Uburyo wakirinda ihohoterwa rikorerwa muri rusange

Yanditswe: 09-10-2014

Hari amoko y’ihohoterwa ajya akorerwa abantu mu gihe bari ahantu rusange nko mu modoka, muri gale n’ahandi, akaba ariyo mpamvu tugiye kugira inama ku mpande zombi haba ku barikorerwa ndetse n’abarikora mu rwego rwo kurushaho kurwanya iryo hohoterwa.

Inama ku barikorerwa :
Umuntu wese ukorewe ihohoterwa muri rusange akwiye kubigaragaza abyereka bantu bari hafi ye, ushobora guhamagara kuri police cyangwa ikigo cyose gifite inshingano zo kurengera abagore.

Abantu benshi bibwirako imyambarire y’abagore n’abakobwa ariyo ituma bahohoterwa igihe bari ahantu rusange, bityo abagore n’abakobwa basabwa kujya batekereza ku myenda bagiye kwambara bitewe naho bari bujye bakumva itari myiza bakayireka.

Inama kubakora ihohotera ryo muri rusange :
Mbere yo kukorakora, gusifura, kuvuga amagambo asebanya n’ibindi bishobora kubangamira ukorerwa ihohoterwa banza utekereze niba ibyo uri gukora uramutse usanze bikorerwa inshuti yawe y’umukobwa, mama wawe na mushiki wawe byakunezeza.

Tekereza noneho ari umwe muri abo uri gukorerwa ihohoterwa bikanyuzwa kuri television uko wabyifatamo maze ufate aho hantu uri nko kuri television irebwa na benshi.

Numara kwibaza ibi bibazo ukumva utakishimira ko biba kuri umwe mu b’umuryango wawe cyangwa inshuti fata umwanzuro wo kutazongera kubikorera abandi.

Byakuwe mu nyandiko yitwa : “A handbook for Women And Girls’ Safety in Public Spaces” yateguwe n’umujyi wa Kigali ku bufanye na UN Women na Rwanda Women’s Network

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe