Amahugurwa ku buryo bwo gukusanya ibimenyetso bigaraga n’ibitagaragara ku bahohotewe

Yanditswe: 06-10-2014

Ibimenyetso bitagarara bifite uruhare runini mu kurenganura uwahohotewe
Mu gihe hari uwahohotewe, abashinzwe kumukurikirana bakwiye kwita ku bimenyetso bigaragara(Physical) n’ibitagaragara (Psychological) mu rwego rwo gukurikirana uwahohotewe no kumurenganura hakurikijwe imirongo njyenderwaho ya Istanbul Protocol.

Nkuko byagaragajwe n’abitabiriye amahugurwa ku ikoreshwa rya Istanbul Protocol, imirongo mpuzamahanga igenderwaho mu ikusanyamakuru ku iyicarubozo n’itotezwa(torture) n’ibindi byaha by’ihohoterwa, bavuzeko mu Rwanda hakiri ikibazo cyo gukusanya ibimenyetso ku ihohoterwa dore ko ngo usanga hari ibirego byinshi bigirwa imfabusa bitewe no kubura ibimenyetso bifatika.

Erenest Dukuzumuremyi ukora mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, avuga ko nyuma yo guhugurwa ku buryo bwo gukoresha Istanbul Protocol mu gukusanya ibimenyesto ku bahohotewe asanga hari byinshi buri wese ufite aho ahurira n’ibibazo by’ihohoterwa akwiye gusobanukirwa kw’ikoreshwa rya Istanbul Protocol, kuko abona ko imirongo ya Istanbul protocol uri ku rwego rwo hejuru kandi mu Rwanda hakiri inzitizi zo kuba nta bantu babifiteye ubumenyi buhagije, bikagira ingaruka ku bakorewe ihohoterwa.

Jules Gahamanyi umuyobozi w’umuryango ARAMA mu Rwanda nawe asanga hakenewe gusobanukirwa na Istanbul Protocol mu nzego zose zirebwa n’ikibazo cy’ihohoterwa, cyane cyane agahamagarira abanyamakuru kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Dr Onder Özkalipci ,umwe mu batanze aya mahugurwa akaba n’umwe mu batangije Istanbul Protocol mu muryango w’abibumbye mu mwaka w’i 1999, asanga Istanbul Protocol izafasha abanyarwanda gukemura ibibazo by’ihohoterwa ku buryo buciye mu nzira nyazo dore ko ibimenyetso ariryo pfundo ry’intego za Istanbul Protocol.
Dr. Onder yavuze kandi ko Istanbul protocol mu Rwanda, yakifashishwa cyane ku bahuye n’ihohoterwa ndetse n’itotezwa mu gihe cya Jenoside yakorwe abatutsi mu 1994 ,aho abona ko abarokotse iryo totezwa n’iyicarubozo bakwiye gukurikiranwa hifashishijwe Istanbul Protocol.

Aya mahugurwa yabaye mu gihe mu Rwanda hashize iminsi mike habaye inama yavuze ku kibazo cy’ibirego by’ihohoterwa bigera mu nkiko ariko ntibiburanishwe bitewe no kubura ibimenyetso, aho bavuga ko mu birego 1000 ibigera kuri 700 bitaburanishijwe bitewe n’ibura ry’ibimenyetso.

Abahuguwe bari mu byiciro bitandukanye birimo abo mu nzego z’uburinganire mu turere, polisi, abaganga b’indwara zo mu mutwe, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’ abanyamategeko ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’ihohoterwa.
Abitabiriye ayo mahugurwa basabwe kugaragaza uruhare rwabo mu gusobanura Istanbul Protocol bita ku bimenyetso bigaragara(physical) n’ibitagaragara(phsychological) mu gihe hari uwakorewe ihohoterwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe