Amasarubeti agezweho adafite amaboko

Yanditswe: 09-07-2016

Hari abakobwa n’abadamu bakiri bato ndetse n’abantu babyibushyeusanga bikundira kwambara amasarubeti mu bihe bitandukanye,ariko burya sukwambara isarubeti ibonetse yose ahubwo haba hari agezweho nkuko tugiye kubigarukaho,dore ko muri iyi minsi hagezweho amasarubeti yoroshye kando aciye amaboko kuburyo umuntu ashobora kuyambara agashyiraho agakoti ukagira ngo yambaye ipantaro isanzwe.

Imwe mu masarubeti agezweho cyane ni iba ikoze nk’ipantaro ya pantacourt hasi,maze hejuru ikaba ikoze nk’agashati ka blouse kadafite amaboko gakoze nk’isengeri

Nanone kandi hai indi sarubeti iba nziza cyane iri kuri taye,ifashe uyambaye kuva hasi kugera hejuru,ikaba nayo ikoze nk’agasengeri k’udushumi gusa,kandi ifite umwenda wa cotton.

Hari nanone isarubeti nziza iba ifite umwenda woroshye, hejuru ikaba ikoze nk’agashati gasanzwe ka blouse nako kadafite amaboko.

Indi sarubeti nziza ni ifite hejuru hakoze nk’agapira k’akabodi,ikaba yegereye uyambaye kuva hasi kugera hejuru kandi nayo iteye nk’ipantaro y’icupa.

Amasarubeti akoze artya niyo agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bakiri bato,kuburyo umuntu ayambara ikamushyira kuri taye kandi hasi ikaba iteye nk’ipantaro.

Twabibutsa ko aya masarubeti ndetse n’indi myenda itandukanye wayibona mu buryo bukoroheye uhamgaye kuri izi nimero za telefoni:0788506370/0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email:nzizapassy @gmail.com,tukakuyobora aho wayisanga.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.