Potaje ya epinards irimo fromage
Yanditswe: 29-07-2016
Ibikoresho
- Epinards zikiri nshya garama 400
- Tungurusumu agasate 1
- Ikirayi 1 kinini
- Fromage ya parmesan garama ziri hagati ya 50 na 100 zirapye
- Amavuta ya elayo ibiyiko 2
- Umunyu na poivre noir
Uko bikorwa
- Ronga epinards uhate ikirayi nacyo ukironge
- Kata epinards, ikirayi na tungurusumu
- Shyushya amavuta ku ipanu ushyiremo ibirayo wakase
- Ongeramo epinards na tungurusumu
- Shyiramo umunyu na poivre
- Bireke ku muriro muke kugeza igihe epinards zihiye neza zihishijwe n’amazi yazo
- Gusa igihe ziri ku ziko ugenda unyuzamo ikimamiyo ku buryo zijya gushya zasaye cyane
- Sukamo amazi ashyushye ml 750 ureke bibire mu minota 15
- Shyiramo za fromage warapye ubishyire muri mixeur
Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata