Yashatse kuroga umugabo we agarurwa n’ijwi ry’Imana

Yanditswe: 23-06-2016

Umubyeyi yitwa Josiane ( izina twahinduye) yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu umugabo we yamufataga nabi akagera ku rwego rwo gushaka uburozi azaha umugabo we ariko Imana ikaba yaramutamaje ataragera ku mugambi mubisha.

Yagize ati : ‘ Ndi umubyeyi ufite abana batatu n’umugabo ubu tubanye neza ariko mbere tutaramenya Imana, umuriro warakaga kugeza ubwo nshaka kuroga umugabo wanjye ngo apfe numve nduhutse.

Nasezeranye kubana n’umugabo wanjye twarakundanye mbyara umwana wa mbere nta kibazo,ariko n’ubundi turi ba bantu badasenga ku buryo ngirango twaherukaga mu rusengero ubwo twari tugiye gushyingiranwa.

Maze kubyara umwana wa kabiri, ibintu byatangiye guhinduka mu rugo, umugabo agasinda, akajya mu bandi bagore, nanjye yaza agasanga nuzuye umujinya tugatongana rimwe na rimwe tukanarwana induru zikavuga.

Natangiye kumva meze nk’ikihebe nshaka guhangana n’umugabo, umugabo nawe akarushaho kuba mubi akajya mu bandi bagore gera naho anyanduza virusi itera SIDA ntabizi. Ubwo naje kubimenya ngiye kwa muganga kwipimisha ntwite inda y’umwana wa gatatu.

Navuye kwa muganga umugabo ndamwihorera sinabimubwira kuko navugaga nti mubwiye ko ariwe wanyanduje noneho yanyirenza. Uko nabigumanaga mu mutima wanjye njyenyine niko nakomezaga kumva nzinutswe umugabo wanjye kugeza ubwo nshaka ko yapfa akamva mu maso.

Nahoraga ntekereza uko nabigenza ngo byibura numve ko atakiriho mbura uburyo nabikoramo. Umunsi umwe abana bamaze kuryama. Satani yaranyegere ambwira ko ngiye nkagura umuti wica imbeba nkamuha mu biryo atashye yahita apfa abantu bakaza kuvuga ko yishwe nibyo yanyoye mu kabari.

Naragiye umuti ndawugura nywukura mu gapapuro kawo nkata mu musarani ngo hatazagira umuntu ukabona.

Nariteguye nkomeza kuba maso go naza mpite nkashyire ku biryo bye. Mu gihe nicaye ntegereje ko ataha, ijwi ryarambwiye ngo mwana wanjye ibyo urimo ni ibiki ? Numvise avuga nk’umuntu usanzwe kuko byari bimaze kuba mu gicuku amajwi y’abantu yagabanutse. Nongeye kumva rya jwi bwa kabiri noneho ndahaguruka njya kureba hanze.

Mbona nta muntu uhari ngaruka mu nzu ariko numva mfite ubwoba budasanzwe ndagenda mpita mfata bwa burozi ndabumena.

Umugabo yatashye nkuko bisanzwe yasinze muhaye ibiryo arabyanga ahita ajya kuryama. Mpita mbona ko n’ubundi uburozi bwanjye ntacyo bwari bumare kuko nawe yaje afite ijwi ryamubujije kuza kurya mu rugo.

Twagiye kuryama ariko nkomeza kugira ubwoba ntinya no kubwira umugabo ibyambayeho. Igihe nsinziriye rya jwi riragaruka riti mwana wanjye ndagukunda kandi ndagushaka.

Naraye nibaza mfite ubwoba bwinshi mu gitondo umugabo arabyuka ajya ku kazi nta kintu na kimwe ariye. Natangiye kubunza imitima noneho nkumva nshatse gusenga nubwo ntari narabyigeze. Naramfukamye ndasenga ariko mkumva umutima wanjye ntucyeye, ndongera ndapfukama biranga.

Nahamagaye umudamu duturanye wakundaga gusenga musaba kunsengera ko numva mfite ubwoba bwinshi. Twarapfukamye turasenga ariko nabwo nkumva ntabohotse. Yantumiye mu masengesho ku rusengero asengeraho nirirwayo ntakambira Imana nyibwira ibyaha byanjye noneho numva ndababariwe umutima numva uraruhutse.

Ubutaha nasabye wa mugore ko twakora tukajyana, ntangira kumva ngenda ngira amahoro ntigeze mu buzima, ndahinduka umugabo yataha yasinze antuka nkamusubizanya ineza, ibintu byose nkabishyira ku murongo nta mutima mubi mfite.

Umugabo wanjye yaje kubona uko nsigaye narahindutse biramutangaza uko iminsi ishira nawe nkabona agenda ahinduka. Yaje kwemera ko tujyana gusenga nawe yakira agakiza, namusabye imbabazi mubwira imipangu yose nagize nuko Imana yabihagaritse nawe ansaba imbabazi zuko yampemukiye akanyanduza SIDA ariko ubu turashima Imana ko umwana yavutse we ari muzima.

Nubwo nanduye sida ariko ubu mfite amahoro yo mu mutima kuko urugo rwacu rwatashyemo mwuka wera. Abana barishimye kuko wabonaga bahora bahangayitse kubwo kubura amahoro mu rugo, Mbese namenye ko Imana ariyo byose.

Agasaro.com

Ufite ubuhamya wifuza ku basomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe