Umugabo amubwira ko yamushatse ngo yihimure

Yanditswe: 01-08-2016

Umwe mu bakunzi b’agasaro .com aragisha inama ku kibazo afite gikomeye ndetse yumva gishobora no kumusenyera urugo biturutse ku kuba umugabo we babana amubwira ko yamushatse kugira ngo amwihimureho.

Yagize ati;’’Ndi umubyeyi w’umwana umwe,maze umwaka mbana n’umugabo wanjye.Tujya kubana yarabanje antera inda kandi ambwira ko nta bukwe tuzakora biba ngombwa ko tubana twishyingiye,hashize igihe gito mba ndabyaye,ariko mpita mbona imibanire yanjye nawe itameze neza.

Nkimara kugera mu rugo umugabo yakundaga kumbwira ko data ari umuntu mubi,ngo ninayo mpamvu atashoboraga kujya kunsaba iwacu ngo tubereke ibirori.Nanjye nkamubaza uko data ari mubi ntashake kubimbwira.Maze kubyara nibwo yambwiye ngo mbyaye umwana usa na papa ngo ntabwo bimushimishije.Noneho aza kunyerurira impamvu adakunda umuryango wanjye ndetse anambwira ko nanjye atanshatse kuko yankundaga.

Yambwiye ko kera ngo data yigeze gutuma nyina yahukana ngo yasambanye na papa wanjye kuko bari abaturanyi,ngo hashize iminsi papa agambanira se abantu baramutega baramwica.Ngo mama we aza kubimenye ko ari papa wamwicishije bahita bangana urunuka ndetse biba inzigo ikomeye mu muryango ariko jyewe nkura ntabizi.

Mu minsi ishize nibwo papa wanjye nawe yapfuye maze umugabo arababara cyane arambwira ngo apfuye atihimuye ngo ariko ntacyo aransigaranye.

None mpora numva mfite ubwoba kandi ni umuntu udapfa kuvuga,tubana bucece, numva rwose ashobora kuzangirira nabi.None n’iyo ndyamye sinsinzira neza mba nibaza ko ashobora kunyica.Rimwe na rimwe numva nabibwira umuryango ariko nkongera nkatinya kuko nta kibi arankorera.

None ndagisha inama,mumbwire icyo nakora kuko mfite ubwoba.

Nawe ubaye ufite ubuhamya cyangwa ikibazo wifuza kutugishaho inama watwandikira kuri email yacu ; agasaromagazine@ gmail.com

Forum posts

  • umva mugore muto,ntushaje fata utwangushye wigendere ntugomba kubana n’ urupfu urureba kandi usenge n’ Imana.rekana n’uwo mugome upamga kuzagirira nabi nyina w’umwana we.

  • umva mugore muto,ntushaje fata utwangushye wigendere ntugomba kubana n’ urupfu urureba kandi usenge n’ Imana.rekana n’uwo mugome upamga kuzagirira nabi nyina w’umwana we.

  • mwiriwe,nge ndumva umuntu ukubwira gutyo amaherezo azaba mabi wowe uzajye kuri police wishinganishe naho ubundi azakwica n’umwana wawe asigare afite se umwanga.senga cyane IMANA izamugutsindira rwose

  • Ariko abantu murasetsa ye: umuntu akubwiye amagambo nkayo ugakomeza guturama mu nzu ye. Ko mutanasezeranye se ubwo uramarayo iki?
    Bwira umuryango wawe uko ibintu bimeze uveyo. Ikindi kandi ashobora kuba abeshya cg se nawe nyina yaramubeshye.
    Arihimura ku byo so yakoze se yabikoze wenyine? Nyina yari umubyeyi wiyubashye bamufata ku ngufu cg se yari rwsserera yiyandarika gusa? uwo mugabo ni umwana wakuriye mu mashyari ninzangano ntabwo yakubaka ngo mugire ibyishimo. Umwana watojwe guhora, ahubwo arababaje. Kugira umubyeyi ugutoza imico nkiyo aho yagutoje urukundo ni akaga.Nta mpamvu rero yo gutindana nawe hato utazahabyara numwana wa 2.Uribaza umuntu uzafata amaraso ye nabi ngo kuko asa na sekuru?
    Umubyeyi nka nyina wabwira abana be amagambo nkayo ni gito niyo mpamvu ntahita nemera ko ari nabyo koko. wenda yaramubeshyeye kuko bari baturanye.
    Niba se iso yaricishije se kuki batamureze mu bayobozi ngo ubutabera bukore akazi kabwo?
    Hunga uwo muntu arwaye mu mutwe nawe ubwe ntazi ibyo avuga. naho wowe urakina mu bikomeye. Ntuzibagirwe kandi kwishinganisha mu buyobozi. Ndi wowe nabimuganirizaho nkamufata amajwi.

  • Uraho ma? Rwose si ukuguca intege ariko ndumva kubana n’umuntu umeze utyo ntaho bizakugeza, niba ukora uko ushoboye ukaba ubona adahunduka nakugira inama yo kumureka ugasubira iwanyu cyangwa ukajya kwibana niba ufite ubushobozi bwo kwikodeshereza inzu ukirerera umwana. Uretse intimba n’agahinda nta kindi uwo mugabo azakumarira mu minsi mike araba aguteye indi nda noneho ugire abana udashobora kurera. Amahirwe ufite nuko utasezeranye ngo bizakugira ibyo gutandukana, mubise ugende usabe Imana izaguhe umugabo ugukunda nicyo cya ngombwa.

    Ubitekerezeho.

  • Humura!ahubwo mwegere uciye bugufi cyane umenye nandi makuru yaba afite ariko ugamije kunga no guhuza imiryango. Nge mbona ari wowe ukwiye gutuma imiryango yanyu yiyunga ikongera kubana!mufashe kubohoka kuko nubwo wagenda ntaho waba usize uwo wahisemo umukunda. mugaragarize urukundo rwose ntacyo atazakubwira kdi bizagenda neza!

  • Ndakwanze ntivamo ndagukunda. Hunga kiza amagara. akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashyira umunuko. umwana wakuranye urwango ntiwarumukuramo kereka Imana yonyine. Hunga ubundu ujye Umusengera naba muzima azaza agusabe imbabazi azisabe numuryango. naho ubundi ntacyo utegereje keretse urupfu

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.