
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 yatubwiye inzira ziruhije yanyuzemo ubwo yashakaga gusanga uwo akunda, ababyeyi bo bamutegeka gusanga uwo bashaka kuko ariwe wari ufite imitungo ndetse akaba yari n’inshuti y’umuryango. Gusa nyuma uwo mugore yaje gusanga uwo yakunze nubwo byari bitamworoheye, none ubu ibihe byahaye ibindi, wa mugabo banaga ubu ni niwe usigaye ufatiye runini umuryango. Dore ubuhamya uwo mugore yaduhaye mu kiganiro kirambuye twagiranye ; Ndi umubyeyi ufite imyaka 40, (...)
-
Umugabo yarantaye anziza gucikwa nkabyara undi mwana
Umugore utarashatse ko gutangaza izina rye, yashakanye n’umugabo w’umuzungu basezerana kuzabyara umwana umwe, nyuma umugore aza gucikwa atwita indi nda none ubu umugabo yamutanye abana babiri. Dore uko uwo mugore avuga ibyamubayeho : Ubwo narinsoje amshuri ya kaminuza nari mu rukundo n’umusore w’umuzungu ukomoka mu gihugu cy’Ubwonmgereza wari waraje mu Rwanda ku mpamvu z’akazi. Twarakundanye karahava turamaranye imyaka ibiri dusezerana kuzabana ndetse tuvugana no kubana tuzabyarana twemeranya (...)
-
Gusenga Imana byatuvanyeho umuvumo wo kugumirwa iwacu
Umukobwa w’imyaka 25 twaganiriye yatugejejeho ubuhamya bw’ukuntu gusenga Imana kandi yizeye byamukuyeho burundu umuvumo wo kugumirwa kandi bakuru be byarababayeho kubera ko se yari yarabavumye none ubu we aritegura ubukwe Yagize ati ; Ubwo nari muto nakuze mbona bakuru banjye babiri mu rugo na musaza wanjye umwe, menya ubwenge mbona abo bakobwa aho ngaho ari bakuru cyane ariko nkajya numva abaturanyi bacu bavuga ngo abakobwa b’iwacu basaziye mu rugo ngo kuko ari ibivume, sinsobanukirwe ibyo (...)
-
Abasore badafite gahunda bamuteye kwiheba
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 32 twaganiriye yaduhaye ubuhamya mu rukundo rwe n’abahungu batandukanye bagiye bakundana bakamarana igihe kitari gito ariko bose hakabura ufata gahunda yo kubana nawe none akaba atangiye kumva yarihebye ko ashobora kuzabura umugabo akaba yanagumirwa Ku myaka 20 nibwo uyu mukobwa yatangiye kujya akundana n’abahungu batandukanye ariko kugeza uyu munsi yabuze uwamubwira ijambo ryiza ryo kumugira umugore. Mu kiganiro kirambuye twagiranye yagize ati ;’’ ubu ndi (...)
-
Yashyingiwe yegereje menopause
Umugore utifuje ko dutangaza izina rye avuga ko yatinze gushaka kugeza ubwo ashaka umugabo ari hafi kugera muri menopause kuko yabanje kwita kuri barumuna be basigaranye ari impfubyi bakiri bato cyane. Mu buhamya bugufi uyu mubyeyi w’umwana umwe yagize ati : “ Twasigaye turi abana 3 nyuma yaho ababyeyi bacu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma ya Jenoside byabaye ngombwa ko arijye wita kuri barumuna banjye kuko arijye wari mukuru abandi bo bari bato cyane umwe afite imyaka 2 (...)
-
Kugura imodoka ndi umugore byari bigiye kunsenyera
Umubyeyi ukuze w’imyaka 40,yatuganirije ukuntu yari agiye gutandukana n’umugabo we bamaranye imyaka 18 babanye nk’umugore n’umugabo batarigeze bagirana ibibazo bikomeye byatuma batana ariko kugura imodoka bikaba byari bigiye kuba impamvu. Yatangiye agira ati ;’’nabanye n’umugabo wanjye mu mwaka w’1997,dushakana dukundanye nta kibazo tugira umugisha turabyara kuko ubu dufitanye abana bane bakuru.Ubwo twari tukibana twari dufite akazi twese kaduhemba ku kwezi ariko hashize igihe jyewe mva mu kazi (...)
-
Yambenze nyuma yo gusaba
Umukobwa utarashatse ko dutangaza amazina ye ku bw’impamvu ze bwite yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yakundanye n’umuhungu imyaka igera kuri ibiri n’igice banitegura ubukwe ariko nyuma agasanga yari akurikiye amafaranga yamukekagaho. Mu magambo ye ati ; ’’ Nakundanye n’umuhungu duhuriye mu gace nakoreragamo ariko tudakora bimwe kuko yari umwarimu jyewe ndi mu biraka bya Minisiteri y’ubuhinzi. Uwo musore twari duturanye aho nabaga kuko nari naravuye iwacu njya gucumbika hafi y’akazi. Twakundaga (...)
-
Kurerwa na mukadata utankunda byambujije amahirwe
Umukobwa w’imyaka 23, twirinze gutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite yatubwiye uko yahuye n’ubuzima bukomeye kubera kurerwa na mukase,aratubwira inzira y’umusaraba yanyuzemo itari imworoheye ukurikije ikigero yari arimo kugeza ubwo akura ndetse n’amahirwe yagiye avutswa yari kumugirira akamaro. Yagize ati ’’ navukiye mu karere ka gicumbi mu mwaka w’1992,mvuka ndi imfura,maze kugira imyaka 2 gusa mama yahise yitaba Imana,maze data ahita ashaka undi mugore bidatinze. Uwo mugore papa yashatse (...)
-
Ibyamufashije kwibagirwa intimba yatewe n’umugabo wa mbere
Abantu benshi bibwira ko gushaka ubwa kabiri nta mahirwe abamo ndetse bamwe bagaca umugani ngo ‘wirukana umugore uguguna igufwa, ukazana urimira bunguri,’ nyamara ibyo si ko biri kuri bose kuko mu buhamya umubyeyi w’abana 4 yaduhaye, usanga kuri we yaragize amahoro nyuma yo kongera gushaka undi mugabo. Uwo mubyeyi yagize ati : “ Natandukanye n’umugabo wa mbere tubyaranye abana 2, yari yaranzengereje ku buryo numvaga meze nk’umusazi, akankorera ibibi byinshi birimo kunkubita, kunca inyuma, (...)
-
Twabanye tumaze imyaka 10 dusezeranye mu rukiko
Umubyeyi w’abana 2 yadusangije ubuhamya bw’ukuntu yategereje umukunzi we wari umaze imyaka itari mike aba hanze kandi yarasize basezeranye mu rukiko, naho agarukiye urukundo rwabo ruhura n’ibizazane bageza aho bamara imyaka 10 baraseranye mu rukiko ariko batarabana nk’umugore n’umugabo. Uwo mugore yagize ati : “ Twari mu bihe byo gutegura ubukwe dufite gahunda yo kubana tugatura ino mu Rwanda kuko ariho n’ubundi twese twabaga, tumaze gusezerana mu rukiko ariko tukiri mu myiteguro y’ubukwe, (...)
-
Gushakana ubuzima byabaviriyemo urukundo rwo kubana
Umukobwa ufite umukunzi benda kubana muri iyi mpeshyi,yaduhaye ubuhamya bw’urukundo rwabo mu ncamake, burimo uko bamenyaniye ku ishuri bigana ,nyuma bagakorana umushinga ubazanira inyungu bakaza no gukundaniramo none ubu bakaba bari gutegura ubukwe mu minsi ya vuba . Uyu mukobwa akora ubucuruzi bw’imyenda mu mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya matheus,kuri ubu akaba ari ku rwego rushimishije kuko abasha kuranguza amabalo y’imyenda afatanije n’umukunzi we bitegura kurushinga kandi bombi (...)
-
Gushaka umugabo nkurikiye amafaranga bingejeje habi
Umugore ukiri muto umaze imyaka 3 gusa ashyingiwe yatangiye kwicuza kubera ko umugabo babana atamushatse amukunda, ahubwo yaje amukurikiyeho amafaranga. Mu buhamya bugufi uyu mugore yaduhaye yatubwiye ukuntu yanze uwo yakundaga yishakira umugabo ufite amafaranga none ubu akaba ari kuririra mu myotsi. Ndi umubyeyi w’umwana umwe maze imyaka itatu gusa nkoze ubukwe n’umugabo narangiwe na mukuru wanjye, ndamusanga ndeka uwo nakundaga none ibyo maze kubonera muri urwo rugo bihora iteka (...)
-
Imana yamweretse ko nta bukwe dufitanye buhita bupfa
Umukobwa twaganiriye utarashatse ko tumutangariza amazina yatuganiriye ubuhemu yakorerewe n’umuhungu bakundanye imyaka itatu mu gihe bariho bitegura kubana, wa musore agahita amubwira ko nta bukwe bafitanye ngo niko Imana yamubwiye. Yagize ati ; ‘’Nakundanye n’umuhungu twasenganaga mu itorero rimwe ndetse tunaririmbana muri korari,urukundo rwacu rurakura rwose,turashimana ndetse twemeranwa ko tuzanabana. Ubwo twari tumaranye umwaka umwe yambwiye ko Imana yamweretse ko ari jye mugore we (...)
-
Gukundana n’umugabo wubatse ntabizi byanzinuye kongera gukunda
Umukobwa w’imyaka 28,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yamaze imyaka irenga 2 akundana n’umugabo ufite urugo amubeshya ko ari umusore ndetse bemeranwa kubana ariko aza gusanga yaramubeshyaga none bikaba byarazinuye kongera gukundana burundu. Uwo mukobwa ati ; ‘’Nakundanye n’umugabo witwara gisore arambeshya turakundana karahava,tumarana imyaka ibiri irenga atarigeze ambwira ko yubatse ndetse afite umugore n’abana babiri. Yanyerekaga urukundo akanyitaho muri byose kuko ntacyo nigeraga muburana mu minsi (...)
-
Yabakoreye mu rugo imyaka 12 none bagiye kumushyingira
Umukobwa w’inkumi w’imyaka 27, amaze imyaka 12 akora akazi ko mu rugo. Iyo myaka yose akaba ayimaze akorera urugo rumwe none kubera uburyo babanye neza bagiye kumuhemba kumushyingira. Mu kiganiro twangiranye n’uwo mukobwa ahamya uburyo yabaye muri urwo rugo dore ko muri iki gihe usanga abakozi bo mu rugo batagitinda aho bakora. Naje i Kigali muri 2003 nzanywe n’umukobwa wundi duturanye iwacu mu cyaro. Nari mfite imyaka mike kandi ndi umuturage kuko aribwo bwa mbere nari nje gukora akazi ko mu (...)