Icyuho cyatewe n’uko Nowa atahaye umwanya umugore we.

Yanditswe: 07-09-2014

Nowa ni umwe mu bantu bavugwa cyane muri Bibiliya mu nkuru yo kubaka inkunge yagombaga kubamo mu gihe cy’umwuzure. Nowa rero ntiyari azi cyangwa ntiyitaye kuri gahunda y’ubusabane n’u mugore we nkuko Imana yari yabimusabye hanyuma bitera ikibazo mu muryango.

Itang 7:1,7 “ Nowa yinjirana muri iyo nkuge n’abana be n’umugore , n’abakazaba be ngo aticwa n’amazi y’umwuzure” . Aha herekana ukuntu abana be aribo yashyize imbere y’umugore we.
Ku gice cya 8 : 15 Imana ibwira Nowa iti : “ sohokana mu nkuge n’umugore wawe n’abana bawe n’abakazana bawe, kandi usohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifite umubiri byose, …
Nowa asohokana n’abana be n’umugore we n’abakazana be , amatungo yose .
Ikosa risubiwemo nyuma yo gusobanurirwa umurongo ndenderwaho y’uko bagomba gusohoka. arongera abanza abana mbere y’umugore bitandukanye n’ibyo Imana yari yamubwiye.
Ubundi abana ntibari mu karamata, Nubwo ari umugisha utangwa n’uwiteka.

Ingaruka yabaye rero ni iyi : Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu anywa vino yarwo arasinda yambarira ubusa mu ihame rye, nywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye. Hamu se wa Kanani abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze.…

Ibaze : mbese icyo gihe umugore yari he ? Iyo aza kuba ariwe wari uri mu ihema hari ikibazo cyari kuvuka ? Kuba Nowa atari yarashyize umugore we aho agomba kuba byatumye umwana we amubona yambaye ubuse, maze nawe nyuma aramuvuma.

Hari inyungu rero rusange iyo abagore bafite umwanya ubakwiriye mu muryango , mu itorero no mu gihugu hakurikijwe ku Ijambo ry’Imana hadakurikijwe imico yo kubashyira inyuma iba mu bihugu byinshi.

Byavuye mu nyigisho za pasteri Christine Gatabazi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe