Amakanzu ya droite agezweho y’imipira y’utuboko tugufi

Yanditswe: 06-07-2016

Hashize iminsi itari mike amakanzu n’amajipo bya gapira bigezweho cyane ku bakobwa n’abadamu ariko ubwoko bw’izo za gapira buba bugiye butandukanye.Ubu rero hagezweho gapira zisa n’izinyera kuburyo urebeye inyuma utahita umenya ko ari gapira koko.

Hari ikanzu ya droite y’utuboko duto,ikaba ifite mu ijosi hato hegeranye kandi ifite imashini imanuka inyuma guturuka hejuru kugera hasi.

Hari kandi indi kanzu nayo ya droite,ifite utuboko duto cyane,mu ijosi hayo hakoze ka v gato kandi nayo ikaba ifite umubiri unyerera.

Indi ni ikanzu ya droite nayo ya gapira inyerere ifite utuboko,mu ijosi hayo harangaye nayo ikaba ifite imashini inyuma mu mugongo kandi .

Aya makanzu ya gapira ameze gutya niyo agezweho muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu kandi aba meza cyane n’uyambaye aba aberewe.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga ari hagati ya 25,000 Rwf na 30,000Rwf.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.