Kubyara abana badasa na se byari binsenyeye

Yanditswe: 22-05-2016

Umubyeyi w’abana babiri umaranye imyaka itanu n’umugabo we,yamaranye intimba iyo myaka yose y’uko umugabo we yahoraga amubwira ko abana bafitanye atari abe kuko badasa ndetse ngo bakaba ari abakobwa kandi ngo atajya abyara abakobwa, kubera imyumvire y’uwo mugabo akajya amuhoza ku nkeke,nyuma aza kubona uwo basa wo mu muryango w’umugabo.

Uyu mubyeyi mu buhamya bwe yagize ati;’’Nabanye n’umugabo wanjye mu mwaka wa 2011,twari tumenyanye mu gihe gito cyane maze duhita tubana, ariko akaba yarambwiye ko afite abana babiri b’abahungu yabyaye hanze ku bagore batandukanye,mubwira ko ntacyo bintwaye kuko yabimbwiye yarakijijwe,dore ko twari tumenyanye turirimbana muri korari.

Twarabanye nyuma y’umwaka umwe tuba twibarutse umwana w’umukobwa,umugabo atangira kumbaza ngo ko umwana badasa kandi azi ko abyara abana basa ngo ni uwande,nanjye nkamusubiza ko uwo mwana ari uwe nta wundi mugabo twamubyaranye.Yakomeje kujya abyivugisha nkagira ngo ni ibyoroshye.

Ku nshuro ya kabiri nabwo mba nsamye indi nda y’umukobwa nawe avuka badasa,noneho umugabo arahinduka cyane atangira kubikomeza noneho ambwira ko abo bana atari abe ndetse atanabyara abakobwa ngo we yiyiziho kubyara abahungu,ngo ntabwo yiyumvisha ukuntu mbyara abakobwa kabiri nikurikiranya kandi bakaza badasa na we.

Nakomeje guhangana n’icyo kigeragezo,umwana wa mbere agize imyaka ine,umugabo atangira kujya amubwira ngo ajye ambaza papa we ngo kuko siwe se.Ubwo umwana akajya ambaza ngo papa ninde? Byarambabazaga cyane bigeraho mbwira umugabo ngo azaze tujye gupimisha abana bacu ibizamini byemeza ko abana ari be,maze amenye ukuri kwabyo.

Ikibazo cyabaye kirekire tujya kubapimisha,maze ibizamini byerekana ko abana ari abe,ariko umugabo anshinja ko ngo natanze ruswa kugira ngo bamubeshye,kuko hari harimo umuganga tuziranye nabwo yanga kwemera ibisubizo twahawe.Yakomeje kujya yanga abana,nyuma nza kumubwira ko ntazakomeza kubana n’umugabo udakunda abo yabyaye,arambwira ngo nzamuvire mu rugo mbashyire se.

Icyambabazaga nuko uwo mugabo nta muryango yagiraga ngo nibura ndebe niba nta muntu wo mu muryango we waba usa n’abo bana,kuko yari imfubyi kandi nanjye ntawo mu muryango wanjye usa nabo,kandi akambwira ngo abantu b’iwabo bose bapfuye nta numwe usa n’abo bana.

Mu mezi 4 asize nibwo umugabo yaje kumenya ko afite nyirasenge atari yarigeze amenya,maze tuza kumenya aho aba tujya kumusura nawe aza mu rugo tubona abo bana basa na we neza neza,nawe ubwe arabibona noneho atangira gukunda abana kuko yari abonye uwo mu muryango we basa,nuko amahoro ataha mu rugo.’’

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mubyeyi yari agiye gusenya,iyo atagira umuntu wo mu muryango abona usa n’abana yabyaye.

Agasaro.com

Forum posts

  • Abagabo b’injiji baracyabaho njye numv hakwiye kubaho inyigisho kubagabo bagasobanurirwa ko aribo batanga igitsina cy’umwana, cyangwa bakareka kuvuga ko abagore aribo batabyara iyo habaye ikibazo murugo cyo kubura urubyaro byitirirwa umugore

  • Imana itabare amafamille. Umwana ashobora kuvuka nta numwe basa muri mwe cyangwa mu muryango, uyu mugabo azihane,asabe Imana imbabazi.

  • Ndumva ngize umubabaro.nonese uwo mwana yabwiraga ngo ajye kubaza nyina ise umubyara.ubu azongera kumwisobanuraho ko yaje gusanga ariwe se koko!!!!!

  • MBEGA IBIBAZO?UBWO SE UWO MUGABO ARAKIJIJWE? AZIHANE KANDI AMARAMAZE.

  • Madame,washakanye n’umupagani kbsa!!! n’iyo yabaafitegihamya ko wamuciye inyuma yagombye kwirinda gukomeretsa abana gutyo! Uziko ugize n’ubumuga yahita acaho akaguta? gusa abagabo bazima baboneka hacyeya ntibyoroshye. Umusengere

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.