Uko icyuho hagati y’umugabo n’umugore cyabayeho

Yanditswe: 20-07-2014

Umugambi w’imana ni uko umugabo n’umugore bagira ubusabane bwimbye (intimacy) itangiriro 2:24, 19:5, Marko 10:7-8, Abefeso 5:31. icyaha kikimara kuza mu isi.

Kubera ipfunwe, isoni n’ikimwaro umugabo yatangiye kwitakana umugore ati ”Umugore wampaye yanshutse”nk’uko biri ku murongo wa 12 mu gice cya gatatu cy’itangiriro.
Icyaha cyagize ingaruka zikomeye ku rubyaro rwakomotse kuri Adamu na Eva zageze ku nyoko muntu yose natwe turimo. Ibi bikurikira birerekana icyuho cyazanywe no gukora icyaha kwa Adamu na Eva.

Gutandukana n’Imana : Icyaha cyatumye umuntu atakaza kwimenya ndetse no kumenya mugenzi we. Nibwo Adamu yatangiye kuvuga ngo ni wa mugore wampaye nkaho bataziranye bitandukanye na mbere aho yari yavuze ngo “Iri ni igufwa ryo mu mafufwa yanjye ni akara ko mu mara yanjye”.

Kumva umugore adakwiriye adashyitse : Kubera icyaha umugore yumva nta gaciro, adashyitse, bikamubuza kuba uwo ariwe no kwishimira kuba umugore.

Gusuzugura umugore : Icyaha cyatandukanije umugabo kwakira umugore we nka mugenzi we ndetse nk’umufasha umukwiriye bituma asigarana icyuho kuko atari akiri mu busabane bwimbye n’umugore we.

Ingaruka zatewe n’icyaha zageze ku rubyaro rwa Adamu na Eva kugeza ubu. Gusa na none igishimishije ni icyo cyuho cyavanyweho n’Imana. Imana niyo yafashe iyambere mu kunga ubusabane bwayo n’abantu binyuze mu rupfu rwa Yesu Kristo.Yesu yaje kugarura umuntu wari watakaje ishusho y’Imana n’ n’umugambi wayo, muri Yohana 19:30, Yesu ari ku musaraba yaratatse ati birarangiye. Abizera ibyo Yesu yakoze rero babasha gukuraho icyo cyuho bakongera bakaba mu busabane n’Imana ndetse no mu busabane bww’umugabo n’umugore.

Byakuwe mu nyigisho za Pastor Christine Gatabazi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe