Aratabaza kuko kanseri y’ibere yatumye umugabo amuta

Yanditswe: 13-07-2016

Umubyeyi witwa Uwimana Jeanne utuye mu Murenge wa Gahanga Akarere ka Kicukiro aratabaza abagiraneza ngo bamufashe nyuma y’aho umugabo amutanye abana amaze kumenya ko arwaye kanseri y’ibere.

Uyu mubyeyi avuga ko mu mwaka wa 2015 igihe yari atwite abana b’impanga, yagize uburwayi bw’ibere agakeka ko byoroheje. Nyuma yaje kujya kwa muganga bamusuzumye basanga afite kanseri.

Bitewe n’uko kwa muganga bari bafite impungenge z’abana b’impanga yari atwite, biyemeje kubamuteruramo igihe bari bafite amezi arindwi, babashyira mu byuma bituma babasha kubaho neza (couveuse).

Amaze kubyara, uyu mubyeyi ngo yahise abagwa ibere kuko ngo kanseri yari itangiye gukwira mu mubiri wose.

“Baza kumbaga banteruramo impanga, bamaze kumbaga ni bwo bahise bajya ku kibazo cy’ibere, nkomeza mba mu bitaro igehe kirekire.”

Uwimana ahamya ko umugabo we witwa Ndayambaje Egide amaze kumenya ko arwaye kanseri, akabona amafaranga ari kwishyuzwa n’ibitaro ari menshi, yamubwiye ko agiye kuyashakisha, aragenda aramutegereza aramuheba kugeza ubu.

“Umugabo bamubajije amafaranga yo kwishyura kwa muganga, bamaze kuyabara, yumvise ko ari menshi aravuga ngo agiye kuyashaka, aragenda arahera, icyifuzo cyanjye ni ubufasha nahabwa n’umugiraneza wese kuko kubona ibyo kurya birangora cyane, ndetse no kumbonera aho kuba kuko aha ndi bagiye kuhasenya vuba aha.”

Mu gihe cy’amezi atandatu yamaze mu bitaro, Uwimana avuga ko yasanze inzu babagamo muri Niboyi, Kicukiro banki yarayiteje cyamunara kuko bari bayibereyemo umwenda.

Uyu mubyeyi ibitaro byabonye nta kindi byamukorera kuko bari bamaze kumenya ikibazo afite baramusezerera arataha nubwo ntaho yari afite ajya.

Kugeza ubu aba mu kazu yatijwe n’umugira neza, aho ngo mu minsi mike ashobora kuzakirukanwamo kubera ko hagiye gusenywa ahagashyirwa ibikorwa remezo.

Uwimana avuga ko konsa ibere rimwe abana babiri byamugoye cyane kandi nta bushobozi na buke, aho byamuviriyemo ingaruka yo gupfusha umwana umwe.

Kubona igitunga uyu mubyeyi ngo biramugora cyane, kuko kugeza ubu ubukana bwa kanseri bukomeje kwiyongera aho bwanamaze gufata urutugu.

Uwimana yemeza ko abaganga bamubwiye ko atabasha kuvurirwa mu Rwanda, ngo keretse ajyanwe mu gihugu cy’Ubushinwa bagashiririza iyo kanseri kugira ngo idakomeza gukwira umubiri wose.

Kuri ubu uyu mubyeyi asigaranye abana batatu, aho umukuru afite imyaka 9, ngo akaba atarabasha kujya ku ishuri kubera ubushobozi buke.

Uwimana akaba asaba umugiraneza wese ufite umutima utabara kumufasha akabasha kwivuza ndetse no kubasha gutunga abo bana be.

Uramutse wifuza gushaka kumenya andi makuru y’uyu mubyeyi no kumenya aho atuye, wahamagara kuri +250786150121 kuko we nta telefoni agira.

Ibitekerezo byanyu

  • Mana Itabara weeee !nonese aho atuye niho ku ivuko ?amusaba kuva muri kigali akajya mu cyaro kandi akarushaho kwegera Imana cyane kuko Yo Itagize icyo Imumarira umuntu ntacyo yamumarira.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe