Amakanzu ya droite adafite amaboko

Yanditswe: 22-05-2016

Muri iyi minsi hagezweho amakanzu ya droite ari kuri taye adafite amaboko,ajyanye n’igihe nk’iki cy’impeshyi,akaba ari amakanzu ushobora kwambara ugiye ku kazi cyangwa no mu birori ukaba wambaye neza cyane,waba uri umukobwa cyangwa umudamu ukiri muto.

Imwe mu makanzu agezweho ushobora kujyana mu birori cyangwa ku kazi ukahanyurana umucyo ni droite y’ibara rimwe,igera munsi y’amavi,idafite amaboko ikoze nka v mu ijosi.

Indi kanzu nziza y’akazi ni ikanzu ya droite nayo y’ibara rimwe ikoze nk’ikoti mu ijosi no mu gatuza,ikaba nayo nta maboko ifite kandi igera mu mavi isatuye ku kibero.

Hari indi kanzu ya droite idafite amaboko kandi iri kuri taye,ikaba ifite akantu munda gakoze nk’agakandara gato, imbere mu gatuza hayo hakaba hashushanyijemo v ariko itarangaye.

Indi kanzu ni droite yegereye uyambaye nayo ikaba nta maboko ifite kandi ari umupira,igera munsi y’intege,nayo iba nziza kuyambara ahantu hose.

Aya makanzu ya droite aciye amaboko ni amwe muyagezweho kandi ushobora kwambara ugiye ku kazi no mu birori ukaba wambaye neza cyane.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya ndetse n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayabona ku giciro kiri hagati ya 30.000frw na 35.000frw.

NZIZA Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.