Udutopu tw’abantu bafite mu nda hanini n’amaboko manini

Yanditswe: 26-05-2016

Nkuko abakunzi bacu badusabye ko twabagezaho imyenda yo hejuru ibera abakobwa n’abadamu bafite mu nda hanini ndetse n’amaboko manini,uyu munsi twabahitiyemo udutopu tugezweho tw’abantu bateye gutyo ndetse tukabarangira n’uburyo batubona bitabagoye.

Hari agatopu keza kaba gafite mu maboko hanini kuburyo ukuboko kose kwajyamo,hanyuma hasi hakaba hafunze harimo rasitike,ari nayo ituma mu nda haba hagutse.

Akandi gatopu keza ku bakobwa n’abadamu gakoze nk’agashati nako kaba gafite mu maboko harekuye no mu maha yako hari ibitambaro bisaguka kuburyo kaba kamanutse karekuye no munda hadafunganye.

Hari kandi agatopu k’agapira gafite amaboko manini agera mu nkokora kandi arekuye,kakaba no mu nda hako harekuye,kandi hasi gafunganye.Aka gahisha n’ibinyenyanza uko byaba bingana kose.

Nanone akandi gatopu keza kaba gateye nk’aka ko hejuru ariko ko nta maboko gafite,mu nda hako kakaba gakoze ku buryo umuntu wese yakambara,cyane cyane ufite mu nda hanini n’ibinyenyanza.

Utu dutopu nitwo dugezweho cyane kandi tubera abantu banini bafite mu nda hanini n’amaboko abyibushye.

Ubaye ukeneye udutopu nk’utu ndetse n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho watubona ku mafaranga 10.000frw gusa ku gatopu kose wakenera.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.