Hatangiye irushanwa ry’abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza

Yanditswe: 13-10-2022

Kuri uyu wa 4 TALIKI 13,2022 ,I Kigali hatangijwe irushanwa rizamara iminsi ibiri ,rihuza abanyeshuri biga mw’ishami ry’ amategeko baturuka muri kaminuza 5 zitandukanye zo mu Rwanda,aho abanyeshuri baza gushinja ndetse no kwiregura kirego gihuye n’insanganyamatsiko igira iti” International Humanitarian Law IHL and Sexual Violence in Armed Conflict” nukuvuga itegeko mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu n’ifatwa ku ngufu mu gihe cy’amakimbirane arimo ikoreshwa ry’intwaro.

Ni irushanwa ryateguwe mu buryo bwa Moot Court aho abanyeshuri baba bitwara nkabari mu rukiko bakagendera ku kirego kiba cyatanzwe noneho abahatana bagatoranywamo abarega ndetse n’abiregura bashingiye kuri cya kirego kiba cyahimbwe kirebana n’Amasezerano Mpuzamahanga y’I Geneve arengera abantu mu ntambara hanyuma inteko iburanisha iba yatowe igizwe n’abanyamategeko babiri.

Atangiza iri rushanwa Dr Fructuose Birimana akaba ariwe uhagarariye comite Mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare ICRC itegura iri rushanwa rya Moot court yavuze ko rigamije kumenyekanisha amahame akubiye mu mazerano mpuzamahanga yo kurengera ikiremwamuntu mu mashuri yo mu Rwanda byumwihariko ku matsinda 5 yaje agaharariye kaminuza 5 zigisha amategeko mu Rwanda akaba agiye kwerekana ubumenyi bafite kubijyanye nayo mahame.

Yakomeje avuga ko byumwihariko binyuze mu buryo bwo gukora ikimeze nk’urukiko bifasha ababyeshuri kongera ubushobozi haba mu bumenyi haba mu gukora ubushakashatsi, mu kwandika , no kumenya kuvuga ndetse no mu myitwarire ikwiye kubaranga mu rukiko bakamenya uko bitwara mu gihe baba bari ku ruhande rw’abaregwa cyangwa abaregwa.

iteganijwe ko amatsinda abiri aza kurusha ayandi azahura ku munsi wejo taliki 14 ukwakira 2022 mukurushanwa ,hazatorwemo itsinda rya mbere ryarushije abandi ari naryo rizahabwa ibihembo bitandukanye bizaterwa inkunga na ICRC ,rikazajya guhagararira u Rwanda muri Moot Court ihuza kaminuza zose zo muri Africa izabera Arusha muri Tanzania taliki mu kwezi gutaha kwa 11 uyu mwaka ndetse nabazaba baritwaye neza kurenza abandi bagahabwa Certificat.

Ni irushanwa ryatangijwe bwa mbere mu kwezi kwa Cumi umwaka wa 2016 rigamije kuzamura ireme ry’uburezi ku banyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda biga amategeko ndetse no kubongererera ubumenyi mu kurushaho gusobanukirwa n’amahame ngenderwaho n’umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare ICRC mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Iri rushanwa rikaba ryitabiriwe n’abanyeshuri bahagarariye Kaminuza 5 arizo Kaminuza y’u Rwanda,(UR),Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK),Kaminuza Yabadivantisti ya Kigali(UNILAK),Kaminuza ya Kigali(UoK) na Kaminuza ya Ruhengeri INES.

Clarisse

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.