Ubuzima busharira bw’umukobwa w’imfubyi wabyaye akiri muto

Yanditswe: 02-08-2016

Nyirarukundo Clementine utuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, akagari ka Kamukina, yakuriye mu buzima bushariye ari imfubyi, aza guterwa inda akiri muto. Nyuma yo guterwa inda ubuzima yanyuzemo bumutera agahinda nubwo yizeye kubusohokamo nyuma yo kubona ikigo kimwigisha umwuga wo gufotora.

Kuvanwa mu ishuri kuko uri imfubyi

Clementine agira ati : “ Nakuze ndi imfubyi mba mu muryango aribo bandera. Ngeze mu mwaka wa gatanu baje kunkura mu ishuri abana babo bo bakomeza kwiga. Icyo gihe naremeye ndivamo kuko nta kundi nari kubigenza. Kuva mu ishuri gutyo ni nabyo byayumye nza gutwara inda nkiri muto.

Yaje kubyara akiri muto ubuzima burushaho kuba bubi

Ati : « Nabyaye mfite imyaka 18 nterwa inda n’umusore twari duturanye ariko ntiyabasha kumfasha naho nabaga baranyirukana. Nabuze aho njya mbura amahitamo y’icyo nakora. Natekereje kujya mesera abantu, ntekereza kujya mu muhanda gusabiriza, n’ibindi byinshi ariko nyuma nza guhitamo gucuruza agataro.

Ntabwo byari byoroshye gucuruza agataro utwite, ufite intimba ku mutima nta n’umuntu n’umwe ufite wayibwira. Naje guhura n’umudamu twacuruzanyaga agataro akajya abona ko mfite ibibazo ariko nkamuhisha. Nyuma yaje kunsangiza ubuhamya bwe nanjye ndafunguka mubwira ibyanjye kuva nkiri muto. Maze kumubwira ibyanjye numvise nduhutse.

Nyuma yo kubyara nakomeje gucuruza agataro ariko ubuzima bugoye, nta muvandimwe wansura, nta nshuti, ndongera nsubira mu gucuruza agataro, imvura ikanyagira n’izuba rikanyica ariko nkomeza kwihangana.

Uko yaje kwiyakira no kumva ko afite icyizere cy’ahazaza

Ati : ‘Nubwo nakuze mu buzima bugoye ubu ntangiye kwigirira icyizere. Mbere nanjye ubwanjye sinihaga agaciro. Nyuma yo guhura n’urya mudamu wajyanye muri koperative naje kongera kubona amahirwe yo gutoranywa mu bagore bazigishwa gufotora na Kemit ( umushinga udaharanira inyungu ufasha abagore baciritse ubinyujuje mu kubigisha gufata amajwi n’amashusho). Nahahuriya n’abandi bagore bafite ubuhamya butandukanye numva nanjye ntangiye kwiyakira.

Ubu urabona ko ntawamenya ko ncuruza agataro. Byatumye mfunguka kandi niteguye kubyaza umusaruro amasomo nahaboneye, bikazandinda gusubira mu muhanda gucuruza agataro.

Atanga inama ku bandi bakobwa babayeho ubuzima bugoye nk’ubwe

Ati : « Abandi bakobwa baheranwe n’agahinda kubera ubuzima barimo nabagira inama yo gufunguka bakareba imbere kuko ubuzima burakomeza kandi bukazaba bwiza

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • muraho mwampaye contact zaho hantu bigisha abo bamama nanjye nkazaganayo, kko nanjye mbaye munuzima bubabaje gusa sinabyaye arko ndababaye kandi ndababaje,murakoze, contact, 0783353684

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe