Uwo mama yasize anyeretse ko ariwe data yaranyihakanye

Yanditswe: 19-07-2016

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 afite agahinda kenshi aterwa no kuba uwo yitaga se yaramwihakanye ndetse na mama we akaba atakiriho ngo amusobanuze neza.

Yagize ati : “ Ndi umukobwa w’inkumi mfite imyaka 27 ndi imfubyi ku mubyeyi umwe ariko mbabazwa nuko uwo mama yasize ambwiye ko ariwe data yanyihakanye.

Muri make nakuze nderwa na mama gusa aza gushaka umugabo arahantahana. Ubuzima bwanjye bwari bubi kuko uwo mugabo atigeze ankunda. Iyo uwo mugabo yambwiraga nabi nabazaga mama ngo andangire papa wanjye ikiniga kikamwica akanyihorera.

Yakomeje kumumpisha kuko wenda nari nkiri muto bigera ubwo Jenoside iba uwo mugabo yari yarashatse baramwica. Mama yaradusigaranye turi abana babiri kuko uwo mugabo bari barabyaranye umana umwe gusa.

Nakomje kujya mbaza mama ngo anyereke Data ariko nabwo akanyihorera ngo azaba abimbwira ndacyari umwana.

Muri 2009 nibwo yarwaye bikomeye araremba igihe nari murwaje aza kumbwira ko adashaka kujyana umwenda wanjye ko agiye kumbwira Data. Yarabanje abwira uko byagenze ngo mvuke aza kubwira ko yari yagiye gusura mukuru aza kuryamana n’ umugabo we ( ari we nita papa).

Yambwiye ko yashakatse kubivuga ariko uwo mugabo akamushyiraho iterabwoba ko azamwica kugeza nkuze ntazi ko ariwe data.

Ubwo mama amaze kubimbwira yansabye ko mbigira ibanga nkaba ndetse kubivuga. Mu gihe nkirwana n’umutima nibaza niba nabivuga cyangwa se nkabireka, nibwo mama yaje kwitaba Imana.

Kuva icyo gihe nakomeje kubura aho nahera mbivuga kuko nta n’umuryngo wundi mfite wari kumfasha usibye uwo wo kwa mama wacu n’uwo nita papa

Nageze aho ndatinyuka mbanza kubibaza umugabo ari wenyine antera utwatsi abibwira n’umugore we ( ariwe mama wacu) nawe arandakarira cyane.

Ubu mba numva aribwo narushijeho kubabara kuko ukuri namenye ntacyo kwamariye.
Gusa nageze aho ndabyakira ariko iyo bigeze nko mu gihe mbazwa ababyeyi banjye birankomeretsa cyane. Ubu ndi kwitegura gushyingirwa ariko nasabye uwo nita data ko yareka byibura nkamwandika ku butumire arabyanga ngo ntabwo ariwe data.

Kuva navuka mpora nshengurwa no kuba ntazi Data naho nizereye ko ngiye gusubizwa nabwo bikaba aribwo byaruseho kumbera bibi.

Ntekereza kumujyana mu nkiko ariko nkasanga nta bimenyetso naba mfite kandi nabwo nkabona ntacyo byamarira niyo nasanga ari Data waba waranyihakanye icyo gihe cyose.

Gusa na none kubireka bituma nkomeza guhera mu rujijo nkabuzwa amahoro n’icyaha ntakoze.

Mungire inama y’icyo nakora nkabona amahoro kuko umutima wanjye uhora usimbagurika nibaza icyo nakosheje.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ibyo kujya mu rukiko watekereje nibyo wakora kuba udafite ibimenyetso si ikibazo cyane kuko bakora ibizame bya ADN bigatanga ibisubizo koko niba ari Papa wawe cg atari we

  • uzamureke ushake undi mubyeyi uguhagararira kuko hari abagifitubumuntu kuburyo yazanabikwibagiza naho kwiruka kumuntu nkuwo wakwanze ukivuka nubwo wakwipimisha ,ugasanga niwe ntacyo byakumarira ,ibaze koko ubusimba buraha nanyoko wanyu yarakwanze, barake uzakundimana yawe ibiza birimbere harubwo waza tombora umugabo mwiza akazaguhozamarira ,akakubera papa mwiza.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe