-
Nabanye na musaza wanjye ntabizi none tubyaranye kabiri
Umubyeyi w’abana babiri twaganiriye yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yashakanye n’umugabo nyuma agasanga ari musaza we,bamaze kubyarana abana babiri,none kuri ubu akaba atewe ipfunwe n’ibyo bakoze kandi akumva atatandukana na we kuko bakundana cyane. Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ ubwo habaga Jenoside mu Rwanda ababyeyi banjye barapfuye dusigara turi abana batatu mu rugo ariko hakaba hari undi musaza wacu twari twarayobewe amaherezo ye ariko tukumva ko nawe yapfuye kuko twaburanye muri icyo gihe. (...)
-
Namaze imyaka ibiri ntararana n’umugabo kubera abapfumu
Umubyeyi witwa Charlotte utarashatse ko dutangaa amazina ye yose yaduhaye ubuhamya bukomeye bw’ukuntu yabanye n’umugabo we imaka ibiri batararana mu buriri bumwe kubera abapfumu bari baramuiraguriye ko nashaka umugore batazigera bararana ngo kugira ngo aabone ubukire. Nyuma yuko uyu mubyeyi amaze kubyarana umwana umwe n’uyu mugabo bamaranye imyaka ibiri gusa yahise yitaba Imana maze aba arapfakaye. Mu buhamya bwe ati ;’’nabanye n’umugabo wanjye mu mwaka wa 2012,ariko kuva nagera mu rugo rwe (...)
-
Afite umugabo utereta abakobwa bangana n’abana babo
Umugore watugejeho ubuhamya bwe ariko anatugisha inama y’uko yakifata kuko imyifatire y’umugabo we umuteye inkeke ndetse n’abana babo ikaba yarabagizeho ingaruka dore ko ari n’umwana wabo w’umukobwa waje kuvumbura ko papa wabo atereta umwana w’umukobwa bigana. Uwo mugore yagize ati : “ Muri ibi biruhuko nahuye n’ikibazo kinkomereye ku buryo natunguye n’imyutwarire yagaragaye ku mugabo wanjye. Umunsi umwe twari twicaye muri salon umukobwa wanjye mukuru uri gusoza amashuri yisumbuye twaicaranye ariko (...)
-
Umugabo wa gatatu yampaye umunezero ntigeze
Ubusanzwe kugira amahirwe yo gushaka umugabo urenze umwe mukabana neza uko ubyifuza ntibikunze kubaho ariko umubyeyi twaganiriye we byaramuhiriye cyane nyuma yo gushaka abagabo babiri ubu akaba abana n’uwagatatu ari nawe yaboneyeho umunezero yahoze yifuza kuva akiri muto. Uyu mubyeyi w’abana bane afite imyaka 32 y’amavuko yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima bwe n’urushako,atubwira uburyo nya munezero yari yarigeze agira mu bagabo babiri yabanye nabo kuri ubu akaba aribwo yabonye umuha umunezero ukwiye (...)
-
Umugabo we afite ingeso yo kubyarana n’abakozi
Abagabo bamwe bagira ingeso mbi zo guca inyuma abagore babo bakagera naho baryamana n’abakozi bo mu rugo. Umugore waduhaye ubu buhamya afite agahinda gakomeye kuko umugabo we afite ingeso yo kuryamana n’abakozi bakora iwabo ku buryo amaze kubyara abana babiri ababyaranye n’abakozi bakora iwe. Yagize ati ; “ Ndubatse mfite abana bane bamaze gukura kuko umukuru agiye kurangiza amashuri yisumbuye, umuto niwe ukiri mu mashuri abanza. Umugabo wanjye tumaranye imyaka igera kuri 20 twabanye nta ngeso (...)
-
Yashize agahinda k’ubupfubyi no gushaka umugabo mubi
Uyu mugore twaganiriye avuga ko mu buzima bwe bwose amaze ku isi imyaka ibiri yonyine ariyo abashije kwishima nyuma yo kubaho ubuzima bukakaye bw’ubupfubyi yanagira ngo arashatse agashaka umugabo wo kumwongerera umuruho n’umubabaro. Gusa kuri ubu avuga ko agahinda yamazemo imyaka isaga 25 ari kugenda akibagirwa. Yagize ati : “ Napfushije ababyeyi bose mfite imyaka itandatu gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Naje gusigarana na musaza wanjye umwe tubaho buzima bubi nshatse (...)
-
Uburwayi bw’umubyeyi we bwaradutandukanije
Mu buhamya bubabaje twahawe n’umukobwa umwe wakundanye n’umusore imyaka ibiri ndetse bitegura kubana maze nyuma mama w’uwo musore akarwara bikomeye,bikavaho n’intandaro yo gutandukana,urukundo rwabo ruhagararira aho. Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ nakundanye n’umusore imyaka ibiri twemeranywa kubana,maze ubwo haburaga amezi atanu gusa ngo tubishyire mu bikorwa,wa muhungu twakundanaga aza kurwara bikomeye,biba ngombwa ko uwo musore ariwe wita kuri mama we kuko ariwe babanaga. Mu gihe yari arwaye (...)
-
Umuryango wantandukanije n’umugabo kubera kubura urubyaro
Kubura urubyaro ni ikibazo kijya gitera gitera impagarara mu miryango ariko cyane cyane usanga ingaruka ziba hagati y’abashakanye babuze urubyaro.Umugore twaganiriye yatubwiye uburyo umuryango avukamo wamutanyije n’umugabo yakundaga bazira kubura urubyaro. Uwo mugore yagize ati : “ Nashakanye n’umugabo wanjye dusanzwe twese twarabyaye. Nje nari nsanzwe mfite umwana w’umuhungu nawe akaba yari afite umwana w’umukobwa. Tumaze gushakana twaje kugira ikibazo nkabona sindi gutwita dukomeza kuvuga ko (...)
-
Uko yabayeho nyuma yo gupfusha abana bose
Umubyeyi twaganiriye yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima abamo nyuma yo kuba yarapfushije abana bose agasigara ari incike na nyuma yo gushaka undi mugabo nabwo ntabashe kuba yabyara. Yagize ati : “Nashakanye n’umugabo tubyarana abana babiri, ariko ubu bose nta numwe ukiriho ndetse n’umugabo wa mbere nawe yarapfuye nza kongera gushaka undi nyuma. Ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga nari mfite abana babiri, umugabo we baramwishe ariko abana barasigara. Nyuma yaho nibwo baje gupfa bose bishwe (...)
-
Yihimuye ku mugabo wamucaga inyuma bimukoraho
Ubuhamya twahawe n’umugore utarashatse ko tuvuga izina rye bukubiyemo inama aha abagore Bamenya ko abagabo babo babaca nyuma bagafata imyanzur ya huti huti kuko we nk’umuntu wabionyuzemo azi ingaruka byamugizeho kandi ntiyifuza ko hari undi mugore byazabaho. Yagize ati : “ Maze kubyarana n’umugabo wanjye abana batatu natangiye kumubonaho imico yerekana ko anca inyuma ntangiora kujya mbigenzura gusa ibyo nakoze nyuma yo kumenya ko umugabo wanjye anca inyuma byangizeho ingaruka mbi cyane nifuz (...)
-
Yankurikiyeho imitungo ayibuze turatandukana
Umudamu ufite imyaka 28,amaze imyaka ibiri atandukanye n’umugabo bari barasezeranye imbere y’imana no mu mategeko kuri ubu bakaba batakiri kumwe, nyuma yo kumushaka agendereye imitungo y’iwabo yari afite aziko izahita iba iyabo,abonye bitagishobotse ahita asaba ubutane. Yagize ati :’’Nakundanye n’umusore igihe kingana n’umwaka,maze twemeranya kubana ariko tujya gukora ubukwe twari twarumvikanye ko tuzasezerana ivangamutungo,maze tugiye kujya mu rukiko ambwira ko yabihinduye tugomba gusezerana (...)
-
Yavukanye SIDA ariko afite abana 2 bazima
Umubyeyi utarifuje ko tuvuga izina rye yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yavukanye virusi itera SIDA akageza imyaka yo kurushinga agashaka umugabo none ubu bakaba bafitanye abana 2 badafite ubwandu n’ubwo we yatekerezaga ko bidashoboka kuko abantu bahoraga bamuca intege. Yagize ati : “ Mfite imyaka 26 navutse nisanga mfite ubwandu bwa virusi itera SIDA. Nkimara kumenya ubwenge ababyeyi banjye bapfuye mu myaka ikurikirana dusigara turi imfubyi nta hantu twaba ngo batwakire dore ko no muri icyo gihe (...)
-
Yari agiye gukora ubukwe na musaza we atabizi
Umukobwa twaganiriye yaduhaye ubumya bw’ukuntu mu minsi ishize yakundanye na musaza we bakageza aho imyiteguro y’ubukwe igera kure nta n’umwe uziko bahuje amasano ya hafi kuko basanze ba se bavukana. Uwo mukobwa yagize ati : “Mu mwaka wa 2013 nagiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare mpahurira n’umusore wigaga mu mwaka wa kane turakundana biratinda, ndetse buri wese akaba yarabwiye ababyeyi be ko afite umukunzi muri kaminuza ariko nta numwe wari warigeze ajya gusura iwabo wundi. (...)
-
Yamaze imyaka 3 afatwa ku ngufu n’umugabo we
Tumenyereye ko umuntu afatwa ku ngufu n’abagizi ba nabi cyangwa se undi muntu utari uwo mu muryango, nyamara kuri uyu mugore we siko biri kuko we atafashwe ku ngufu n’umuntu wa kure ahubwo yafatwaga n’umugabo we basezeranye kubana akaramata bakaba bafitanye abana babiri. Uwo mubyeyi wahuriye n’isanganya mu rushako yagize ati : “ Nashakanye n’umugabo dukundana cyane ndetse no mu myaka itatu ya mbere twabanaga neza nta mico mibi idasanzwe mubonaho” Maze kubyara umwana wa kabiri ndi ku kiriri meze (...)
-
Yapfushije abana bose amara imyaka 10 nta rubyaro
Umugore watugejejeho ubu buhamya aratubwira ibibazo yahuye nabyo nyuma yo gupfusha abana babiri akaza kumara imyaka 10 yarabuze urubyaro. Gusa ubu aranezerewe kuko agejeje imyaka 41 aribwo yongeye kubyara akaza kubyara impanga avuga ko zasimbuye abo yapfushije. Yagize ati : “ Maze imyaka 15 nshakanye n’umugabo wanjye, twabanye dukundanye ngeze mu rugo ndatwita inda ya mbere ndayibyara neza, inda ya kabiri nayo ndayibyara nta kibazo abana barakura umwe agira imyaka itanu undi agira imyaka (...)
-
Murumuna wanjye yantandukanije n’umugabo arusigaramo
Umubyeyi w’abana babiri yatandukanye n’umugabo yaduhaye ubuhamya bukomeye kandi bubabaje bw’ukuntu murumuna we yamutandukanije n’umugabo burundu,akamwirukanisha mu rugo maze akaba ariwe urusigaramo ndetse ubu bakaba babana n’umugore n’umugabo ndetse banabyaranye kabiri,naho we akaba yaragiye kuba iwabo n’abana none imyaka 5 irashize, atariyumvisha neza ukuntu murumuna we yamuhemukiye ntacyo bapfa,kuri ubu akaba asaba Imana kuzamuhorera kuko we ngo yabuze icyo yakora. Uyu mubyeyi utarashatse ko (...)
-
Abyaye kabiri ataramenya aho akomoka
Umubyeyi twaganiriye yaduhaye ubuhamya bw’uko yabayeho mu buzima bugoye atazi aho akomoka akaba atazi niba agira ababyeyi cyangwa se niba barapfuye. Gusa ibyo byose yaje kubirenga ariyakira none ubu arubatse afite abana babiri. Yagize ati : “ Namenye ubwenge nisanga ku babyeyi bantoraguye nkiri uruhinja. Ibyo kuba barantoraguye babimbwiye nyuma ubwo umugabo waho nabaga yari amaze gupfa umugore waho akansaba ko njya gushaka iwacu ngo kuko bo bantoraguye ataribo babyeyi banjye bwite. Ubusanzwe (...)
-
Gufatwa nabi na se byamuhugije abagabo bose
Mu buzima hari ubwo ibintu bibi biba ku muntu bikamuhungabanya mu buzima bwe bwose ndetse rimwe na rimwe bikamugora kubyikuramo ngo akomeze ubuzima. Ubuhamya twahawe n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 yavuze ko yumva yahuzwe abagabo bose kubera uburyo papa we yabahohoteraga we na mama we. Yagize ati : “ Navutse arijye mukobwwa w’imfura iwacu, abandi bana bankurikiye batatu bose ni abahungu. N’ubwo ndi umukobwa umwe papa wanjye ntiyigeze anyereka urukundo rwa kibyeyi ahubwo yampozaga ku nkeke (...)
-
Twakundaniye mu mahanga nsanga ni fiyanse wa mukuru wanjye
Umukobwa w’imyaka 26,utarashatse ko dutangaza amazina ye,yaduhaye ubuhamya bw’uko yamaze umwaka akundana n’umuhungu batari baziranye bahuriye mu mahanga ndetse bitegura kuzagaruka mu Rwanda bahita babana,maze aza gutungurwa n’uko yari yarasize afashe irembo kuri mukuru we. Mu buhamya bwe yagize ati :’’ubwo nigaga mu mahanga umwaka ushize wa 2014,mu gihugu cy’Ububiligi,ndi hafi gusoza amashuri nahuye n’umusore wari waraje muri misiyo y’akazi muri icyo gihugu ,maze turamenyana nyuma y’igihe gito (...)
-
Yaretse uburaya, ubu afite ibikorwa bibarirwa muri miliyoni 6
Umubyeyi twaganiriye wakoze umwuga w’uburaya imyaka isaga 10, yaduhaye ubuhamya bw’ubuzimabwiza yagize nyuma yo kureka uwo mwuga agatangira ubucuruzi ahereye ku bihumbi 15 gusa none ubu akaba ageze kuri miliyoni 6 mu myaka itanu gua amaze aretse uburaya. Yagize ati ; “ Natangiye uburaya mu mwaka wa 2000 mfite imyaka 17 gusa. Njya kwinjira mu buraya nakoraga akazi ko mu rugo umugabo waho antera inda baranyirukana. Ubwo nagiye gucumbika ku mukobwa narinzi waturutse iwacu ngezeyo nsanga akora (...)