Udukoti tugezweho tudafungwa

Yanditswe: 07-07-2016

Muri iyi minsi hagezweho amakoti mato adafungwa ndetse atagira n’ibifungo imbere kuburyo ryambarwa rirangaye kandi ukabona ari umwambaro mwiza wambarwa ku myenda yose haba ku ikanzu,ku ijipo ndetse no ku ipantaro.

Hari agakoti kaba ari kagufi k’ibara rimwe,kandi ari gato kari kuri taye, k’amaboko maremare,kakaba nta kora gafite nta n’igifungo na kimwe giteyeho.

Irindi ni ikoti rijya kuba rirerire naryo ry’amaboko maremare rikaba nta kora rifite ariko imbere haryo hakoze neza cyane ririho n’udufuka duto hasi mu mpande zaryo.

Hari kandi agakoti kagufi kadafite ikora ry’inyuma ku ijosi ariko imbere haryo ukabona hariho agakora karyamyeho kuburyo ubona rigaragara neza kandi naryo rikaba nta gifungo rifite nta n’imashini iteyeho.

Irindi ni ikoti rijya kuba rirerire ry’ikora rituruka ku ijosi rikamanuka n’imbere,rikaba kandi rifite amaboko maremare,riteyeho utumashini dutambitse ku mifuka yaryo itereye hasi.

Ngayo amwe mu makoti agezweho muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu,akaba adafunga kandi amenshi muri yo nta n’ikora riba riteyeho.

Aya makoti rero ndetse n’andi wakenera wayabona mu buryo bukoroheye uhamagaye kuri izi nimero 0788506370/0788620915 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy@gmail.com no kuri whatsap (+250)784693000.

Nziza paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.