Ibiti bya Bugemviliya ( Bougainvillier)

Yanditswe: 28-06-2014

Bungemvilia ni ubwoko bw’ibiti, biterwa akenshi hafi y’urukuta rw’urugo (cloture). Iyo rero amashami yarwo atangiye kurandaranda ukayashumikamo umugozi uganisha kuri urwo rukuta akura ariho yerekeza maze uko aba menshi akagenda akwira hose ndetse akanarurenga. Bungemviliya rero usibye gutanga ubwiza iyo zakwiriye ku rugo zitangira ivumbi ryinjira mu rugo riva ku muhanda.

Uko iterwa : ucukura imyobo, ugashyiramo ifumbire ugasiga cm 60 hagati y’igiti n’icyindi. Urazireka zigakura ukirinda kuzikata kugeza zifite nka mtero 1 (1 m). iyo ushaka ko zikura vuba ushyiramo ifumbire mva ruganda.

Uko zitabwaho :
-  Kuzikorera isuku hasi , ibibabi bishaje byaguye hasi ukabigabanya
-  Iyo zamaze kukwirakwira aho washakaga ukomeza uziconga nka rimwe mu kwezi.
-  Ni byiza ko zidakura cyane nanone ngo zirenge umubyimba wa cm5 uvuye ku rukuta. Iyo zirenze ziri ku rukuta rudakomeye cyane zishobora gusenya.
-  Kugirango zidata umurongo wo kuziconga irinde kuziraza. (gutinda kuzikata).

Byatanzwe n’umu jardinier wabigize umwuga Tel 0783099651
photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe