Amapantaro ya cotton y’abantu banini

Yanditswe: 02-06-2016

Amapantaro ya cotton ni imwe mu myenda igezweho muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu ariko uyu munsi turagaruka kuri bene aya mapantaro abera abantu banini babyibushye yiganjemo amacupa ya pantacourt.

Ipantaro ya cotton iba ifite umupando muremure kuburyo umuntu ubyibushye ayambara,yaba afite inda yo hasi ibyibushye akambarira hejuru ku buryo ubona ko inda irimo neza.

Hari kandi cotton ifite umubiri woroshye kandi nayo ifite umupando muremure na erasitike mu nda,nayo ifata inda yo hasi n’ibinyenyanza.

Indi pantaro ya cotton nziza iba ikoze nk’icupa hasi yegereye uyambaye kuburyo imera nka kora kandi idafite imifuka.

Aya mapantaro ateye atya ya cotton niyo agezweho ku bakobwa n’abadamu babyibushye kandi uyambaye aba yambaye imyenda yiyubashye kandi yikwije.

Aya mapantaro yose n’indi myenda y’abadamu n’abakobwa,uyikeneye wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga, ku giciro kiri hagati ya 20.000frw na 25 000 frw

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.